Yatawe muri yombi nyuma yo gusatira isanduku y’Umwamikazi Elizabeth II

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gusatira isanduku y’umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II avuye mu murongo w’abantu benshi bakomeje kumusezeraho mu ngoro y’inteko ishingamategeko ahazwi nka Westminster Hall.

Yafashwe ashinjwa kurenga ku itegeko ry’ituze rusange ajya gufungwa, nk’uko polisi yo mu mujyi wa London yabitangaje.

Ibi byabaye ahagana saa yine z’ijoro kuwa gatanu ku isaha yaho muri iyi ngoro y’Inteko Ishingamategeko y’Ubwongereza, nk’uko itangazo ribivuga.

Amashusho arimo kwerekanwa Live aho gusezera ku mwamikazi birimo kubera yahise ahagarikwa by’umwanya muto mu gihe ibi byari bibaye.

Itangazo rya polisi y’uyu mujyi izwi nka Scotland Yard rigira riti: “Ahagana saa 22:00 kuwa gatanu tariki 16 Nzeri abashinzwe umutekano mu nteko n’abagize Diplomatic Protection Command bafunze umugabo muri Westminster Hall ashinjwa akaduruvayo.”

Umuvugizi wa polisi yagize ati: “Twamenye ibyabaye muri Westminster Hall, aho umwe muri rubanda yavuye mu murono agasatira catafalque (ahateretse isanduku).

“Yakuwe muri iyi ngoro kandi umurongo watangiye bushya nta kirogoya.”

Mbere muri uwo mugoroba, Umwami Charles yajyanye n’abavandimwe be Igikomangoma Anne, Igikomangoma Andrew n’igikomangoma Edward, mu ijoro ryo kwibuka kuri iyo ngoro.

Isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II irakomeza gusezerwaho muri Westminster Hall kugeza kuwa mbere ku munsi wo kumutabariza (kumushyingura).

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo