"Zatinye’’ iza Niger! Ibihugu 6 ingabo za ECOWAS zakoreyemo ibikorwa bya gisirikare

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger

Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) wasabye leta ya gisirikare iherutse gufata ubutegetsi muri Niger kuba yamaze kuburekura mu gihe kitarenze iminsi irindwi- bitaba ibyo, ikaba ishobora gufatirwa ingamba zirimo no kuba yabuvanwaho ku ngufu n’igisirikare cy’uyu muryango.

Hari ibindi bihano byamaze gufatirwa aba bategetsi ndetse igihugu cya Nijeriya cyahagaritse serivisi yo kohereza umuriro w’amashanyarazi muri Niiger mu gihe bimwe muri ibi bihugu byanafunze imipaka, bivuze ko hari ibicuruzwa bitazashobora kwinjira muri icyo gihugu.

Kugeza ubu ariko itegeko rya ECOWAS ku basirikare bahiritse perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi ntirirubahirizwa- aba bajenerali baracyari ku butegetsi. Ntibizwi neza niba umwanzuro wa ECOWAS wo kohereza ingabo zayo muri Niger uzashyirwa mu bikorwa mu by’ukuri.

Ikizwi neza ni iko mu mateka ECOWAS yagiye yohereza ingabo zayo muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba binyuze mu muryango wayo wa gisirikare uzwi nka Ecomog. Niba ECOWAS izategeka ko ingabo zayo zoherezwa muri Niger, ni ikintu ni ikintu isi yose ihanze amaso.
Muri iyi nkuru turabagezaho ibihugu ingabo za ECOWAS zagiye zoherezwayo n’uyu muryango mu bihe bitandukanye.

Liberia

Mu mwaka wa 1990, abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba bohereje ingabo muri Liberia mu ntambara ya rubanda hagati y’ingabo za perezida w’icyo gihe Samuel Doe n’udutsiko tw’imitwe y’inyeshyamba zitavugaga rumwe na we.

Izi ntambara zatangiye mu mwaka wa 1989 zigeza mu 1997 maze zitwara ubuzima bw’abasaga 200.000. Ubwa kabiri izi ntambara zatangiye mu mwaka wa 1999 zigeza mu Ukwakira kwa 2003 maze abarenga 250.000 bazicirwamo. Muri izi nshuro zose, ingabo za ECOWAS zajyaga muri Liberia guhosha izi ntambara.

Sierra Leone

Mu mwaka wa 1998, ingabo za Ecowas zo mu mutwe wa Ecomog zari ziyobowe na Nijeriya zagiye guhosha intambara abaturage bo muri Sierra Leone barwanaga, hagamijwe gukura ku butegetsi ubutegetsi bwa gisirikare n’udutsiko tw’inyeshyamba twari mu murwa mukuru wa Freetown.

Izi ngabo zashoboye gusubiza perezida Ahmad Tejan Kabbah ku butegetsi. Uyu yari yakuwe ku butegetsi mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryari ryabaye mu mwaka wari wabanje. Mu mwaka wa 2000 izi ngabo zavuye muri iki gihugu maze inshingano zo kurinda amahoro ziziha Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Intambara yo muri Sierra Leone yarangiye mu 2002 imaze imyaka 10.

Guinea-Bissau

Mu mwaka wa 1999, Ecowas yohereje abasirikare hafi 600 ba Ecomog kurinda amasezerano y’amahoro muri Guinea-Bissau. Intagondwa zafashe ubutegetsi amezi atatu hanyuma ingabo za Ecowas biba ngombwa zo ziva muri icyo gihugu.

Ecowas yongeye kohereza izindi ngabo mu 2012 kugeza mu 2020, zo gufasha mu kubuza igisirikare kwivanga muri politiki no kurinda abayobozi nyuma y’ihirikwa rindi ry’ubutegetsi ryari ryabaye. Yohereje umutwe ugizwe n’ingabo 631 mu mwaka wa 2022 wo gufasha kugarura amahoro nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye.

Cote d’Ivoire

Umutwe w’ingabo zishinzwe gucunga amahoro w’umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba woherejwe muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2003. Abasirikare 3.200 bageze muri icyo gihugu muri Mutarama uwo mwaka baje gufasha ingabo z’Ubufaransa kubungabunga amahoro. Mu 2004, izo ngabo zavanzwe n’iz’Umuryango w’Abaibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro.

Intambara yo muri Cote d’Ivoire yari yatangiye muri Nzeri 2002 ubwo abasirikare bigomekaga ku butegetsi. Uku kwigomeka byarangiye muri Werurwe 2007 nyuma y’inama nyinshi zabayeho maze hagasinywa amasezerano y’amahoro.

Mali

Ecowas yohereje abasirikare muri Mali mu mwaka wa 2013 muri misiyo yo kwirukana abarwanyi byavugwaga ko bakorana na al Qaeda mu majyaruguru y’icyo gihugu. Uwo mutwe w’ingabo za Ecowas waje gushyikiriza ubutumwa bwawo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Mu gace ka Sahel haba udutsiko tw’abarwanyi bishingikiriza idini rya kiyisilamu- bamwe ba al Qaeda n’aba Leta ya Kiyisilamu batsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabirukanye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Gambia

Mu mwaka wa 2017, Ecowas yohereje abasirikare 7.000 muri Gambia bavuye mu gihugu gituranyi cya Senegal kugira ngo bahatire Perezida Yahya Jammeh kurekera umwanya wa perezida Adama Barrow wari wamutsinze mu matora.

Ingabo za Jammeh ntabwo zarwanyije iyi operasiyo yari yiswe operasiyo yo Kugarura Demokarasi. Ubu Jammeh aba mu buhungiro mu gihugu gituranyi cya Equatorial Guinea.

Ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuba muri Niger ryaciyemo ibice ibihugu bigize umuryango wa Ecowas. Mu gihe byinshi mu bihugu biwugize byiteguye kohereza ingabo zabyo muri Niger, Perezida wa Nijeriya Bola Tinubu kuri ubu uyoboye uwo muryango we ntiyorohewe n’abo mu gihugu cye badashyigikiye ko hagira ingabo zoherezwa kurwanya abafashe ubutegetsi muri Niger.

Uretse ibyo kandi, abasirikare mu gihugu cya Mali na Burkina Fasi barahiriye kuzafasha abahiritse ubutegetsi muri Niger igihe cyose Ecowas yakoresha ingufu za gisirikare mu kubakura ku butegetsi, ibintu bituma bitekerezwa ko bishobora kuzambya ibintu muri aka karere ko mu burengerazuba bwa Afurika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo