Akari ku mutima wa Donkor Prosper ugiye gukinira Rayon Sports umukino wa mbere

Donkor Prosper Kuka akomoka muri Ghana, umukinnyi mushya wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati yiteguye kwitwara neza cyane agatanga ibyo afite byose cyane ko ashimishijwe no kuzaba akinira imbere y’abafana ngo yabonye bafana mu buryo bwihariye.

Donkor Prosper ni umwe mubo Rayon Sports izifashisha ikina umukino wa nyuma w’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018 na Yanga Africans yo muri Tanzania. Azaba ari mu kibuga hagati afatanya na Mugisha Francois bakunda kwita Master.

Mu kiganiro yagiranye na Rwanamagazine.com, Prosper yatangaje ko afite inyota yo kwitwara neza mu mukino we wa mbere azaba akiniye Rayon Sports nyuma yo kugera mu Rwanda tariki 5 Kanama 2018.

Ati " Abafana banyitegeho kwitwara neza cyane. Niteguye gutanga ibyo mfite byose muri uriya mukino wakubakira ikipe yanjye amateka. Nshimishijwe no kuba ngiye gukinira imbere y’abafana ba Rayon Sports benshi. Nakunze ukuntu bafana mu buryo bwihariye kandi bagashyigikira abakinnyi. Ndi hano nanjye kugira ngo mbashimishe."

Donkor Prosper akina hagati mu kibuga ariko anafasha ba rutahizamu. Yakinnye mu makipe yose akomeye yo muri Ghana.

Ubwo yageraga mu Rwanda tariki 5 Kamena 2018 yatangarije Rwandamagazine.com ko nubundi yari asanzwe aziko Rayon Sports igira abafana benshi.

Tariki 9 Kanama 2018 nibwo Donkor yarebye umukino wa mbere wa Rayon Sports yakiniye kuri Stade ya Kigali ubwo yasezereraga Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro muri 1/2.. Icyo gihe Donkor yatangarije umunyamakuru wa Rwandamagazine.com ko yashimishijwe cyane n’uburyo abafana ba Rayon Sports bafana n’imbaraga kandi mu buryo bwihariye ndetse bakaba bafite uburyo bwihariye bwo kwishimira igitego. Ngo byamukoze ku mutima cyane.

Yanga Africans igomba gukina na Rayon Sports yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kanama 2018. Umukino uzahuza amakipe yombi utagenyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kanama 2018 guhera saa cyenda z’umugoroba. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW na 20.000 FRW. Amatike yatangiye kugurishirizwa kuri Stade ya Kigali. Araboneka no ku iduka rya Tecno riherereye ku Kimironko ku muhanda ugana Kibagabaga.

Rayon Sports ni iya 3 mu itsinda D. Ifite amanota 6. Iramutse itsinze umukino izakina na Yanga Africans , USM Alger na Gor Mahia zikanganya cyangwa inywe igatsinda indi, byahita bihesha Rayon Sports itike yo kujya muri ¼. USM Alger izakira Gor Mahia zombi zinganya amanota 8. Yanga Africans niyo ya nyuma n’amanota 4.

Nta gihindutse Rayon Sports izabanza mu kibuga Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul (kapiteni), Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Mugisha Francois, Donkor Prosper, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin na Bimenyimana Bon Fils Caleb.

Nubwo atazakina uyu mukino kubera amakarita, myugariro Manzi Thierry akaba na kapiteni wa Rayon Sports yakomeje gufasha bagenzi be kwitegura

Donkor Prosper amaze igihe yitegurana na bagenzi be gukina uyu mukino

Donkor Prosper ngo yiteguye gutanga imbaraga ze zose muri uyu mukino

Master uzaba afatanya na Donkor Prosper mu kibuga hagati

Innocent Twagirayezu na we ari muri 18 Rayon Sports izifashisha ikina na Yanga Africans

Eric Irambona utarajyanye n’abandi i Nairobi gukina na Gor Mahia kubera amakarita 2 y’umuhondo na we ari muri 18 bazakoreshwa kuri uyu mukino

Yassin Mugume na we ari muri 18

Rwatubyaye Abdul niwe uzaba ayoboye abandi mu kibuga

Myugariro Mutsinzi Ange

Bimenyimana Bon Fils Caleb uzakinishwa nka rutahizamu

Mu myitozo yo kuri uyu wa mbere Rayon Sports yakoreye kuri Stade ya Kigali, Rwarutabura na bagenzi be bashimiye Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy ukuntu yabitayeho ubwo bari baherekeje ikipe muri Kenya

Rayon Sports iramutse itsinze umukino wa Yanga yakora amateka yo kwinjira muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup...

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Rayon izabikora

    - 28/08/2018 - 16:38
  • Hafashimana Theodomir

    ndi mukunzi wa gikundiro yacu icanye ku maso nta kabuza turakomeza

    - 28/08/2018 - 16:54
Tanga Igitekerezo