Abanyamuryango bagize Gikundiro Forever batashye inzu bubakiye Uzamukunda Leocadie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Kagali ka Muko, Umurenge wa Jali, Akarere ka Gasabo. Ibikorwa byose byo kuyubaka byatwaye agera ku miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (2.700.000 FRW)
Igikorwa cyo kuyitaha bagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019. Babanje gukora umuganda mu muhanda ugana ahubatse iyi nzu, bawukorana n’abaturage bo muri ako kagali.
Umuganda urangiye, abagize Gikundiro Forever bagiye gutaha aho iyi nzu yubatse, banagenera ibyo kurya Uzamukunda kuri ubu ubana n’abuzukuru yasigiwe n’umukobwa we uheruka kwitaba Imana.
Umugabo wa Uzamukunda yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’abandi bana bari barabyaranye. Yasigaranye umukobwa umwe. Uwo mukobwa yaje gushaka abyara abana 5. Yabanje gupfusha umugabo ariko na we mu minsi ishize aza kwitaba Imana, biba ngombwa ko uwo mukecuru ariwe usigara abo buzukuru. Kuri ubu 3 biga mu mashuri makuru, akaba abana n’abandi 2.
Ubwo Gikundiro Forever yashakaga umuntu bafasha mu gikorwa cyabo ngarukamwaka cyo kugira uwarokotse Jenoside baremera, Akarere ka Gasabo kabasabye ko baremera Uzamukunda kuko yari afite inzu yendaga kumugwaho ku buryo ngo iyo imvura yagwaga, yasabaga abo bana kujya kurara mu baturanyi, nabo bakabyuka kare baza kureba niba atapfiriyemo.
Ubwo yari amaze gutahirwa inzu, mu byishimo byinshi byari byamusaze, Uzamukunda yashimiye cyane abagize iri tsinda.
Ati " Ubwo baboherezaga ngo baze kunyubakira, nabonaga ari nk’Abamalayika Imana inyoherereje kuko nicaraga muri iyo nzu, nkibaza icyo nayicumuyeho. Iyo imvura yagwaga, nabwiraga abana ngo bajye mu baturanyi kugira ngo itatugwaho ndi kumwe nabo. Bwacyaga nabo baza kureba ko ntapfiriyemo. Ndabashimira cyane ndetse nzajya nkomeza kubasabira. Iyo ngiye kuryama, mbaragiza Imana cyane."
Muhire Jean Paul ukuriye Gikundiro Forever yasobanuriye abari aho ko Gikundiro Forever ari umuryango wavutse ugizwe ahanini n’abanyeshuri bafanaga Rayon Sports ariko bakanashyira hamwe kugira ngo bubake igihugu mu bushobozi bari bafite. Yavuze ko uyu ari umwaka wa kane baremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Turere dutandukanye.
Niyomugabo Gregoire wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali yashimye cyane Gikundiro Forever kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa bakoze.
Gikundiro Forever ni Fan Club igizwe n’abanyamurwango barenga gato 150 bari mu mpande zose z’isi. Yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.
Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.
Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.
Uko inzu ya Uzamukunda yari imeze mbere
Inzu ya Uzamukunda imaze kuzura neza
Ishimwe Prince ushinzwe Discipline muri Gikundiro Forever niwe wapangaga uko ibikorwa bikurikirana
Babanje gukora umuhanda mu muhanda ugana ku nzu ya Uzamukunda
Nkurunziza Jean Paul, umunyamakuru wa Isango Star na we ni umwe mu bakoze uyu muganda
Baherekejwe na Mukaruyange uyobora Akagali ka Muko, abagize Gikundiro Forever bagiye gutaha iyi nzu no gusuhuza Uzamukunda wabakiranye urugwiro
Bashyizeho ’morale’ bishimira igikorwa Imana yabafashishije gukorera uyu mukecuru wararaga umutima utari hamwe
Baririmbye indirimbo yubahiriza Rayon Sports
Uzamukunda yabuze uko asobanura ibyishimo yatewe n’igikorwa yakorewe
Nsekera Muhire Jean Paul uyobora Gikundiro Forever
Mukaruyange uyobora Akagali ka Muko yashimye cyane Gikundiro Forever
Niyomugabo Gregoire wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali
Bifatanyije na Uzamukunda mu byishimo
Fista Jean Damascene, Visi Perezda wa Gikundiro Forever wanakurikiranye iki gikorwa by’umwihariko, yashimiye abanyamuryango ba Gikundiro Forever uburyo badahwema kwitanga mu bikorwa byo kuremera abababaye by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi
PHOTO: RENZAHO Christophe
VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste
Exodus
Harya bamwe bajya basebya rayon sport ngo ifanwa nabantu badasobanutse ubu ibi ninde wsbikora adasobanutse?Oooh rayon komeza imihigo.
Olive
Oooh rayon. Amarira atembye kubera ibyishimo