Musanze FC yerekanye abakinnyi barimo icyenda bashya, yiha intego zisumbuye (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kanama 2022, Musanze FC yerekanye abakinnyi bashya n’abandi bayisanzwemo izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Umuhango wo kwerekana aba bakinnyi wabereye kuri Faraja Hotel, wari witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogi Alex.

Abakinnyi bashya bakiriwe ni umunyezamu Muhawenayo Gad wavuye muri Gicumbi FC, myugariro Manzi Aimable wavuye muri Mukura Victory Sports, Uwiringiyimana Christophe wavuye muri Gicumbi FC, Niyijyinama Patrick ‘Mbogamizi’ wavuye muri Espoir FC, Nduwayo Valeur wagarutse i Musanze avuye muri Police FC.

Hari kandi rutahizamu w’Umunya-Kenya Victor Ogendo Omoni wavuye muri KCB FC, Dufitumufasha Pierre wavuye muri Gicumbi FC, Nsengiyumva Isaac wavuye muri Rayon Sports n’Umunya-Ghana Peter Agblevor wavuye muri Etoile de l’Est.

Herekanywe kandi abakinnyi bayisanzwemo, umutoza Frank Ouna, Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ umwungirije, Nyandwi Idrissa wongerea ingufu abakinnyi, Harerimana Gilbert utoza abanyezamu, umuganga Ntwari Eric n’umuganga wa kabiri Rukunga Dan.

Niyonshuti Gad wavuze mu izina rya bagenzi be nka Kapiteni, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubw’ikipe ku buryo babashyigikiye bikabafasha kubona umwanya wa gatandatu mu mwaka ushize w’imikino.

Agaruka ku ntego bihaye mu mwaka mushya w’imikino, yagize ati “Ubu igikurikiyeho, tugiye kureba umwaka mushyashya. Twe ku bwacu nk’abakinnyi turiteguye kandi twiteguye neza. Twatwaye umwanya wa gatandatu ni ngombwa ngo tubanze tuwusigasire kugira ngo tubashe kuzamuka tujya ku mwanya uri mbere. Nagiraga ngo nsabe ubuyobozi, nk’uko muhora mudufasha, mwongere muufashe, imbaraga mwashyizemo kugira ngo dutere intambwe iruta iyo twateye.”

Niyonshuti yerekanye abo bakorana muri Komite y’Abakinnyi aho Visi Kapiteni ari Ntaribi Steven, uwa gatatu ni Niyijyinama Patrick n’abajyanama barimo Nshimiyimana Amran na Namanda Luke Wafula mu gihe Rulihoshi François ashinzwe imyitwarire y’abakinnyi.

Umutoza Frank Ouna Onyango na we yashimangiye ko intego bafite ari ugushaka umwanya mwiza uruta uwo babonye mu mwaka we wa mbere atoza iyi kipe.

At “Uyu ni umwaka wanjye wa kabiri w’imikino mu Rwanda. Buri wese aba yiteguye umwaka mushya w’imikino, mu bijyanye n’ubukunfgu, iyo winjije miliyoni 10 Frw mu mwaka uba ushaka arengaho mu utaha. Ibyo ni nako bimeze mu mupira, natwe tugomba kurenza ku rwego rwagezeho.”

Yakomeje agira ati “Umupira umeze nka mpandeshatu irimo ubuyobozi na ba nyir’ikipe, abakinnyi n’abatoza. Imwe muri izo mpande iyo idatanze umusaruro byose birapfa. Dukeneye gukorera hamwe kugira ngo tubone umusaruro twifuza.”

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yibukije abakinnyi ko kuba abafatanyabikorwa n’abafana b’iyi kipe biyongera bituruka ku buryo baba bitwaye neza mu kibuga.

Ati “Mbere abaterankunga bari Akarere ka Musanze gusa ariko ubu bariyongereye kandi byatewe na bya byishimo byabonetse. Kuba abafana biyongera ku kibuga n’abaterakunga bakaza ni uko muba mwakoze ibyo mugomba gukora.”

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogi Alex, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka ibyo bagomba ikipe bikajya bibonekera igihe.

Yasabye kandi abakinnyi kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo babashe kugera ku ntego bihaye no gutera imbere mu buzima bwabo.

Ati “Aba bakinnyi bose ubona bakomeye ku Isi, buriya ikintu cya mbere gikomeye mu buzima bw’umuntu ni ikinyabupfura. Turabasaba nk’abakinnyi bacu, nka ba rumuna bacu ngo mugira discipline kuko ni byo bizabafasha gutera imbere mu buryo bugaragara kandi bwihuse.”

Musanze FC izatangira Shampiyona ya 2022/23 ihura na APR FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kanama 2022.

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo