Abanyeshuri 7 b’abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye bari bari guhatana ku nshuro ya mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Robots begukanye umwanya wa 68 mu bihugu 163 byaryitabiriye.
Iri rushanwa ryitwa "First Global" Robotics Challenge’ ryaberaga i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bagiyeyo nyuma yo gukora ’Robot’ ifata amazi ikamenya amabi n’ameza, ikayatandukanya, ameza ikayabika.
Iri rushanwa rihuza amashuri yisumbuye ryari rimaze iminsi 3. Ryatangiye ku itariki 16 Nyakanga 2017 kugera tariki 18 Nyakanga 2017.
Dean Kamen washinze umuryango FIRST Global wateguye iri rushanwa ngo yari agamije gushishikariza urubyiruko rugera kuri miliyari 2 ruri ku isi yose gukunda amasomo ajyanye na Siyansi na tekinoloji (science and technology) ndetse ko buri mwana wese agira amahirwe yo kubasha kwiga amasomo ya STME ( Science, Technology, Engineering, and Mathematics).
Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 163 rwahuriye muri iri rushanwa ngaruka mwaka, rwerekana ibyo rwakoze mu bijyanye na ‘Robots’, bararushanwa ariko banahakura ubumenyi, kumenyana n’abandi bo mu bindi bihugu ndetse babona akamaro ko kwiga ibintu uzifashisha mu kuvumbura ibintu bishya no guhanga ibizafasha abandi.
Ikipe y’u Rwanda ubwo yari iri mu irushanwa
Ikipe y’abanyeshuri 7 biga mu mashuri yisumbuye niyo yari ihagarariye u Rwanda ari nabo begukanye umwanya wa 68. Yari igizwe n’abakobwa 3 n’abahungu 4:Régis Aimé RUGERINYANGE wiga muri Lycee de Kigali, Paola IKIREZI wiga muri Excella high school, Aubin Marc MUGISHA wiga muri Remera Rukoma secondary school, Serge BYISHIMO wiga muri SOS technical school, Frank MUHIRWA wiga muri Saint Andre , Benita Olga ISHIMWE wiga muri Stella Matutina na Joselyne UWIHOREYE wiga muri Saint Ignace secondary school.
Ikipe y’u Rwanda yabaye iya 15 muri Afurika mu bihugu 40 byaturutse kuri uyu mugabane byitabiriye iri rurushanwa.
Dr. Jim Yong Kim, umuyobozi wa Banki y’isi wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza aya marushanwa yashimiye umurava w’abarushanijwe , abasaba gukomeza kugira inyota yo gukurikirana amasomo ajyanye na STME.
Ibihugu binyuranye byagiye bihabwa imidali itandukanye mu byiciro binyuranye ariko u Rwanda nta mudali rwabashije kwegukana muri iri rushanwa. Irushanwa ry’umwaka utaha rizabera muri Mexico muri 2018.
Uko ibihembo byatanzwe
1.FIRST Global Challenge Award:
Cyahawe amakipe yagize amanota menshi kurusha ayandi
Gold: Finland
Silver: Singapore
Bronze: India
2.FIRST Global Grand Challenge Award
Cyahawe amakipe yagiye abona amanota menshi ingunga imwe muri iri rushanwa
Gold: Team Europe
Silver: Poland
Bronze: Armenia
3.Zahng Heng Award for Engineering Design
Cyahawe amakipe yari afite ’Robots’ zari zikoze neza cyane (excellent engineering) zinagaragara neza iyuma kandi zikora neza (displays elegance and effectiveness)
Gold: India
Silver: Mali
Bronze: Mexico
4.Ustad Ahmad Lahori Award for Innovation in Engineering
Cyahawe amakipe yagaragaje guhanga udushya mu kubaka robots zabo
Gold: Latvia
Silver: Indonesia
Bronze: Spain
5.Dr. Mae Jemison Award for International Unity
Cyahawe amakipe yagaragaje ubunyamwuga no gufatanya n’andi makipe
Gold: Canada
Silver: Australia
Bronze: United Arab Emirates
6.Rajaâ Cherkaoui El Moursli Award for Courageous Achievement
Cyahawe amakipe yakoze uko ashoboye akigaragaza mu bihe bikomeye cyangwa se bagakora neza nubwo ibyo bari bateguye atariko byagenze
Gold: South Sudan
Silver: Afghanistan
Bronze: Oman
7.Francisco Jose de Caldas Award for Sustainable Excellence
Cyahawe umuntu ku giti uturuka mu makipe anyuranye wafashije mu gushimangira gahunda za FIRSTGlobal programs
Gold: South Sudan
Silver: Afghanistan
Bronze: Oman
8.Sofia Kovalevskaya Award for International Journey
Cyahawe amakipe yakoze ubushakashatsi, akabusangiza abandi babarizwa muri FIRST Global community
Gold: Nigeria
Silver: France
Bronze: Madagascar
9.Albert Einstein Award for FIRST Global International Excellence
Cyahawe amakipe yari afite Robots zakoze neza ku nshuro ya mbere irushanwa rya FIRST Global Challenge ryari ribaye
Gold: Oceania
Silver: Tunisia
Bronze: Lebanon
10.Francisco José de Caldas Award for Sustainable Excellence
Gold: Sue O’Malley (Team Oceania)
Silver: Barbara Glover (African Union)
Bronze: David Levy (AAAS)
Amakipe 20 ya mbere ku rutonde rusange
Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwitabiriye amarushanwa nkaya, rwabaye urwa 68 mu bihugu 163
Uko ibihugu bya Afurika byakurikiranye ku rutonde
Benin – 7
Liberia – 12
Nigeria – 25
Mozambique – 29
Mali – 30
Zambia – 32
Sierra Leone – 37
Cameroon – 43
Equatorial Guinea – 50
Namibia – 52
Senegal – 55
Zimbabwe – 56
DR Congo – 58
Ghana – 66
Rwanda – 68
Cabo Verde – 69
Burundi – 73
South Africa – 77
Malawi – 81
Tunisia – 83
Niger – 89
Burkina Faso – 93
Gabon – 96
Morocco – 100
Seychelles – 105
Gambia – 106
Tanzania – 109
South Sudan – 117
Uganda – 128
Sudan – 135
Ethiopia – 136
Egypt – 142
Ivory Coast – 143
Botswana – 145
Kenya – 148
Lesotho – 150
Algeria – 154
Togo – 155
Madagascar – 157
Libya – 159
7 bahagarariye u Rwanda
Amakipe atandukanye yagiye ahembwa
Ikipe y’Ubuhinde yabaye iya 3 muri FIRST Global Challenge Award
Nigeria yishimira umudali yatsindiye
Inkuru bijyanye:
Abanyarwanda 7 bari guhatana mu irushanwa mpuzamahanga rya ‘Robots’ -AMAFOTO