U Rwanda rwakatishije itike ya CHAN 2018 –AMAFOTO

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yakatishije itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abakina mu gihugu imbere nyuma yo gusezerera Ethiopia mu mukino wa Kamalampaka ku bitego 3-2.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 nibwo habaye umukino wo kwishyira, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino ubanza Amavubi yari yatsindiye Ethiopia iwayo 3-2. Mu mukino wo kwishyura amakipe yombi yanganyije 0-0, bituma Amavubi abona itike yo kwerekeza muri Maroc ahazabera irushanwa rya CHAN 2018.

Umutoza Antoine Hey utari ufite Visi kapiteni Djihad Bizimana wahagaritswe kubera amakarita y’imihondo, yari yahaye umwanya Niyonzima Olivier wa Rayon Sports naho rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent utarigaragaje mu mukino ubanza asimburwa na Mico Justin wa Police FC.

Mico yari yitezweho gushakira Amavubi igitego cyo mu rugo afatanyije ku busatirizi na Biramahire Abeddy basanzwe bakinana ariko ntibyabahiriye kuko nko ku munota wa 30 yakabaye yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Jemal Tasew akoraho ujya hanze.

Mbere yo kujya kuruhuka, Mico yongeye kugerageza irindi shoti asa n’utunguye umunyezamu ariko ba myugariro be babyitwaramo neza. Igice cya mbere cyarangiye umunyezamu w’Amavubi nta kazi kanini abonye kuko Ethiopia nubwo yahererekanyaga neza hagati mu kibuga ariko ikabashaka kugera kuri Bakame.

Mu gice cya kabiri, Antoine Hey yakoze impinduka zinyuranye, yinjiza Muhadjiri Hakizimana asimbuye Manishimwe Djabel ku munota wa 53. Sekamana Maximme yasimbuye Biramahire Christophe bakunda kwita Abbedyahagana ku munota wa 80 naho Niyonzima Ally asimbura Mico Justin ku munota wa 88.

Amavubi yasanze aandi makipe yari yaramaze kubona itike ariyo Angola, Burkina Faso, Cameroon, Congo Brazzaville, Equatorial Guinea, Guinea, Ivory Coast, Libya, Mauritania, Namibia, Nigeria, Sudan, Uganda na Zambia.

Tombola y’uko ibihugu bizagura muri CHAN 2018 iteganyijwe kubera muri Maroc tariki 17 Ugushyingo 2017. Irushanwa nyirizina rizatangira ku itariki 12 Mutarama kugeza tariki 4 Gashyantare 2018.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 3. Muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rwaviriyemo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Amavubi

1 Ndayishimiye Eric, 5 Kayumba Sother, 17 Manzi Thierry, 15 Usengimana Faustin, 20 Rutanga Eric, 14 Iradukunda Eric, 21. Niyonzima Olivier, 6 Mukunzi Yannick, 2 Manishimwe Djabel, 7 Biramahire Abeddy, 12 Mico Justin

Ethiopia

12 Jemal Tasew (G),9 Getaneh Kebede (C),19 Dawa Hotessa,15 Aschalew Tamene, 5 Saladhin Bargicho, 17 Henok Adugna, 16 Mulualem Mesfen, 3 Mesud Mohammed, 8 Samson Tilahun, 13 Abubeker Sani

11 Amavubi yabanje mu kibuga

11 Ethiopia yabanje mu kibuga

Abafana bari babukereye

Umutoza Karekezi Olivier n’umugore we barebye uyu mukino

Abanyamakuru nabo bari bakoze ku byuma bibafasha gufata amakuru neza

Rwarutabura yifotozanya n’aba bazungu bari baje gufana Amavubi

Aba bana bashimishije benshi ubwo batambagiraga stade yose kuri ’Skates’

Perezida wa Sena , Bernard Makuza ni umwe mu banyacyubahiro barebye uyu mukino

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe na we yarebye umukino Amavubi yaboneyeho itike iyerekeza muri CHAN2018

Amb. Nduhungirehe Olivier , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu

Uwamahoro Tharcille Latifah , umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na we yarebye uyu mukino

Umunyamabanga Mukuru wa Miroplast FC, Nshimiyimana Alexis

Umunyamabanga Mukuru wa Mukura VS , Niyobuhungiro Fidel

Ntarindwa Theodore, ushinzwe guhuza Kiyovu Sports n’itangazamakuru

Ab’inyuma ba Ethiopia bari bahagaze neza banze kongera kwinjizwa igitego

Wari umukino ukomeye

Ethiopia nayo yafi ifite abafana baje kuyishyigikira

Muhadjili yinjiyemo asimbuye aryoshya umukino

Ethiopia yari ifite ubwira bwo kwishyura...uwagwaga wese bamwiyeguriraga

Nyezamu wa Ethiopia witwaye neza cyane muri uyu mukino

Clement, umugabo wa Knowless Butera akaba n’umuyobozi wa Kina Music yarebye uyu mukino

Imvura ntiyababujije guhanganira ishema ry’igihugu

Ntibyari byoroshye...buri kipe yashakaga itike

Iminota myinshi y’umukino, Kayumba Sother yayikinnye apfutse nyuma yo gukomerekera muri uyu mukino

Byari ibyishimo ku bakinnyi n’abatoza

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle na Antoine Hey wahesheje itike Amavubi

De Gaulle yahobeye Hey amushimira itike yahesheje U Rwanda

Perezida wa Sena, Beranard Makuza yamanutse mu kibuga ashimira abakinnyi n’abatoza b’Amavubi

Bakame na Rutanga basanzwe bakinana muri Rayon Sports

Abakinnyi bateruye umutoza Antoine Hey

...na De Gaulle na we bamushyize ibicu

Bashimiye abafana baje kubashyigikira

Photo:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo