AMAFOTO 500:Abarinda Perezida Kagame begukanye igikombe batsinze Special Forces

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup)nyuma yo gutsinda iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces, ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama 2023.

Ni ku nshuro ya karindwi amarushanwa nk’aya ahuza abasirikare b’u Rwanda abayeho, aho barushanwa mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Netball no kwiruka ku maguru.

Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, yatangiye gukinwa tariki ya 7 Ukuboza 2022 muri siporo zirindwi zitandukanye.

Umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri, wahuje Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) n’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces.

Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bageze ku mukino wa nyuma basezereye Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) mu gihe Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) basezereye Ishuri rya Nasho kuri penaliti muri ½.

Isozwa ry’iyi mikino ryitabiriwe n’imbaga y’abatari bake barimo Abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare nk’Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage, Maj. Gen. Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu na Maj.Gen Ruki Karusisi uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force) n’abandi batandukanye.

Mu bandi bari kuri Stade ya Bugesera harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier.

Republican Guard yatangiye umukino iri hejuru, biza no kuyihira dore ko yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa gatanu gusa, ku gitego cyatsinzwe na Mutabazi Jean Claude ku mupira wahinduwe na Ndagijimana Pierre.

Nubwo Special Operation Forces yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, Republican yagize icyizere cyo gutsinda umukino ubwo Bizimana Théoneste yinjizaga igitego cya kabiri ku munota wa 30.

Igice cya kabiri cyaranzwe no guhusha uburyo butandukanye ku mpande zombi, cyihariwe n’ikipe ya Special Operation Forces yaje no kungukira ku makosa y’ubwugarizi bwa Republican Guard, ibona igitego cy’impozamarira cyinjijwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48.

Ni ku nshuro ya gatatu ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) yegukanye igikombe kuko yagitwaye mu 2017 na 2018.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2020, igikombe cyegukanywe n’Abasirikare bo ku cyicaro gikuru (Gen. HQ) nyuma yo gutsinda abarashisha imbunda ziremeye (Artillery Division FC) ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu ijambo bahavugiye, yaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse na Minisitiri w’Ingabo ari na we wari umushyitsi mukuru, bose bahurije ku gushima iki gikorwa ndetse no gushimira muri rusange abasirikare bacyitabiriye.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira, yavuze ko atari amarushanwa agamije gushaka abatsinda gusa ahubwo ngo anafasha abasirikare kongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Amarushanwa nk’aya ateguwe mu gihe twibuka intwari zacu, aba agamije kwerekana ko n’abasirikare baba bashaka guhiganwa ngo batere imbere binyuze muri wa muco wo guhura bagashyira hamwe.’’

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, yashimiye Perezida Kagame wemeye ko imikino iba, abasirikare bakidagadura, avuga ko bakwiye kwitegura n’irindi rushanwa rizaba ku Munsi mukuru wo Kwibohora.

Ati “Sinshidikanya ko Perezida wa Repubulika azatwemerera ngo Ingabo zikore [zikine] ikindi gikombe gikomeye cyo ku Munsi wo Kubohoza Igihugu.’’

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary watunguwe n’urwego rw’imikinire y’abagize RG na SOF, yasabye urubyiruko kwigira ku Ngabo za RDF, rukagira ikinyabupfura n’umuhate rugamije kuba indashyikirwa mu byo rukora byose.

Ati “Twari tuzi ko muzi kumanura bya bisasu, mugacucuma, twari tuzi ko muzi kurinda umutekano ariko ntitwari tuzi ko mufite impano yo gukina. Mukomerezeho. U Rwanda rwubatswe n’intwari kandi ruzakomeza kubakwa n’intwari.”

Mu Mikino Ngororamubiri, ikipe ya mbere yabaye General Headquarters mu gihe Military Police yatsinze Air Force amanota 21-20, ni yo yatwaye igikombe muri Netball.

Special Operation Forces yatsinze Air Force ibitego 41-15 yegukana igikombe cya Handball mu gihe General Headquarters yatsinze Air Force amanota 48 kuri 39, yegukana igikombe cya Basketball.

Muri Volleyball, igikombe cyatwawe na Republican Guard yatsinze Special Operation Forces amaseti 3-0 naho mu Kumasha, ikipe ya mbere yabaye BMTC Nasho yahigitse Republican Guard na Special Operation Forces.

Inzira Rep. Guard yanyuzemo kugeza yegukanye igikombe

Cyari igikombe cya 3, Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ begukanye nyuma y’icyo batwaye muri 2017 na 2019.

Mu mikino y’amatsinda y’uyu mwaka, Rep. Guard bazamutse ari aba mbere iyoboye itsinda n’amanota 12 izigamye ibitego 10. azamukanye n’abo mu mutwe w’ingabo zikoresha ibimodoka bya gisirikare (Mechanized Infantry).

Muri 1/4, ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yahuye na Division ya 4 (Div.4) bayitsinda 1-0.

Muri 1/2 banyagiye 4-1 Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry).

Hari ku nshuro ya kabiri Rep. Guard bahura na Special Forces ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru.

Muri 2019, begukanye batsinze ikipe ya Special Operation Forces kuri penaliti 4-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2.

Morale yatangiye kare kubarinda Perezida Kagame wabonaga bafitiye icyizere ikipe yabo

Umuhanzi Platini na we yanze gucikwa n’uyu mukino

Nyabitanga uzwi muri Filime Nyarwanda na we yari yaje kwihera ijisho umukino uhuza abarinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru bahatana n’abo mu mutwe udasanzwe

KNC nyiri Gasogi United na Ane Lyse, umuyobozi muri AS Kigali bari mu bahageze mu ba mbere

Major General Ruki Karusisi uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operation Force)

Maj. Gen. Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu asuhuza Capitaine w’ikipe y’abasore be, Hakim

11 Special Operation Forces babanje mu kibuga

11 Rep. Guard babanje mu kibuga

Nk’ibisanzwe, Ndagijimana Peter yagoye cyane iyi kipe ndetse atanga umupira wavuyemo igitego cya mbere

Muhire, umwe mu bakinnyi bakomeye bo muri Rep. Guard

Magidi watsinze igitego cya kabiri

Mutabazi Jean Claude (numero 8) niwe wafunguye amazamu

Bishimiraga igitego bamanika imipira yanditseho Bin Ahmed, izina bahimbye umuyobozi w’ikipe yabo

Ngabonziza Jean Paul ni we wayoboye uyu mukino

Bizimana Théoneste (Magidi) yishimira igitego cya kabiri yatsindiye Rep. Guard

Gasana, umutoza muri Rep. Guard, ati akazi Afande yadutumye turakarangije

Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri niwe wari uhagarariye iyi Minisiteri kuri uyu munsi w’isozwa ry’aya marushanwa

I bumoso hari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major General Augustin Turagara...I buryo hari Maj Gen Wilson Gumisiriza ukuriye umutwe w’abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry).

S.Lieutenant Ian Kagame, umuhungu wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari mu yarebye uyu mukino

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo