Kuri iki cyumweru tariki 12 Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yakatishije itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abakina mu gihugu imbere nyuma yo gusezerera Ethiopia mu mukino wa Kamalampaka ku bitego 3-2. Abafana ba Ethiopia bari baje bizeye ko ikipe yabo yakomeza, batashye umubabaro ugaragara ku maso yabo.
Nubwo Ethiopia yari yatsindiwe iwayo n’u Rwanda, ntibyabujije abafana banyuranye ba Ethiopia kuza gushyigikira igihugu cyabo nubwo itike bari bizeye batayibonye kuko amakipe yombi yanganyije 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Nubwo umupira watangiye muri Kigali hari kugwa imvura, ntibyabujije abafana benshi kwitabira uyu mukino ndetse bafana ikipe y’u Rwanda , Amavubi.
Amavubi yasanze andi makipe yari yaramaze kubona itike ariyo Angola, Burkina Faso, Cameroon, Congo Brazzaville, Equatorial Guinea, Guinea, Ivory Coast, Libya, Mauritania, Namibia, Nigeria, Sudan, Uganda na Zambia.
Tombola y’uko ibihugu bizagura muri CHAN 2018 iteganyijwe kubera muri Maroc tariki 17 Ugushyingo 2017. Irushanwa nyirizina rizatangira ku itariki 12 Mutarama kugeza tariki 4 Gashyantare 2018.
U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 3. Muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rwaviriyemo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo.
MU MAFOTO, UKU NIKO BYARI BYIFASHE KU RUHANDE RW’ABAFANA
Abafana bari benshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abafana ba Ethiopia bari baje kuyishyigikira ngo barebe ko yatsinda Amavubi
Bari bitwaje n’amabendera y’igihugu cyabo
Abafana b’Amavubi nabo bari bazanye ibirango bigaragaza ikipe baje gufana
Uyu mwana ararya ibisuguti anafana Ethiopia
Aravuza Vuvuzela ngo yumvishe abaguzi uko izo acuruza zivuga neza !
Ni uku yahisemo kuza yambaye ngo agaragaze ko koko ashyigikiye Amavubi
Nyiragasazi umufana ukomeye cyane wa APR FC yari yazanye n’umwana we
Ntako batagize ngo bafane ikipe yabo ya Ethiopia
Aba bazungu barafata ka ’Selfie’ na Nkundamatch w’i Kilinda
....bigeze aho yambika uyu muzungu ikirango cy’ibendera ry’u Rwanda ku kuboko
Uko iminota yicumaga niko wasomaga akababaro ku maso yabo
Agahinda k’uko ikipe yabo itabonye itike kagaragaraga mu maso
Nyifotorera nubundi ndabona tutakibonye itike...agafoto ugashyire kuri Rwandamagazine.com
Abanyarwandakazi nabo bari babukereye
Gikundiro Forever bari babukereye
Rwarutabura na we yamariyemo imbaraga zose
Aba bazungu ni bamwe muri benshi bari kuri Stade bari baje gufana Amavubi
Bibi, umufana ukomeye wa Kiyovu Sports na we yari yaje gushyigikira Amavubi
Photo:RENZAHO CHRISTOPHE
Inkuru bijyanye:
Sakindi Elissa
Nibihangane