Emmanuel Macron yaherekanyije ububasha na François Hollande -AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 nibwo Emmanuel Macron yahererekanyije ububasha na François Hollande asimbuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, atangaza ko azagarurira icyizere Abafaransa.

Abaye Perezida wa 8 w’Ubufaransa kuva hatangira icyiswe Repubulika ya 5, akaba uwa 25 wa Repubulika y’Ubufaransa.

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Macro na François Hollande asimbuye, watangiye ahagana ku isaha ya saa yine z’amanywa. Mbere y’ibindi byose, nkuko bisanzwe bigenda, Macro na Hollande bagombaga kuganira iminota 30 bari bonyine , bari mu biro bya Perezida w’Ubufaransa (bureau présidentiel). Iki kiganiro cyaberaga mu muhezo cyatinze ugereranyije n’icyo abandi baperezida bahererekanya ububasha kimara kuko bo bagisoje ahagana saa yine n’iminota 57. Ni ukuvuga ko baganiriye hafi isaha yose.

Umutekano wari urinzwe cyane kuko abapolisi 1500 aribo bacungaga umutekano hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu, ndetse imihanda ihagana yose yari yafunzwe.

Ahagana ku isaha ya saa tanu irengaho iminota mike, Emmanuel Macro yaherekeje Hollande amugeza ku modoka yahise imukura mu ngoro ya Perezida w’Ubufaransa.

Nyuma y’uko Laurent Fabius, ukuriye urukiko rw’ikirenga yatangaje Emmanuel Macron nka Perezida wa 8. Emanuel Macro yahise ageza ijambo kubari bateraniye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa.

Yavuze ko icyizere Abafaransa bamugiriye ku itariki 7 Gicurasi 2017 ari icy’agaciro kuri we kandi akaba akizirikana.

Macro yatangaje ko ashaka kongerera icyizere Abafaransa bari baramaze gutakaza. Yavuze ko azakora uko ashoboye Ubufaransa bukaba igihugu ukibamo adafite ubwoba bwo gupfa igihe icyo aricyo cyose.

Ati " Uburayi n’isi bihanze amaso Ubufaransa kuruta ikindi gihe cyabayeho. Isi itegereje ko tuba abakomeye kandi b’abanyembaraga. Manda yanjye izagengwa n’ibintu 2 by’ingenzi. Nzagaragaza ko ubuhangange bw’Ubufaransa butagenda bukendera. Abafaransa bazahabwa umutekano uruseho. "

" Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dushyireho ibisubizo ku bibazo bikomeye byabayeho mu gihe cyashize. Tugomba kubaka isi urubyiruko rwacu rukwiriye kubamo. Ntakizambuza guharanira inyungu z’Ubufaransa. Twese hamwe dushobora kwandika isura nziza iruta izabayeho mu mateka y’Ubufaransa. Guhera uyu mugoroba ndatangira akazi."

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umufaransa wavutse tariki 21, Ukuboza, 1977. Yavukiye Amiens mu Bufaransa yiga Philosophie muri Kaminuza ya Paris Nanterre. Ni we mwana w’Imfura wa Jean-Michel Macron na Françoise Macron-Nogues. Yize kandi amasomo ya Politiki ku kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru ryitwa Ecole Nationale d’Administration aho yarangije muri 2004.

Emmanuel Macro ubu ufite imyaka 39 yashakanye na Brigitte Macron we ubu afite imyaka 64. Uyu mugore we yahoze ari umwarimu we.

MU MAFOTO, UKO UYU MUHANGO WAGENZE

Emmanuel Macro agera mu ngoro y’umukuru w’igihugu, mbere gato y’uko abanza kuganira na Hollande asimbuye ngo bahererekanye ububasha

Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’Ubufaransa asuhuza abari bitabiriye uyu muhango

Umukobwa w’umugore wa Macro hamwe n’umuryango we bari mu batumirwa 300 bitabiriye uyu muhango

Umutekano wari wakajijwe cyane

Nyuma yo kuganira n’ihererekanyabubasha, Hollande yasezeye kuri Macro umusimbuye

Hollande asezera abaturage

Hollande yamanuye ikirahure agenda asezera abaturage

Macro n’umugore we nyuma y’uko bari bamaze guherekeza Hollande. Macro w’imyaka 39 niwe uyoboye Ubufaransa afite imyaka mike

Ubwo Laurent Fabius yabwiraga Macro ko abaye Perezida wa 8 muri Repubulika ya 5

Emmanuel Macro avuga ijambo

INKURU BIJYANYE:

Uretse ubutegetsi, ibindi bidasanzwe Emmanuel Macron azashyikirizwa na Hollande asimbuye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ernest

    Je numva ataco bitwaye!

    - 14/05/2017 - 13:17
Tanga Igitekerezo