Abakinnyi ba Musanze FC bashyiriweho agahimbazamusyi kihariye ku makipe ya ‘Big 4’

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yabwiye abakinnyi ko bazajya bakubirwa kabiri agahimbazamusyi ku mikino batsinzemo amakipe ane ya mbere mu gihe bazajya bahabwa ayo basanzwe babona mu gihe banganyirije na yo hanze.

Tuyishimire Placide yabivuze ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kanama 2022, ubwo Musanze FC yerekanaga abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Yavuze ko abatoza bamusabye ko mu rwego rwo kurushaho gutegura imikino ikomeye, hakongerwa agahimbazamusyi kagenerwa abakinnyi ku mikino ikomeye bakinnye.

Aha, yashimangiye ko yabyemeye ku makipe atanu yaje imbere ya Musanze FC ariko yakuyemo Mukura VS kuko atari ikipe ibarusha. Ati “Ubwo Mukura VS niyongera kubatsinda muzaba muntengushye.”

Yakomeje agira ati “Hari APR, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports ni zo kipe twemeye ko kuzitsindira iwazo bazajya babakubira kabiri agahimbazamusyi. Kubatsindira hano nabwo bazajya babakubira agahimbazamusyi. Kunganyiriza na APR iwayo kimwe na ziriya zindi, bazajya babaha agahimbazamusyi gasanzwe. Kunganyiriza na yo hano bazajya babaha ½ cy’agahimbazamusyi. Amafaranga muyakorere ku wa Gatanu muyacyure.”

Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko ubusanzwe abakinnyi bagenerwa agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 40 Frw iyo batsinze umukino. Hari kandi n’atangwa na Perezida wa Musanze FC mu gushimira abakinnyi.

Musanze FC yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa gatandatu, yihaye intego yo kubona umwanya mwiza urenze uwo.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru izatangira umwaka mushya w’imikino wa 2022/23, yakirwa na APR FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kanama 2022.

Musanze FC yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yabwiye abakinnyi ko bashyiriweho agahimbazamusyi kihariye ku mikino bazajya bahuramo n’amakipe ane yabaje imbere mu mwaka ushize

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo