Komisiyo y’ubukerarugendo muri Zanzibar yatangaje ko iri gukora iperereza ku kirego cy’ihohotera rishingiye ku gutsina cyatangajwe n’umukobwa wo muri Nigeria wahatembereye umwaka ushize.
Kuwa gatandatu, Zainab Oladehinde yatangaje ubutumwa bw’uruhererekane kuri Twitter, avuga ku ihohoterwa yakorewe mu kwezi kwa Mata(4) 2021 ubwo yari yagiye muri Zanzibar wenyine mu bukerarugendo kwishimira isabukuru ye.
Avuga birambuye uko hagati mu ijoro umugabo atazi yabashije kwinjira mu cyumba cye muri hotel nubwo yari yagifunze, agakanguka ari ku buriri bwe arimo kumukorakora ngo amusambanye.
Zainab yavuze ko ibyo, uyu muntu atazi atabigezeho kuko yabashije kumubeshya ko yanduye SIDA, bigatuma uyu agenda ngo azane agakingirizo, maze nawe akabasha guhunga.
Abantu batandukanye bagaragaje kwihanganisha Zainab kubera ibyo avuga ko byamubayeho, abandi bavuze ko ari inkuru yahimbye irimo gukabya.
Zainab yerekana amashusho ari kuri polisi yagiye kurega, ari kwa muganga, hamwe n’ubuhamya buto bw’umurusiya wari mu cyumba kindi muri iyo hotel wemeza ko yamuhungiyeho.
Zainab wari wavuye i Lagos kwishimira isabukuru ye y’imyaka 23, avuga ko usibye guhohoterwa, agarutse mu cyumba cye yasanze yibwe $1,100 yari mu isakoshi ye.
Uyu mukobwa avuga ko kuri polisi ikirego cye cyanze gukurikiranwa byimbitse kuko ngo "hatabayeho gusambanywa nyabyo" nk’uko abivuga.
Mu itangazo, Hafsa Mbamba, ukuriye komisiyo y’ubukerarugendo muri Zanzibar yavuze ko batunguwe bakanababazwa no kumva ibivugwa na Zainab.
Hafsa Mbamba yavuze ko iperereza ryahise ritangira kandi bazatangaza ibyarivuyemo.
Ati: "Twamagana igikorwa cyose cyo gufata nabi abashyitsi bacu ku birwa by’amahoro bya Zanzibar".
Zainab avuga ko atangaje ibi nyuma y’umwaka bimubayeho kuko yariho avurwa mu mutwe kandi ataragira imbaraga zo kuvuga "ibi bintu bibi byambayeho kurusha ibindi mu buzima".
Abakuriye hotel ivugwa muri iki kibazo bavuze ko urubuga rwayo rwafashwe n’aba-hacker kuwa gatandatu nyuma y’ibyatangajwe na Zainab Oladehinde, kandi ko iyi hotel yakiriye ubutumwa bw’abayinenga barenga 4,000 mu masaha atatu nyuma y’ubutumwa bwe.
Kuri Twitter ibyavuzwe na Zainab byasubiwemo (retweet) na konti hafi 80,000 n’ubutumwa ibihumbi bubuvugaho.
Zanzibar ivana imari nini mu bukerarugendo, umwaka ushize yinjije miliyoni $29 avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo, nk’uko abategetsi babivuga.
BBC