USM Alger yageze mu Rwanda - AMAFOTO

Ikipe ya Union Sportive de la Medina d’Alger ( USM Alger ) yo muri Algeria yamaze kugera mu Rwanda aho ije gukina na Rayon Sports umukino wa gatatu mu matsinda ya CAF Confederation Cup uteganyijwe tariki 18 Nyakanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuza kwa USM Alger kwabaye nkugutunguranye kuko ubusanzwe yari kuzagera mu Rwanda ku itariki 16 Nyakanga 2018. Kuva tariki 9 Nyakanga yabarizwaga muri Kenya aho yari yagiye mu mwiherero w’iminsi 10 kugira ngo imenyere ikirere cyo muri aka Karere ariko mu buryo butunguranye, bahinduye gahunda.

Ahagana ku isaha ya saa mbiri na cumi n’itanu z’igotondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 nibwo abakinnyi, abatoza n’abandi bagize Staff ya USM Alger bari bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Abandi 35 baherekeje iyi kipe barimo n’abafana biteganyijwe ko bari bugere mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018.

Umutoza mukuru wa USM Alger yanze kugira icyo atangariza umunyamakuru wa Rwandamagazine.com kuko ngo yari ananiwe.

King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko USM Alger yabatunguye igahindura gahunda yari yabagejejeho mbere.

Ati " Bari batubwiye ko bazaza ku itariki 16 ariko nyuma baza kubihindura batubwira ko bagomba kuza mbere. Bishoboka ko bagize ibibazo muri Kenya akaba ariyo mpamvu bifuje kuza mbere.

Ejo nibwo batubwiye ko bahinduye gahunda. Ibibazo byatumye bahindura gahunda ntanubwo bigeze babisobanurira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA."

Mu mwiherero yakoreye muri Kenya, USM Alger yakinnye umukino wa gishuti na Sofapaka. Sofapaka yatsinze USM Alger 1-0.

Myugariro w’umunyarwanda, Bayisenge Emery uheruka gusinya muri iyi kipe ntari mu bakinnyi USM Alger yazanye mu Rwanda.

USM Alger yarangije shampiyona yo muri Algeria ari iya kabiri n’amanota 54 inyuma ya CS Constantine yari ifite 57, kuri ubu ihanze amaso amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, aho iyoboye itsinda D n’amanota ane ikurikiwe na Gor Mahia yo muri Kenya na Rayon Sports zifite abiri mu gihe Young Africans yo muri Tanzania ifite inota rimwe.

USM Alger irasabwa gutsinda Rayon Sports kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo gusohoka mu itsinda, Rayon Sports ihagarariye u Rwanda nayo izaba ishaka amanota yo mu rugo. Robertinho, umutoza mukuru wa Rayon Sports aheruka gutangaza ko biteguye neza kandi ko bafite icyizere cyo kwegukana amanota 3.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo USM Alger iri bukorere imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. USM Alger icumbitse muri Grand Legacy Hote i Remera.

USM Alger imaze kweguna ibikombe bya Shampiyona 7 , ibikombe 8 by’igihugu, Super Coupes 2 n’igikombe kimwe cya Shampiyona y’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu.

Abakinnyi 26 ba USM Alger izanye mu Rwanda:

Zemmamouche, Mansouri, Berrafane, Sifour, Meftah, Mezeghrani, Benchikhoune, Chafaï, Hamra, Benyahia, Mexes, Cherifi, Benmoussa, Chita, Benkhemassa, Koudri, Benguit, Sayoud, Bouderbal, Meziane, Ardji, Yaya, Mahious, Benchaâ, Hamia, Benhamouda na Prince Ibara.

Imikino Rayon Sports isigaje gukina mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018:

Tariki 18 Nyakanga 2018: Rayon Sport vs USM Alger
Tariki 29 Nyakanga 2018: USM Alger vs Rayon Sports
Tariki19 Kanama 2018: Gor Mahia vs Rayon Sports
Tariki29 Kanama 2018: Rayon Sports vs Young Africans

Ku ruhande rwa Rayon Sports, King Bernard umunyamabanga wayo niwe wakiriye USM Alger

Thierry Froger, umutoza wa USM Alger

Jackson (wambaye lunettes ) wo muri FERWAFA niwe wari waje kuyakira ahagararariye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ambasade ya Algeria yaje kubakira

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo