Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2017 nibwo abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever baremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro Marie Claire wo mu murenge wa Ruhango, Akagali ka Buhoro, umudugudu wa Kantama, bamugabira inka ndetse n’ibiribwa byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi Magana atanu na mirongo ine na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (545.000 FRW).
Ni igikorwa cyabanjirijwe no guhura kw’abayobozi ba Gikundiro Forever na Mbabazi Francois Xavier , umuyobozi w’Akarere ka Ruhango. Baganiriye mbere y’uko ajya muyindi mirimo kuko atari bubashe kuboneka ahakorewe igikorwa nyirizina.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yashimye cyane ibikorwa aba bafana bakora ndetse abasaba gukomeza kubera abandi urugero.
Hakurikiyeho umuganda wakozwe n’aba bafana ndetse na bamwe mu baturanyi ba Uwamahoro. Bamwubakiye ikiraro ndetse bamusanira inzu.
Uwamahoro Marie Claire waremewe n’abafana ba Gikundiro Forever afite imyaka 40 . Ni umuhinzi , umwuga afatanya no kuboha uduseke rimwe na rimwe. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Uwamahoro Marie Claire yapfushije ababyeyi bombi, abavandimwe 12, n’abandi 24 bo mu muryango wa hafi .
Jenoside iba, Uwamahoro yari umukobwa. Nyuma yaho nibwo yashatse umugabo babyarana abana 3 ariko nyuma aza kugenda agiye gushakisha akazi, ntiyagaruka. Ubu Uwamahoro abana n’abana be gusa. Umwana we mukuru yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye , ubuheta bwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, umuhererezi akiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.
Uwamahoro yatangarije Rwandamagazine.com ko kurihirira abana be ko nabyo ari bimwe mu bigoye. Ati “ Kubarihira ntabwo binyoroheye, usanga ari njye mubyeyi uba ufite imyenda myinshi ku kigo . Nkiyo ngiye mu nama , usanga ari njyewe ahari utera ikibazo, ariko ubuyobozi bw’ikigo kuko buba buzi ibibazo abantu dufite, usanga bugerageza kunyorohereza, ayo mbonye nkajyana ayo. Kubera ko nzi akamaro ko kwiga, kandi akaba ari nabyo igihugu kidushishikariza, nzagerageza uko nshoboye kuko n’igihugu kinyitayeho ndetse n’ikipe yacu Gikundiro….”
Yunzemo ati “ Iyi ni intambwe yo kunyereka ko igihugu n’abantu banyitayeho, ubu bitumye nta bwoba mfite, ahubwo byanyongereye icyizere cy’uko ngomba kubaho no kubeshaho abo nabyaye neza. Bajya kumpitamo, nanjye nkubwiye ngo ni uku byagenze, naba nkubeshye. Ntabwo nzi icyo bakurikije. Ntabwo bampisemo kuko banzi cyangwa ko mfite uwo mfite icyo mfana na we. Bampisemo kuko babonye binkwiye.”
Muri 1990 yatangaga imisanzu yo gufasha Rayon Sports
Nubwo yafashijwe nk’utishoboye, agafashwa n’abafana ba Rayon Sports, byabaye uguhurirana gukomeye kuko Uwamahoro ngo kuva kera yatangaga imisanzu yo gufasha Rayon Sports kandi akaba ari umufana wayo ukomeye.
Ati “ Nigaga i Nyanza, mbere y’intambara nibwo natangaga imisanzu yo gufasha ikipe yacu. Uko mbyibuka hari nko muri 1990. Twari abanyeshuri, twigaga ku kigo cyitwaga Yamuseya ariko ubu ntikikiriho, nkeka ko cyasenyutse. Twari abanyeshuri benshi tukishyira hamwe, tugatanga umusanzu ku dufaranga ababyeyi baduhaye, tukagerageza gutera inkunga Rayon Sports. Ni aho rero byatangiriye, maze kuba n’umugore narakomeje kugira ngo bihagarare, byaturutse ku bushobozi buke ariko kuko ubu hari icyizere cyo kubaho, ngiye gukomeza mfatanye nayo , nintabona umusanzu, nzakomeza kuyikunda.”
Igikorwa bamukoreye ngo agifata nko kumukiza burundu
Avuga ku gikorwa cyo kumuremera abafana ba Gikundiro Forever bamukoreye, Uwamahoro yavuze ko ari ikintu gikomeye , atabona uko asobanura mu magambo.
Ati “ Igikorwa bankoreye cyanshimishije cyane, kuburyo ntabwo nabona uko mbivuga. Nanezerewe cyane kandi namaze kubona no kwiyumvamo kubaho kandi neza kandi nkagira iterambere rirambye nk’umubyeyi, kandi n’abana banjye rikazabageraho. Iyo umuntu aguhaye inka aba yakwifurije ibyiza. Iyo ufite mu mutwe uba wamaze gukira, ubu muri make barankijije pe.”
Mu ijambo rye, Nsekera Muhire Jean Paul uyobora Gikundiro Forever yavuze ko bishimiye kuba babashije kongerera uwarokotse Jenoside icyizere cyo kubaho. Yavuze ko itsinda ryabo ridakora ibikorwa byo gufana gusa ahubwo bakaba bashyira imbere n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye. Umwaka ushize bari baremeye utishoboye wo Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.
Ati “ Nubwo turi abafana ariko tunafite intego yo kuzamura umuco na Siporo kandi tukabifatanya n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye nkicyo twakoze uyu munsi. Turi itsinda ry’abantu 91 ariko b’ingeri zitandukanye . Turi abafana ba Rayon Sports ariko duhuriza hamwe intego yo gufasha abatishoboye buri mwaka kandi tuzabikomeza.”
Gufasha Uwamahoro ni uguhurirana kwashyizweho n’Imana
Nahayo, Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Ruhango , yashimiye cyane abafana bibumbuye muri Gikundiro Forever ndetse avuga ko kuba Uwamahoro ariwe wahiswemo ngo bamufashe ari uguhurirana gukomeye kwabayeho kandi kwakozwe n’Imana.
Ati “ Marie Claire kuba baramuhisemo, nta ruhare Gitifu w’Umurenge yabigizemo, nta ruhare n’aba bibumbiye muri Gikundiro Forever babigizemo. Ni Imana yabahuje. Ikintu cyantangaje twasanze Marie Claire ari umu –Rayona ahubwo uteye ubwoba. Yanatubwiye ko afite ikarita yajyaga atangiraho imisanzu kera. Uko guhurirana kwarantangaje. Imana ifite ukuntu ikora ibintu kandi ikabikorera igihe.”
Yunzemo ati “ By’umwihariko njyewe reka nshimire Perezida wa Gikundiro Forever n’abo mwazanye. Ni igikorwa cy’agaciro kuri twebwe, ndetse no ku gihugu cyose. Kubera ko ntabwo ari abantu benshi bakora nk’ibyo mwakoze. Dufite asosiyasiyo nyinshi, dufite amakoperative menshi ariko ku myaka yanyu gutekereza muti tugiye kugura inka, ibyo kurya,…turi mu minsi 100 yo kwibuka , dushake umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tumuremere. Ni igikorwa gikomeye mukwiriye gushimirwa.”
Bashyize mu bikorwa ibyavuzwe na Perezida Kagame…batsinze igitego cy’umutwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango yakomeje avuga ko igikorwa Gikundiro Forever yakoze gikomeye.
Ati “ Umutoza wacu mukuru Paul Kagame atubwira ko umunyarwanda agomba kuba umunyarwanda mbere y’ibindi byose kandi umunyarwanda niwe zahabu, ni uw’agaciro, ntabwo agomba kubaho nabi. Ufite afatanye na mugenzi we wundi wifashije dufatanye gufasha utifite … iyi rero ni inzira nziza batweretse ihamya imvugo y’umutoza wacu mukuru.”
Yongeyeho ati “ Biraduha icyizere ko amacakubiri twanyuzemo mu gihe cyashize ashingiye ku moko no ku turere ubu dutangiye kubirenga. Dufite icyizere ko mu minsi izaza azaba ari heza kurenza uko ubu bimeze. Nimba hari abantu nkamwe mufata umwanya mukavuga muti tugiye kuremera umuntu mutazi , mutava inda imwe, mukabikoreshwa n’urukundo gusa…. Baduteye igitego cy’umutwe. Batanze andi makipe navuga , muri ayo ngayo wenda nanjye mbamo…tubabwire ngo bakomereze aho ariko dusabe n’andi makipe nayo igere ikirenge mu cya Gikundiro Forever, rwose bakoze ibintu byiza…”
“ Inka ni ikimenyetso cy’imibanire myiza, ni ikimenyetso cy’ubukungu , ni ikimenyetso cy’ubumwe…batweretse ubumwe, natwe mu Murenge wa Ruhango, ntabwo dusigara twicaye. Iriya nka mwaduhaye , imyaka izakurikiraho, hari undi Claire na we azaziturira ariko atari ngombwa umu Rayon kugira ngo ibyiza bya Gikundiro bigere kuri benshi mu baturage batuye aka kagali , batuye uyu Murenge.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango yasoje ijambo rye asaba abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever gukomeza intego yo gukora ibikorwa byiza ndetse ko banashatse bazaza akabaha ibiro bakoreramo, bagakomeza guteza imbere igihugu.
Ati “ Numvise mufite imishinga myinshi. Nibiba ngombwa muzaze mushyire ibiro iwanjye , hari umwanya, mujye mukora ibikorwa byiza muturutse hafi. Aho mwavanye , Imana ibongerere byinshi.”
Mbere y’umuganda, abayobozi ba Gikundiro Forever baganiriye n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yashimye ibikorwa bya Gikundiro Forever
Abayobozi ba Gikundiro Forever na bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Ruhango bafata ifoto y’urwibutso
Nsekera Muhire Jean Paul, Perezida wa Gikundiro Forever atunda ibiti byo kujya gusana urugo rwa Uwamahoro
Abaturage nabo bafatanyije n’abafana bo muri Gikundiro Forever gukora umuganda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango na we yakoze umuganda. Aha yasigaga irangi ku nzu ya Uwamahoro
Uwineza Cadette, umubitsi wa Gikundiro Forever atera irangi
Bamwubakiye n’urugo
Sylivanus (wambaye ingofero), ushinzwe urubyiruko, iterambere n’uburinganire mu Karere ka Ruhango, afatanya n’abafana ba Gikundiro Forever gukata icyondo
Bahanaga icyondo, morale ari yose
Babikoraga akavura gatonyanga
Babikoraga ubona babyishimiye
Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic, umunyamabanga wa Gikundiro Forever afatanya n’abandi gusana inzu ya Uwamahoro
Mu gutera igishahuro inzu, gutokorwa ntibyabura
Inzu bamaze kuyitera igishahuro
Bamusakariye n’ubwiherero
Babanje kuririmba indirimbo irata ibigwi bya Rayon Sports
Abana nabo bari babaye aba -Rayon
Bahavanye abafana bakomeye nk’aba
Bamugabira inka
Inka yagabiwe Uwamahoro Marie Claire
Bamuhaye n’ibiribwa bizaba bimufasha mu gihe inka itarabyara
Banamuhaye amafaranga azagura ubwatsi mu gihe kingana n’amezi 6
Yahawe ipombo itera umuti inka ndetse n’umunyu w’inka
Sylivanus ushinzwe urubyiruko, iterambere n’uburinganire mu Karere ka Ruhango yashimye iki gikorwa
Perezida wa Gikundiro avuga ijambo. Yatangaje ko bafite ingamba zo gukomeza gusana imitima y’ababaye
Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa
Uwamahoro avuga ijambo
Wabonaga ibyishimo byasaze Uwamahoro nyuma yo gusanirwa inzu, kugabirwa inka ndetse agahabwa n’ibiribwa
Uwamahoro hamwe n’umwe mu bana be
Nahayo Jean Marie avuga ijambo ryibanze mu gushimira Gikundiro Forever
Basabanye n’abana bo muri uwo mudugudu
Bacinye akadiho n’abaturage nyuma y’igikorwa
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
ngabonziza emmanueli
sha mura bataramu kbs kasure usigaye uru mu penteri
se