Rayon Sports yasubukuye imyitozo - AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’icyumweru abakinnyi bari bamaze mu kiruhuko bari bahawe n’ikipe.

Abakinnyi batari mu ikipe y’igihugu Amavubi iri muri CECAFA muri Kenya nibo bakoze imyitozo. Ni imyitozo bakoranye n’abana bakiri bato bari mu igeragezwa muri Rayon Sports.

Imyitozo yakoreshejwe n’umutoza Lomami Marcel umaze iminsi atoza Rayon Sports by’agateganyo. Nyuma y’imyitozo, Lomami yatangarije abanyamakuru ko mu cyumweru gitaha aribwo Karekezi Olivier ashobora kugaruka mu kazi ko gutoza Rayon Sports. Lomami yavuze ko yavuganye na Karekezi akamubwira ko akinaniwe bityo ko ariyo mpamvu muri iki cyumweru atazatoza ikipe.

Mugisha Francois bakunda kwita Master yari yagarutse mu myitozo nyuma y’igihe kinini yari amaze yaravunitse. Bashunga Abouba, nyezamu wa Rayon Sports ntiyakoze imyitozo kuko ari kwitegura ubukwe buzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017.

Lomami Marcel yavuze ko kubera ikuruhuko abakinnyi bahawe yasanze bari hasi mu rwego rw’imyitozo bityo ko bagiye gukomeza gukora kurushaho kugira ngo urugero bariho ruzamuke bityo babe bakina umukino wa gishuti.

Yagize ati " Urebye ubu bari nko ku rwego rwa 40% y’urugero bakabaye bariho, ejo kuwa kane nzagerageza nshireho igitsure kandi bakore cyane ku buryo nko kuwa gatanu baba bari kuri 60% cyangwa 80%, hanyuma turebe ko twakina umukino wa gicuti ariko bizaterwa n’uko ubwabo bazaba biyumva."

Bugesera FC cyangwa AS Kigali , imwe muri izi kipe niyo ishobora gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru.

Lomami Marel niwe ukomeje gutoza Rayon Sports by’agateganyo

Mugisha Francois [Master] ari yagarutse mu myitozo nyuma y’igihe kinini yari amaze yaravunitse

Mugisha Gilbert yitoza

Ndayisenga Jean D’amour [Mayor] utegereje kubagwa impyiko na we yari yaje kureba uko bagenzi be bakora imyitozo

Kassim, nyezamu wa 2 wa Rayon Sports

Ramazani, umutoza w’abanyenzamu ba Rayon Sports

Bamwe mu bakinnyi bakiri bato bari gukorera imyitozo muri Rayon Sports....abazagaragaza impano nibo bazasigara mu ikipe

Mugabo Gabriel agira inama umwe mu bana bakiri bato bari gukorera imyitozo muri Rayon Sports

Irambona Eric ahanganiye umupira

Iba ari imyitozo y’imbaraga

Abafana bari baje kureba Rayon Sports isubukura imyitozo

Irambona Eric ahanganye na Nkunzingoma Ramazani usanzwe atoza abanyezamu ba Rayon Sports

Muhire Jean Paul (i bumoso), umubitsi wa Rayon Sports n’ Umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports Itangishaka King Bernard (hagati), umunyamabanga wa Rayon Sports barebye imyitozo banaganiriza ikipe imyitozo irangiye

Tidiane Kone ku mupira

Saddam Nyandwi ahanganiye umupira

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo