Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemera ko igipurizo cy’Ubushinwa bikekwa ko ari icy’ubutasi cyarasiwe hejuru y’ikirere cyayo cyari mu mugambi munini wageze ku migabane itanu.
Umukuru w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika Antony Blinken yagize ati: “Amerika siyo yonyine yari igambiriwe muri uyu mugambi mugari.”
Yongeraho ko Amerika yasangije ibihumbi byinshi amakuru yabonye ku bisigazwa by’icyo gipurizo.
Ubushinwa buhakana ko icyo gipurizo cyakoreshwaga mu butasi, buvuga ko cyari icy’ibijyanye n’iteganyagihe cyayobye inzira.
Abategetsi ba Amerika bavuga ko iki gipurizo cyari gifite uburebure bwa 60m, kandi cyari gifite umuzigo w’ibyuma bipima ibiro amagana.
Cyarashwe kuwa gatandatu n’indege y’intambara hejuru y’umwaro muri leta ya South Carolina, igikorwa cyateje ikibazo cya diplomasi na Blinken agahagarika urugendo yari afite mu Bushinwa.
Ikinyamakuru Washington Post gisubiramo umutegetsi kitatangaje avuga ko Amerika ikeka ko iki gipurizo cyariho gikoreshwa n’abari mu ntara ya Hainan y’Ubushinwa, kandi cyagambiriye ibihugu birimo Ubuyapani, Ubuhinde, Vietnam, Taiwan na Philippines.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo ya Amerika Brigadier General Pat Ryder yavuze ko Amerika yemera ko ibindi bipurizo nk’iki byanyujijwe hejuru ya Amerika ya ruguru n’iy’epfo, Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, Uburasirazuba bwa Aziya, n’Uburayi.
Gen Pat yagize ati: “Twamenye byinshi kuri ibi bipurizo n’uko twabikurikirana.”
Avuga ko mu gihe ibi bintu byose bikoreshwa mu butumwa bw’ubutasi, bifite “ibitandukanye” mu bijyanye n’ingano n’ubushobozi bwabyo.
Amerika yemeza ko ibi bipurizo byageze hejuru y’ubutaka bwayo nibura inshuro enye, ariko Gen Pat nta makuru arambuye yatanze kuri izo nshuro zindi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Washington yahaye amakuru ibindi bihugu 40 by’inshuti zayo kuri ibi bikorwa by’ubutasi, nk’uko umwe mu bategetsi yabihamirije CBS News.
Amato arinda inkombe z’inyanja ya Amerika aracyarimo gushakisha ibindi bisigazwa bya kiriya gipurizo cyarashwe.
Ntabwo bizwi neza icyo ubutasi bwa Amerika bumaze kubona muri ibyo bisigazwa, nubwo inzobere zivuga ko bishobora kubafasha kumenya neza ubushobozi bw’icyo gipurizo n’uburyo cyoherezaga amakuru.
Inkuru bijyanye:
Imitaka Ikoreshwa Mu Butasi Bw’Ikirere Ni Iki Kandi Ni Kuki Igikoreshwa Muri Iki Gihe?