Ku nshuro ya mbere i Kigali hateraniye ihuriro ry’abakora ‘Robots’

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2018 , ku nshuro ya mbere i Kigali hatangiye ihuriro ry’abakora ‘Robots’ riri guhuza abanyeshuri 40 b’abahanga , harimo abahungu 20 n’abakobwa 20 baturutse mu bigo 20 byo mu gihugu.

Iryo huriro ryiswe ‘Robotics Camp Rwanda 2018’ rizamara ibyumweru 3. Ryateguwe na Banki ya Kigali TecHouse. Abanyeshuri baririmo bazafashwa n’abanyeshuri bo muri Massachusetts Institute of Technology. Riri kubera muri Lycée de Kigali mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Regis Rugemanshuro, ukuriye BK TecHouse yatangaje ko intego nyamukuru ari uguteza imbere amasomo ya Siyansi, Tekinoloji, ibijyanye na Engineering ndetse n’imibare( Science, Technology, Engineering, and Mathematics, STME). Rugemanshuro yongeyeho ko bagamije gufasha abanyeshuri bakiri bato gutekereza ibisubizo byakemura ibibazo biriho.

Mu byumweru bazamara muri iryo huriro, abanyeshuri baziga uko bakora ‘Robot’ iri ku rwego ruciriritse ndetse n’icyo yakemura mu buzima bwa buri munsi. Ihuriro rizasozwa haca ikiganiro kuri Televiziyo y’igihugu , abanyeshuri bagaragaza robots bubatse.

Régis Aimé Rugerinyange, umwe mu bitabiriye iryo huriro yatangarije The New Times ko bashimishijwe cyane n’ubumenyi bushya bazunguka ndetse bakaba bizera ko bazarangiza iryo huriro bafite ibitekerezo bishya bizafasha mu gukemura ibibazo binyuranye.

Muri Nyakanga abanyeshuri 7 biga mu mashuri yisumbuye byo mu Rwanda bahatanye ku nshuro ya mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Robots ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.. Bagiyeyo nyuma yo gukora ’Robot’ ifata amazi ikamenya amabi n’ameza, ikayatandukanya, ameza ikayabika. Begukanye umwanya wa 68 mu bihugu 163 byaryitabiriye.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryitwa FIRST Global Challenge ritegurwa n’umuryango udaharinira inyungu witwa FIRST Global. Ribera i Washington DC muri Amerika.

Bari gufashwa n’abanyeshuri bo muri Massachusetts Institute of Technology

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo