Uretse ubutegetsi, ibindi bidasanzwe Emmanuel Macron azashyikirizwa na Hollande asimbuye

Uretse ubutegetsi Perezida uvuyeho mu Bufaransa ahererekanya na mugenzi we umusimbuye mu ruhame, hari n’ibindi amuhera mu muhezo wa bose harimo n’amakuru y’ibanga ahanini ajyanye n’ubwirinzi bw’igihugu cyane cyane ibyerekeye ibisasu kirimbuzi.

Ku itariki 14 Gicurasi 2017 ubwo Emmanuel Macron azashyikirizwa ubutegetsi ku mugaragaro, azaba abaye Perezida wa 8 w’Ubufaransa kuva hatangira icyiswe Repubulika ya 5. Azasimbura François Hollande. Ni umuhango biteganyijwe ko uzatangira ku isaha ya saa yine z’amanywa. Macron azakirwa mu biro by’umukuru w’igihugu na François Hollande asimbuye. Bazicarana baganire iminota 40 bari bonyine , bari mu biro bya Perezida w’Ubufaransa (bureau présidentiel).

" Bazaba baganira wenda ibiganiro bidafatika, wenda se ibiganiro by’amabanga y’igihugu n’amagambo y’ibanga afungura ibisasu kirimbuzi. " Aya ni amagambo yatangajwe na Patrice Duhamel wanditse igitabo kigaruka ku bitazwi na benshi n’ibidasanzwe bibera mu biro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa cyitwa ‘L’Élysée: histoire, secrets, mystères’.

Azasura ibiro by’ibanga biba munsi y’ubutaka

Nyuma y’ ikiganiro cy’ibanga azagirana na François Hollande asimbuye, nibwo Emmanuel Macron azabona uburenganzira bwo kwinjira hamwe mu hantu h’ibanga muri Élysée (ingoro y’umukuru w’igihugu w’Ubufaransa). Ni muri Salle yitwa Jupiter (poste de commandement Jupiter), ikoreshwa mu gutanga amabwiriza ya gisirikare.

" Harimo ama salle mato mato arimo na za Ecrans. Umukuru w’igihugu n’ibyegera bye bashobora kujya kuhafatira ibyemezo bikomeye.” Aya ni amagambo ya Peer de Jong wahoze akora mu biro by’umukuru w ‘igihugu cy’Ubufaransa ubwo Jacques Chirac ariwe wayoboraga.

BFMTV itangaza ko iyi nzu yubatswe munsi y’ubutaka. Yubatswe mu mwaka wa 1940 mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri, yubatswe na Perezida Albert Lebrun , havugururwa muri 1969. Ni iyo Perezida yakwifashisha igihe ibitero by’indege z’umwanzi ziri kurasa ku butaka kandi ngo ni ahantu na Satellite zidashobora kubona.

Habamo ibyumba byinshi harimo n’ibiro bishobora gukoreshwa n’umukuru w’igihugu, icyumba cy’inama ndetse na ‘système’ ikoresha ibisasu bya kirimbuzi bitunzwe n’igihugu cy’Ubufaransa. Byasabye gutegereza itegeko rya Perezida François Mitterrand(1981-1995) kugira ngo herekanwe bimwe mu bice bya PC Jupiter.

Emmanuel Macron (i bumoso ) na Hollande agiye gusimbura

Nkuko kandi bisanzwe bigenda, Emmanuel Macron azaherekeza Hollande asimbuye, amurenze imbuga ya Élysée. Icyo gihe nibwo azanahita abona uburenganzira bwo kwinjira mu biro bye, amazu agomba kubamo ari ku buso bwa kilometero kare 140, yubatswe mu buryo bugezweho. Ni amazu aherereye mu burasirazuba bw’ingoro y’umukuru w’igihugu.

Azahabwa ivarisi imeze nk’igicucu cya buri Perezida

Buri Perezida wese w’Ubufaransa, aho agiye hose aba aherekejwe n’umuntu uba amutwaje ivarisi y’umukara ipima ibiro byibuze 20. Ni ivarisi iba irimo uburyo bwo kurasa ibisasu kirimbuzi (mallette nucléaire). Ni ivarisi na buri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agendana. Iyo Perezida wa Amerika agendana yo bayita ‘Football’.

Ivarisi nkiyi niyo Emmanuel Macro azahabwa yamufasha kurasa ibisasu kirimbuzi aho yaba ari hose

Ikinyamakuru Le Point , mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Cette mallette noire qui ne quitte pas les présidents’, gisobanura ko iyi varisi iba imeze nk’igicucu cy’umuperezida w’Ubufaransa ndetse ngo kabone niyo yaba agiye i Vatican kwa Papa, arayitwaza. Iki kinyamakuru gitanga urugero rw’uko ubwo Perezida George Bush wahoze ayobora Amerika yari agiye kubonana na Papa Yohani Pawulo wa II baganira kubyerekeye amahoro, ngo yari kumwe n’umuntu umuherekeje wari ufite iyo varisi.

Ibi ariko ntibikuraho ko hari abajya bayibagirwa. Ubwo yari agiye mu nama yiga ku bukungu mu Bufaransa, Perezida Gerald Ford ngo yibagiriwe iyi varisi mu ndege ya Air Forcce One.

Ashobora kujya ahembwa 13.371.529FRW

Mu nyandiko yayo ‘Combien gagne le président de la République ?, yo ku wa 8 Gicurasi 2017, ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko umushahara w’umukuru w’igihugu w’Ubufaransa wakunze kugirwa ibanga kuva hatangizwa Repubulika ya 5.

Ubwo Jacques Chirac yayoboraga, uyu mushahara yawushyize ku ma Euro 7984 ku kwezi. Ubwo Nicolas Sarkozy yageraga ku butegetsi, we yategetse ko uyu mushahara ushyirwa ku ma Euro 21.300 ku kwezi. Ubwo Hollande yageraga ku butegetsi, uyu mushahara warongeye urahinduka. Yategetse ko wagabanukaho 30%, uva ku ma Euro 21.300 ushyirwa kuri 14.910 ari nayo kugeza ubu Hollande avuye ku butegetsi ahembwa, ni ukuvuga asaga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda (13.371.529 FRW). Uyu ninawo mushahara Macron azajya ahabwa ku kwezi mu gihe na we atagira icyo abihunduraho.

Mu bushakashatsi bwakozwe na CNN muri 2015, bwagaragaje ko Hollande yari umukuru w’igihugu wa 7 uhembwa umushahara muto mu bihugu 8 bikize cyane ku isi. Icyo gihe urutonde rwari ruyobowe na Barack Obama wahembwaga 31.000 $ ku kwezi , Angela Merkel yahembwaga ama Euro 18.000 ku kwezi , David Cameron we yahembwaga ama Euro 16.800 ku kwezi.

Icyo gihe Hollande siwe wahembwaga menshi mu Bufaransa kuko Nicolas Dufourcq ukuriye Banque publique d’investissement, yahembwaga ama Euro 37.500 ku kwezi (muri iki gihe yaba abarirwa kuri 33.624.420 FRW).

Le Figaro kandi itangaza ko abakuru b’igihugu bavuye ku butegetsi bagira icyo bagenerwa ndetse ngo abavuyeho bose bo muri Repubulika ya 5(Valéry Giscard d’Estaing, Nicolas Sarkozy na Jacques Chirac), ibibagendaho bitwara Leta y’Ubufaransa miliyoni 10 z’ama Euro ku mwaka( 8.968.162.000 FRW). Bahabwa inzu yo kubamo hamwe n’abakozi 2, imodoka y’akazi, umushahara wa buri kwezi, abantu babafasha gushyira mu bikorwa gahunda zabo za buri munsi, ndetse n’abapolisi 2 bahoraho babarindira umutekano.

Le Figaro kandi yanatangaje ko ibigenda ku mukuru w’igihugu ndetse n’abakora mu ngoro ye, byatwaye Leta y’Ubufaransa miliyoni 100 z’ama Euro mu mwaka wa 2015 gusa.

Ubutegetsi bwo asa n’uwamaze kubuhabwa

Nubwo guhabwa ubutegetsi ku mugaragaro bizaba ku cyumweru, mu bigaragara Emmanuel Macron yamaze guhabwa ubutegetsi. Nyuma y’uko atowe ku itariki 7 Gicurasi 2017, kuva bukeye bwaho Macron yatangiye guherekeza François Hollande mu birori bitumirwamo umukuru w’igihugu harimo umunsi mukuru wo kurwanya ubucakara wizihijwe kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Muri make kugeza ubu Macron na we arindirwa umutekano nk’urindirwa undi mukuru w’igihugu wese. Ikipe y’abarinzi 20 niyo yahawe. Itumanaho rye naryo kugeza ubu rirarinzwe. Ubu akorera mu biro birimo telefone ifite umutekano uhanitse nkikoreshwa na François Hollande.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo