Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Kamena 2021, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 31 Gicurasi 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID- 19. Yemeje ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya 14 Kamena 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru 2 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (09:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).

b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’lgihugu zizakomeza.

c. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID- 19.

d. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

e. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

f. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

g. Ibikorwa by’lnzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

h. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

i. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

j. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% yübushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa tatu z’ijoro (8:00pm).

k. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza, hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizakomeza gukora, ariko ntibirenze 10% by’ubushobozi bwabyo bwo kwakira abantu, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

l. Pisine (swimming pool) na SPAs zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

m. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

n. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwra harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

p. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero ryemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze.

q. Ibikorwa byose bihuriza bantu muri hoteli, mu busitani, cyangwa ahandi hashobora kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye, kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Abitabiriye icyo gikorwa bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 iminsi itatu mbere y’uko icyo gikorwa kiba.

r. Ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe.

s. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro. Gahunda y’uko bizafungurwa izatangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, , kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

o Bwana Antoine Anfré: Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
o Bwana Dragoș Viorel Radu Țigău: Ambasaderi wa Romania mu Rwanda, afite Icyicaro i Nairobi.

5. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane:

Bwana James Gatera: Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Isiraheli
Dr. Diane Gashumba: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede
Prof. Anastase Shyaka: Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye
Bwana Michel Sebera: Minister Counselor muri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili:

Madamu Winnie Ngamije: Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy Director General

6. Mu bindi:

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2021, mu Rwanda hazizihizwa ku nshuro ya 5 icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse muri Afurika. Ibyo birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Bikorewe i Kigali ku wa 12 Kamena 2021.

Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo