Korali Friends of Jesus igiye kwizihiza imyaka 20 mu gitaramo gikomeye

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 korali Friends of Jesus imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa ndetse no gushimira Imana ko yabarinze muri iyi myaka yose, abagize iyi korali bateguye igitaramo gikomeye bazafatanya n’andi makorali akomeye arimo n’azaturuka mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Korali Friends of Jesus ifite albums 7 ziriho indirimbo zisaga 70. Album nshya baheruka kuyishyira hanze muri Gicurasi 2013, mu gitaramo bakoreye muri Serena Hotel i Kigali.

Ibarizwa mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa Karindwi riherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ku rusengero rw’abakoresha ururimi rw’icyongereza (English church). Yashinzwe mu mwaka wa 1997.

Kuko ishingwa aribwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikimara kurangira, abantu benshi bakeneye ubufasha mu buryo bunyuranye ndetse no komorwa ibikomere, Friends of Jesus yari ifite intego yo kuvuga ivugabutumwa babinyujije mu ndirimbo, ibibwiriza binyuranye ndetse no gukora ibikorwa byo gufasha mu buryo bw’ibifatika.
James Gahunde , umuyobozi mukuru wa Korali Friends of Jesus avuga ko muri iyi myaka 20 ariwo murongo bakomeje kugenderamo ndetse bakanajya no hanze y’u Rwanda kubwiriza ubutumwa ari nako bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Uretse igitaramo bateganya gukora bizihiza imyaka 20 , korali Friends of Jesus yanateguye ibikorwa binyuranye byo gufasha abatishoboye . Tariki 2 Nyakanga 2017 abagize Friends of Jesus bahereye ibi bikorwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, bubakira utishoboye inzu, batanga ubuvuzi ku batuye uyu Murenge ku buntu , hatangwa ubwisungane mu kwizuza ku bantu 150 ndetse banatanga ihene 29 ku baturage batishoboye.

Umwaka ushize nabwo abagize Friends of Jesus bari batanze ihene 20 ku batishoboye batuye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Barateganya gukora igitaramo cyihariye

Ku itariki 19 Kanama 2017 nibwo Friends of Jesus izakora igitaramo cyihariye bizihiza iyi sabukuru y’imyaka 20. Ni igitaramo kizabera muri Kigali Convention Centre guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari 10.000 FRW ku muntu mukuru, abana bari hagati y’ imyaka 5 n’imyaka 10 bazishyurirwa n’ababyeyi babo 5000 FRW naho abana bari munsi y’imyaka 5 ntabwo bazishyura.

Kugeza ubu Korali Friends of Jesus imaze kunyuramo abaririmbyi bagera kuri 105. Abayiririmbamo mu buryo buhoraho kugeza ubu bari hagati ya 25 na 35.
James Gahunde avuga ko imwe mu mpamvu igitaramo bazakora kizaba cyihariye ari uko abayinyuzemo bose harimo n’ababa mu mahanga ya kure bazaba bahari , bagafatanya kuririmbira hamwe bashimira Imana.

Friends of Jesus kandi izanafatanya n’andi makorali harimo Ambassadors of Christ na Elevate z’i Kigali, Urugero y’i Gisenyi, korali yo muri Kenya yitwa For Him na The Voice izaturuka muri Tanzaniya.

Gahunda ati " Kizaba ari igitaramo cyo kuzamura icyubahiro cy’Imana mu majwi meza cyane, gusangizanya ubuhamya, kongera guterana na bagenzi bacu bahoze muri Friends of Jesus ubu baba mu Bubiligi, Amerika, Ubwongereza n’ahandi. Kizaba ari igitaramo cyo gushima Imana no kuvuga ubutumwa dutanga ubuhamya tubwira isi yose ibintu Imana yadukoreye."

Kugeza ubu amatike y’iki gitaramo yamaze gusohoka. Araboneka kuri Nu-vision opticals iherereye mu nyubako ya UTC mu Mujyi wa Kigali, kuri banki ya Goshen ishami rya Remera ku Kisimenti ndetse no kuri Dynapharm ahahoze Lacomette .

Korali Friends of Jesus igiye kwizihiza imyaka 20 bamaze bakora ivugabutumwa mu ndirimbo no mu kubwiriza abantu babagira ’Inshuti za Yesu’...babikora mu bitarmo bikorerwa mu rusengero cyangwa bagasanga abantu aho bari, bakababwiriza

Ambassadors of Christ nayo izifatanya na Friends of Jesus

INKURU BIJYANYE:

Korali Friends of Jesus yakoze ibikorwa 4 byo kuremera no gufasha abatishoboye -AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Aline

    Imana ihabwe icyubahiro ku bwaba baririmbyi kumurimo wivuga butumwa bakoze muriyi myaka yose, Imana ibahe umugisha iki gitaramo nanjye nzaba mpari rwose sinacikwa

    - 25/07/2017 - 16:27
Tanga Igitekerezo