Abayobozi ba Rayon Sports n’abakinnyi bateguye umunsi wo gusura Karekezi uheruka gufungurwa

Nyuma yo gufungurwa kwa Karekezi Olivier, umutoza mukuru wa Rayon Sports, abayobozi n’abakinnyi bayo biyemeje kujya kumusura ngo bamube hafi nyuma y’ibyumweru bisaga 2 yamaze afunze.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’icyumweru abakinnyi bari bamaze mu kiruhuko bari bahawe n’ikipe.

Abakinnyi batari mu ikipe y’igihugu Amavubi iri muri CECAFA muri Kenya nibo bakoze imyitozo.

Imyitozo yakoreshejwe n’umutoza Lomami Marcel umaze iminsi atoza Rayon Sports by’agateganyo. Nyuma y’imyitozo, Lomami yatangarije abanyamakuru ko mu cyumweru gitaha aribwo Karekezi Olivier ashobora kugaruka mu kazi ko gutoza Rayon Sports. Lomami yavuze ko yavuganye na Karekezi akamubwira ko akinaniwe bityo ko ariyo mpamvu muri iki cyumweru atazatoza ikipe.

Nyuma y’imyitozo, Itangishaka Bernard, Umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports yatangarije abanyamakuru ko bateganya gusura Karekezi Olivier , bakazakora icyo gikorwa bagamije kumuba hafi nyuma y’ibihe bitamworoheye avuyemo ndetse no kumugisha inama kuri gahunda y’imyitozo ndetse n’imikino ya gicuti bateganya.

Itangishaka yagize ati " Urebye imyitozo y’uyu munsi yari ikenewe kuko bari bamaze iminsi bakora imyitozo yo kubaka umubiri. Icyo mbonye ni uko bagarutse mu byerekeye gukina umupira. Hari n’abana bari mu igeragezwa, tubonye nk’umukino wa gishuti twagira ikipe ifite ishusho nziza."

Avuga ku byerekeye gusura Karekezi, Itangishaka yagize ati " Abakinnyi tuganiriye na bo dusanga barabyifuza kimwe natwe ko twajya kumusura nko kuwa gatandatu, icyo kikaba ari ikintu cyiza cyanadufasha mu kwiyubaka, haba hari n’imikino duteganya gukina tukaba twabimuganirizaho akabitwibwirira."

Bugesera FC cyangwa AS Kigali , imwe muri izi kipe niyo ishobora gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru.

Karekezi Olivier yafashwe n’inzego za Polisi mu gitondo cyo ku itariki 15 Ugushyingo 2017. Yafashwe ari ku kiriyo cya Katauti Hamad wapfuye urupfu rutunguranye mu rukerera rwo ku itariki 15 Ugushyingo.

Itabwa muri yombi rya Karekezi Olivier a ryakurikiwe n’ifatwa rya Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports batawe muri yombi mu ijoro ryo ku itariki 19 Ugushyingo 2017, barabazwa barekurwa bukeye bwaho.

Karekezi Olivier yafunguwe ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 nyuma y’iminsi igera kuri 17 yari amaze mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha Polisi yatangaje ko ari yakoresheje itumanaho n’ikoranabuhanga.

Itangishaka Bernard, Umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports

Nsekera Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports

Abayobozi basuye ikipe mu myitozo baganira n’abakinnyi

Inkuru bijyanye:

Rayon Sports yasubukuye imyitozo - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo