Mu Rwanda
MUSANZE: Polisi yafashe uwibaga telefone akajya kuzigurisha mu bindi bihugu
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones) akazigurishiriza mu bindi bihugu. Yafatiwe mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, afite telefone 6...
NYAGATARE: Yafashwe aha umupolisi ruswa ngo asubizwe moto
Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 ya ruswa ngo asubizwe moto ye yari yafashwe. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP)...
GASABO: Polisi yafatiye mu cyuho uwari wibye moto ayambuye nyirayo
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32 wafatanywe moto acyekwaho kwiba ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko. Yafashwe ahagana saa munani n’igice z’ijoro nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RC 036 C, mu mudugudu wa Kagara,...
BUGESERA: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba arenga miliyoni 1Frw mu modoka y’umucuruzi
Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe mu masaha y’umugoroba, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera yafatanye umugabo w’imyaka 37, ibihumbi 617 by’amafaranga y’u Rwanda muri asaga miliyoni acyekwaho kwiba umucuruzi ayakuye mu modoka. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru, avuga...
GISAGARA: Polisi yafatiye mu cyuho abantu babiri biba imirindankuba
Ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, yafashe abasore babiri bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi n’imirindankuba bakajya kubigurisha mu byuma bishaje. Abafashwe barimo umwe ufite imyaka 26 n’undi ufite 29, bafatanywe imirindankuba ipima Kgs 13 bagiye bakata ku nkingi...
KICUKIRO: Polisi yafatiye mu cyuho uwari wibye moto
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953 T. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku...
NYARUGURU: Yafatanywe ibihumbi 680 by’amafaranga y’amiganano
Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, yafatiye mu cyuho umusore ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ubwo yageragezaga kwishyura imyenda mu isoko akoresheje amwe muri ayo mafaranga. Yafatiwe mu isoko rya Ndago riherereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho, ahagana ku...
PTS-GISHARI: Abarenga 1600 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato 1,612. Ni umuhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana ari naho haberaga ayo mahugurwa. Witabiriwe kandi n’Umuyobozi...
Yafatanywe ibihumbi 93 by’amafaranga y’amiganano
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare, yafashe umusore w’imyaka 28 ucyekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga y’amiganano. Yafatiwe mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi, afite inoti 93 z’igihumbi z’amafaranga y’u Rwanda...
Polisi yagaruje amafaranga arenga ibihumbi 840 yari yibwe
Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, yafatanye abasore batatu, amafaranga y’u Rwanda 848,800 mu bihumbi 981,100 bacyekwaho kwiba umucuruzi mu Karere ka Karongi. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa...