Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byo gufasha abatishoboye hizihizwa imyaka 20 Korali Friends of Jesus imaze itangiye gukora umurimo w’Imana, abayigize babihereye mu Murenge wa Gahanga, bubakira utishoboye inzu, batanga ubuvuzi ku batuye uyu Murenge ku buntu , hatangwa ubwisungane mu kwizuza ndetse banatanga ihene ku baturage batishoboye.
Korali Friends of Jesus ibarizwa mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa Karindwi riherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ku rusengero rw’abakoresha ururimi rw’icyongereza (English church). Muri uyu mwaka nibwo iyi korali izba yizihiza imyaka 20 imaze ishinzwe.
Ibikorwa bibimburira ibindi bazakora bizihiza iyi sabukuru babikoze kuri iki cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017, babikorera mu Murenge wa Gahanga.
Igikorwa cya mbere bakoze ni umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira umuturage witwa Mukandamage Veneranda, utuye mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Butenge, umudugudu w’Agahosha.
Mukandamage Veneranda yapfushije umugabo babyaranye abana 7. Nyuma yo gupfusha umugabo, inzu yasigayemo yarangiritse cyane, ubwo yendaga gusenyuka, ubuyobozi bmushakira indi aba acumbitsemo. Nyuma yaho nibwo ngo ya inzu yaje kugwa burundu yose.
Abagize korali Friends of Jesus bakaba batangije igikorwa cyo kubumba amatafari azayubaka, bayambumbira mu kibanza inzu ya Veneranda yahozemo.
Uko bamenya abo bagenera ubufasha
Sarah Busingye umwe mubaririmbyi b’iyi korali yabwiye abanyamakuru ko ibikorwa byo gufasha basanzwe babikora , bakaba bifitemo abantu bashakisha abantu bakeneye ubufasha ndetse n’icyo bagenderaho.
Ati " Dufite benshi bakeneye gufashwa ariko si ubwa mbere tubikoze kuko dufite benshi , tubikora kenshi iyo tubimenye. Tuba dufite bagenzi bacu muri twe baba bashinzwe kugenda bareba abantu bakeneye ubufasha ,tukabafasha. Iyo umuntu ababaye , aba ababaye, nk’abakristo nta kindi tugomba kugenderaho , ntabwo ugombera kuvuga ibi n’ibi…akarusho ni uko Veneranda we ari n’umuntu utishoboye kuburyo bugaragara, ….ni umukecuru utashobora kwikorera igikorwa nk’iki."
‘Bakora ibikorwa batera ikirenge mu cya Yesu’
Sarah yakomeje avuga ko nka korali Friends of Jesus , mu nshingano baba bafite harimo no gufasha abantu , bakaba batera ikirenge mu cya Yesu kuko na we akenshi yarangwaga n’ibikorwa.
Sarah Busingye umwe mubaririmbyi ba korali ’Friends of Jesus’
Ati " Dufite n’ibindi bizakurikiraho…Yesu Kristo tuziko atabwirizaga n’amagambo gusa ahubwo yagiraga n’ibikorwa yakoraga byafashaga abantu , ni muri urwo rwego tuba tuje ahangaha, nk’urubyiruko, nka Korali, nk’abakristo kugira ngo tube twafasha abantu bakeneye ubufasha . Turi urubyiruko, tugomba kubikora. Yesu Kristo yaravuze ngo mugere ku bantu bose. Ntabwo twamukurikiza tudakora ibyo yakoraga …"
Yunzemo ati " …icyo twifuza ni uko twamubona atongeye kubaha hanze, atongeye kunyagirwa ahubwo akagira agaciro nk’abandi banyarwanda bose."
Sarah yakomeje avuga ko nyuma yo kubumba amatafari, hazabaho gukurikirana uko iyi nyubako izakomeza kubakwa, byaba ngombwa bakagaruka ndetse ngo hakaba hari gukusanywa amafaranga yo kuyuzuza neza. Itorero rya English Church basengeramo ngo niryo ribafasha muri byinshi bakora.
Mukandamage yashimiye Friends of Jesus n’ubuyobozi bw’umurenge bamufashije gusana inzu ye.
Yagize ati " Inzu yanjye yari imaze gusaza igenda isenyuka cyane. Ndashimira ubuyobozi bwafatanyije n’uru rubyiruko bakaza kungoboka, Imana ibahe umugisha."
Korali ya Friends of Jesus yifitemo abantu b’ingeri zose. Kuko harimo n’abaganga kandi banakora mu bitaro bikomeye, ubwo umuganda wo kubumba amatafari wari uri kuba, abaganga bo bari bari kuvura abaturage batuye Umurenge wa Gahanga ku buntu.
Babasuzumaga indwara zifata amatwi, izifata amazuru, mu muhogo ndetse n’indwara zo mu nda. Ni igikorwa bakoreraga ku buntu ndetse bakabagenera n’imiti.
Ibikorwa bindi 2 iyi korali yakoze ni ugutanga ubwisungane mu kwivuza bugera kuri 150, ndetse banatanga ihene 29 ku baturage batishoboye.
Florence Ntakontagize, umuyobozi w’Umurenge wa Gahanga yashimye cyane abagize Friends of Jesus mu kuba baratekereje gufasha abatuye Umurenge wa Gahanga , abasaba gukomeza ibikorwa by’ubutwari bakora, anabasabira ko Imana ibasubiriza aho bakura , ikajya ihora ibajya imbere.
Kaliwabo Charles umuyobozi w’urukiko rukuru rwa Repubulika abwiriza ijambo ry’Imana
Kaliwabo Charles, umuyobozi w’urukiko rukuru rwa Repubulika wari waherekeje Friends of Jesus niwe wabwirije ijambo ry’Imana nyuma y’uko iyi korali nayo yari imaze kubwiriza ibinyujije mu ndirimbo.
Mu ijambo yigishije, Kaliwabo Charles yavuze ko inshingano abantu bakwiriye kwiha ari ukwitangira ababaye kuko bike umuntu yatanga byagira icyo bihindura ku buzima bwa mugenzi we.
Ati "…amafaranga yagura ubwisungane mu kwivuza, ashobora kuba nta kintu yahungabanya ku buzima bwawe uramutse uyatanze ariko akaba yahindura ubuzima bw’ubuhawe . Mureke tugire ukwitangira abandi babaye, kandi na Bibiliya idusaba kwihotorera abandi…"
MU MAFOTO, UKO IBIKORWA FRIENDS OF JESUS YAKOZE BYAGENZE
Bamwe bakataga icyondo abandi nabo bakajya kuvoma amazi yo gukoresha
Abadashoboye gukata icyondo, nabo bakoraga ako kuvoma amazi
Aha niho bakuraga amazi yo gukata icyondo
Mukandamage Veneranda watangiye kubakirwa inzu yo kubamo nyuma y’uko iye ihirimye
Bakoraga umuganda batiganda
Nabo ubwabo barafanya...aramusomya ku mazi ngo babone uko uko bakomeze akazi yashize inyota
Bafatanyaga n’abaturage batuye muri ako gace
Amatafari yabumbwe
Abaturage benshi bari baje kwivuza
Ateze amatwi umurwayi
Basuzumye ndetse banavura indwara zo mu matwi
Bamaraga kubasuzuma bakabaha n’imiti...byose ku buntu
Babikoraga bishimye
Bari bitwaje imiti myinshi
Nyuma y’ibikorwa bakoze, abagize Korali Friends of Jesus bavuze ubutumwa babinyujije mu ndirimbo
Bahisemo kubanza gukora ibikorwa mbere yo kubwiriza babinyujije mu ndirimbo
James Gahunde , umuyobozi wa Korali Friends of Jesus
Ihene zahawe abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Gahanga
Florence Ntakontagize, umuyobozi w’Umurenge wa Gahanga yashimye cyane abagize Friends of Jesus
Bamwe mu baturage bahawe ihene
PHOTO:RENZAHO Christophe
Alias KL
Ndagisa nko kubona abana bibyuki bagira umutima ufasha.. babere urugero urubyiruko ryubu..
Shema MUGAMBIRA
Thankyou very much Friends of Jesus choir and other members who were involved in this activity.
May the Almighty God continue to bless you so that you reach more souls in need.
Rugamba rwa Mahuku
Imana ibahe umugisha Friends of Jesus. Nandi makorali narebereho akore ibikorwa nkibi. Imana ishimwe cyane.