Rayon Sports yegukanye igikombe cya RNIT Savings Cup itsinze Kiyovu Sports 3-0, yaherukaga gutsinda iyi kipe 2019.
Uyu munsi nibwo habaye umukino wa nyuma w’irushanwa "RNIT Savings Cup" wahuje Rayon Sports yasezereye AS Kigali na Kiyovu Sports yasezereye Etoile del’Est ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Ni irushanwa ryateguwe n’ikigega cyo kwizigamira "RNIT Iterambere Fund" ku bufatanye na B&B Sports Agency binyuze muri "B&B Burudani Mix Festival III". (...)
Home > Amakuru
Amakuru
-
Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports iyitwara igikombe cya RNIT CUP for Saving (AMAFOTO)
9 September, by Editor -
Rwamagana: Polisi yafashe babiri bacyekwaho kwiba mudasobwa z’ikigo cy’amashuri
4 July 2022Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa zigera kuri 26 zibwe ku rwunge rw’amashuri rwa Sovu.
Abafashwe ni Murindabigwi Kharim n’Uwihanganye Hassan Omar bombi bafite imyaka 18 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Sovu mu murenge wa Kigabiro nyuma y’uko hari hamaze kuboneka mudasobwa 19 mu zari zibwe.
Mudasobwa zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, nyuma (...) -
Rubavu: Polisi yafashe uwambariye mu myenda urumogi agiye kurukwirakwiza mu baturage
17 November 2021, by EditorKuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Mugisha Deogratias w’imyaka 22, yafatiwe mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yajyaga mu Mujyi wa Kigali. Mugisha yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugu wa Nyaburanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari umuntu uteze imodoka ijya mu Mujyi wa Kigali kandi mu (...) -
Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi
14 October 2021, by EditorPerezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe wari warakatiwe gufungwa imyaka itatu urukiko rumuhamije gutanga sheke zitazigamiwe.
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu rigira riti: "Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko", Perezida Kagame "yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi".
Habumuremyi, w’imyaka 60, yari afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali. Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, umucamanza yari (...) -
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 13 Ukwakira 2021
14 October 2021, by EditorKu wa Gatatu, taliki ya 13 Ukwakira 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021.
2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID- 19.
Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku italiki ya 14 Ukwakira 2021 kugeza ku (...) -
Kigali: Yafashwe amaze kwiba abarenga 150 kuri Mobile Money
15 July 2021, by EditorKu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Niyonzima Valens w’imyaka 41 ukekwaho kwambura abantu amafaranga abinyujije kuri telefoni mu buryo bwa Mobile Money, akaba yemeza ko yafashwe amaze kwiba abantu barenga 150.
Uyu mugabo uvuka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza yafatiwe mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu akaba yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali giherereye i Remera mu (...) -
Rusizi: Bafashwe biyitirira inzego z’umutekano barimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19
3 July 2021, by EditorKu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga ahagana saa moya abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi bafashe Rugwabiza Samuel w’imyaka 35 na Kwizera Fabrice w’imyaka 21. Bafashwe barimo kugenda basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya basore bafatiwe mu Murenge (...) -
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021
13 June 2021, by EditorKu wa Gatandatu, tariki ya 12 Kamena 2021, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 31 Gicurasi 2021.
2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID- 19. Yemeje ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya 14 Kamena 2021, (...) -
Bafatanywe amacupa 491 ya ’mukorogo’
13 June 2021, by EditorAhagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) bafatiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi nko muri Downtown abantu batatu bacuruzaga amavuta atemewe yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo. Abafashwe ni Dushimimana Wellars w’imyaka 30, Byukusenge Assoumpta w’imyaka 35 na Ukwizagira Vincent w’imyaka 25.
Uko ari batatu bafatanwe amacupa y’ubwoko butandukanye arimo ayitwa Caro (...) -
Rusizi:50 bafatiwe mu birori bya ’Bridal shower’
17 May 2021Mu mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi mu Karere ka Rusizi Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bafashe abantu 80 barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Mu murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya hafatiwe abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro bari mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa(Bridal Shower). Mu murenge wa Mururu muri Hotel du Lac hafatirwa abantu 30 barimo kunywa inzoga (...)