Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) batsinze 1-0 abo muri Division (Div.1) mu mikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup), bazamuka muri 1/4 ari aba mbere.
Hari mu mukino wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa mbere tariki tariki 9 Mutarama 2023 guhera saa munani z’amanywa.
Ni umukino Rep. Guards binjiyemo n’ubundi baramaze kubona itike ya 1/4 ku buryo hari n’abakinnyi bari baruhukije.
Iminota 20 ya mbere yihariwe na Rep. Guard ndetse bahusha ibitego byabazwe harimo imipira 2 yagaruwe n’igiti cy’izamu.
Ku munota wa 45 nibwo Rep. Guards yabonye igitego cyatsinzwe na Magidi.
Gutsinda uyu mukino byatumye iyi kipe izamuka iyoboye itsinda n’amanota 12 izigamye ibitego 10. Yazamukanye n’abo mu mutwe w’ingabo zikoresha ibimodoka bya gisirikare (Mechanized Infantry).
Muri 1/4, ’Republican Guard Rwanda’ (RG) izahura na Division ya 4 (Div.4) naho Mechanized izahure n’abo ku cyicaro gikuru (Gen. Headquarter).
Aya marushanwa yatangiye tariki 7 Ukuboza 2022. Azasozwa tariki 31 Mutarama 2023.
Ni ku nshuro ya Gatandatu amarushanwa nk’aya abayeho. Abarushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.
11 ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yabanje mu kibuga
Babanje gufata ifoto n’abayobozi babo
11 Division 1 yabanje mu kibuga bari kumwe n’umuyobozi wabo
Abayobozi bari bahagarariye amakipe yombi babanje kuyasuhuza , babasaba gukina umukino urimo ’discipline’ isanzwe iranga ingabo z’u Rwanda
Peter, rutahizamu wa Rep. Guard...ni umwe mu bakomeye iyi kipe ifite
Mu minota 20 ya mbere, Rep. Guard bashushije ibitego bigera muri 3 byabazwe harimo 2 byikubise ku giti cy’izamu
Olivier uri mubo Rep. Guard igenderaho
Ngabonziza Dieudonne niwe wayoboye uyu mukino
Magidi watsindiye Rep. Guard
Abatoza ba Div.1 baganiriza abakinnyi babo ngo baganye igitutu bashyirwagaho na Rep. Guard
Nyuma yo guhusha byinshi byabazwe, Rep. Guard yabonye igitego cyatsinzwe neza na Magidi ku munota wa nyuma w’igice cya mbere
Bagenzi be bamushimiye
Myugariro bahimba ’Sugar’ ni umwe mu bafashije cyane mu bwugarizi bwa Rep. Guard
Abatoza ba Rep. Guard...i bumoso ni Gasana....I buryo ni Kemayire Marcel
Olivier yari acungiwe hafi cyane
’Sugar’ mu kazi
Div. 1 bashakishije igitego cyo kwishyura ariko biranga
Harimo ishyaka ....n’inkokora nk’izi
Abo muri Rep. Guard bari baje gushyigikira ikipe yabo
Muhire winjiye asimbuye akongerera imbaraga bagenzi be
Muri iyi mikino, byose biba birimo kugeza ku macenga nk’aya
Bishimiye kujya muri 1/4 bazamutse mu itsinda ari aba mbere
William Kadu (i buryo), umunyamakuru wa Flash FM yaje kwishimana nabo kuko ngo ari ikipe akunda cyane ndetse ntajya abura ku mikino yayo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE