AMAFOTO 150 UTABONYE Rayon Sports inyagira Police FC 4-0 mu Gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yaraye inyagiye Police FC ibitego 4-0, byose byatsinzwe mu gice cya kabiri cy’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Kumi, wabanjiriwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje amakipe y’abagore, APAER WFC inyagira Bugesera WFC ibitego 4-1.

Imbere y’abarimo umutoza wayo mushya, Haringingo Francis uzatangira akazi mu minsi iri imbere, Rayon Sports yaburaga benshi mu bakinnyi, yatanze ibyishimo ku bafana bake bari baje kureba umukino.

Nyuma y’igice cya mbere cyari cyarangiye ari ubusa ku busa, ku munota wa 47, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyinjijwe na Muhire Kevin ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ntiyabasha kugarura umupira.

Ikipe ya Police yagerageje gukina ishaka igitego cyo kwishyura iza no kukibona, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

Nyuma yaho gato, umunyezamu Bakame wa Police FC yasohotse agiye gufata umupira wo hejuru wari uhinduwe na Nizigiyimana Karim ‘Mackenzi’, akandagira Musa Esenu wa Rayon Sports.

Umusifuzi Ruzindana Nsoro yahise atanga penaliti ndetse umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ahabwa ikarita itukura, asimburwa na Kwizera Janvier nawe wahise uhabwa ikarita y’umuhondo kuko yinjiye mu kibuga uwo yasimbuye ataravamo.

Iyi penaliti yinjijwe na Ishimwe Kevin ku munota wa 74, Rayon Sports iza kubona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Musa Esenu ku munota wa 83 n’uwa 90+1 w’umukino .

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ihabwa imidali y’umwanya wa gatatu na sheki ya miliyoni 3 Frw.

Indi nkuru wasoma: Peace Cup: Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu inyagiye Police FC (Amafoto)

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo