Peace Cup 2018: Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Sunrise FC ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ihita yerekeza ku mukino wa nyuma isangayo Mukura VS yasezereye APR FC.

Umukino ubanza Sunrise FC yari yatsinze Rayon Sports 2-1 i Nyagatare. Umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2018.

Rayon Sports yari yagaruye Rwatubyaye, Rutanga, Caleb na Sefu batakinnye umukino ubanza. Sunrise FC yo yari yagaruye mu kibuga kapiteni wayo Serumogo Ally.

Igice cya mbere cyose cyihariwe na Rayon Sports yari ikeneye byibuze igitego kimwe ngo ikomeze ku mukino wanyuma. Sunrise FC nayo ntabwo yakinaga isatira ahubwo yakinaga yugarira izamu. Rayon Sports yari ibizi ko iramutse ibanjwe igitego byaba bibi kurushaho ari nayo mpamvu Rwatubyaye na Manzi Thierry bari mu bwugarizi birindaga gukora amakosa.

Hagati mu kibuga niho habereye urugamba rukomeye rwahuje Uwambazimana Leon bita Kawunga ndetse na Niyonzima Olivier Sefu. Aba bombi bakoze akazi gakomeye bafasha amakipe yabo by’umwihariko Sefu wari uje avuye mu mvune.

Rayon Sports yahushije ibitego byabazwe harimo icyahushijwe na Mbondi ari imbere y’izamu ku munota wa 17 no ku munota wa 30 aho umupira wikuise ku mutambiko.

Igice cya kabiri gitangira, Yassin Mugume wari wagowe no kubona izamu yasimujwe Mugisha Gilbert ,ku wa 61 Caleb asimbura Mbondi wagaragazaga kwiharira no gutindana umupira. Kwinjira wa Caleb byatumye abakinnyi ba Sunrise FC bamurangariraho kubera gukinana umuvuduko, abandi bakinnyi ba Rayon Sports babasha kubona umwanya wo gukina nyuma yo kuzirikwa na Serumogo, Sincere wigeze guca muri Rayon Sports ndetse na Niyonshuti Gad na we wigeze gukinira Rayon Sports.

Igitego cya mbere, Rayon Sports yagitsinze ku munota wa 68 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yatereye muri metero nka 30. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 79 nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Yannick na Bimenyimana Bon Fils Caleb.

Ku munota wa 82, Kawunga yakiniye nabi Manzi Thierry ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, bimuviramo umutuku, asohoka mu kibuga.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Sunrise FC yavuze ko baje biteguye neza ariko ngo bakinnye n’ikipe nkuru , ndetse bo kuba bagiye gukinira umwanya wa 3 ngo ni ibyo kwishimira.

Umutoza Robertinho utoza Rayon Sports we yavuze ko yishimiye ikipe ye uko ihagaze kugeza ubu mu mezi 2 amaze. Yavuze ko mu gice cya mbere ikipe ye yahushije ibitego 7 bw’ibitego ariko ngo mu gice cya kabiri yagerageje kwinjiza Gilbert na Caleb uvuye mu bihano. Kubura Diarra, Faustin na Pierrot ngo ni ibintu bitoroshye.

Yavuze ko ikipe ye yisubiyeho mu gice cya kabiri.

Ati " Ndashimira abayobozi baradufashije ku kigendanye n’umushahara, ntabwo biba byoroshye....Urugero umukinnyi ukiri muto nka Gilbert, akora byose, agakora ibyo ashoboye...Iyo niyo Rayon dukeneye."

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018. Uzabanzirizwa n’uzahuza Mukura VS na APR FC zihatanira umwanya wa 3.

Mukura VS na Rayon Sports zaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri 2005. Icyo gihe Rayon Sports yatsinze 3-0.

Mu gice cya mbere Yassin Mugume yageragezaga amashoti ya kure ariko biranga

Habuze gato ngo Mugume atsinde iki gitego

Umunyezamu wa Sunrise FC yari yabereye ibamba Rayon Sports mu gice cya mbere

Malaika na Rwarutabura babyiniraga ku rukoma

Claude wa Nyanza ashimira Imana

Donkor Prosper na Stephane, abakinnyi bashya ba Rayon Sports barebye bwa mbere ikipe bazakinira

Uhereye i bumoso: Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Dennis warebye Rayon Sports ku nshuro ya mbere nyuma yo gufungurwa ndetse na Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports

Mbere yo kubona igitego, Rayon Sports yasirisimbye cyane imbere y’izamu rya Sunrise FC

Uwambajimana Leon wahawe ikarita y’umutuku muri uyu mukino

Bashimira Sefu watsinze igitego cya mbere

Gikundiro Forever bari benshi ku kibuga baje gushyigikira ikipe bafana

Abagize The Blue Winners Fan Club

The Blue Family Fan Club

Abafana bo mu Ijwi ry’AbaRayon

Vision Fan Club

March Generation bari babukereye

Muhire Kevin watsinze icya 2

Innocent Twagirayezu (i buryo) yari yaje kureba uko bagenzi be bitwara mu kibuga

Umupira si intambara....Nyuma y’umukino abakinnyi b’amakipe yombi bagiye bifotoza

Bikorimana Gerard wongeye kwitwara neza mu izamu rya Rayon Sports nyuma y’uko anitwaye neza mu mukino ubanza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Ndinzwenimana Colonele

    Igikombe Nicya Gikundiro Yacudukunda

    - 9/08/2018 - 19:33
  • ######

    Birandenze mbuze uko mbivuga o rayoooo!!!

    - 9/08/2018 - 22:29
  • tharcisse

    Twishimiye insinzi ya gikundiro. Kucyi mudashyiraho amafoto yama fan club yose? Urugero ubumwe mbwa ba rayon burihe? Jyewe birya ahantu kuko niyo mbamo

    - 9/08/2018 - 22:53
  • NDAYISHIMIYE

    NATWE IRUSIZI TURAYE NEZA!!

    - 9/08/2018 - 23:32
  • JAMUS

    Mwakoze.basorebacu.kuduhesha.ishema.tubarinyuma

    - 10/08/2018 - 12:18
  • Emmanuel habakubana

    Reosipor nikipeyimana uyanga azangare

    - 10/08/2018 - 17:16
Tanga Igitekerezo