Yasohotse mu buvumo nyuma yo kumara iminsi 500 abubamo

Umugore wo muri Espagne ukora siporo iruhije cyane (abazwi nka ’extreme athletes’) yavuye mu buvumo nyuma yo kubumaramo iminsi 500 nta muntu ahura na we, muri iki gikorwa gishobora kuba cyaciye umuhigo wo ku rwego rw’isi.

Ubwo Beatriz Flamini yinjiraga muri ubwo buvumo bwo muri Granada mu majyepfo ya Espagne, Uburusiya bwari butaragaba igitero kuri Ukraine ndetse n’isi yari icyugarijwe n’icyorezo cya Covid.

Yabikoze bijyanye n’isuzuma ryakurikiranirwaga hafi n’abahanga muri siyansi.

Nyuma yo gusohoka muri ubu buvumo, yagize ati: "Ndacyari ku itariki ya 21 Ugushyingo [11] mu 2021. Nta kintu na kimwe nzi kijyanye n’isi".

Flamini, w’imyaka 50, yinjiye muri ubwo buvumo ubwo yari afite imyaka 48.

Yamaze icyo gihe mu buvumo bufite ubujyakuzimu bwa metero 70 akoramo imyitozo ngororangingo, ashushanya ndetse aboha ingofero zo mu bwoya bw’intama akoresheje koroshe (crochet). Yahasomeye ibitabo 60 ndetse anywa litiro 1,000 z’amazi, nkuko bivugwa n’itsinda rimufasha.

Yakurikiranirwaga hafi n’itsinda ry’abahanga mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu, abashakashatsi n’abahanga mu bijyanye n’ubuvumo - ariko nta n’umwe muri izi nzobere wahuye na we.

Amashusho yatangajwe kuri televiziyo TVE yo muri Espagne yamwerekanye azamuka ava muri ubwo buvumo aseka, nuko ahobera abo mu itsinda rye.

Avuga nyuma gato yo kuva mu buvumo, yavuze ko yagiriyemo ibihe "byiza cyane, ntagereranywa".

Itsinda rifasha Flamini ryavuze ko yaciye umuhigo w’isi w’igihe kirekire cyane umuntu yamaze mu buvumo

Ubwo abanyamakuru bamuhataga ibibazo ngo asobanure neza, yagize ati: "Namaze umwaka umwe n’igice ncecetse, nta muntu wundi mvugisha uretse jyewe".

"Ndadigadiga, ni yo mpamvu ndimo gufatwa [ngo ntagwa]. Munyemereye nkiyuhagira - maze umwaka umwe n’igice ntikoza amazi - twakongera mu kanya. Hari ikibazo kuri mwe?"

Nyuma yaho, Flamini yabwiye abanyamakuru ko yibagiwe ibijyanye n’igihe ubwo yari amaze amezi hafi abiri muri ubwo buvumo.

Yagize ati: "Hari ubwo byageze biba ngombwa ko ndeka kubara iminsi". Yongeyeho ko yatekerezaga ko yamaze muri ubwo buvumo "iminsi iri hagati ya 160 na 170".

Yavuze ko kimwe mu bihe byamugoye cyane ari ubwo yagabwagaho igitero n’amasazi amusanze muri ubwo buvumo, akamwuzuraho.

Yanavuze ko hari igihe mu matwi ye yumvaga hari ibintu birimo kuba aho ari kandi mu by’ukuri nta birimo kuba.

Ati: "Uba ucecetse nuko ubwonko bukabihimba".

Inzobere zakoresheje iyo minsi yamaze mu kato, ziga ingaruka kwishyira mu kato kw’umuntu no kutamenya igihe bigira ku kuntu abantu batekereza ku gihe.

Itsinda rifasha Flamini ryavuze ko yaciye umuhigo w’isi w’igihe kirekire cyane umuntu yamaze mu buvumo, ariko igitabo cy’imihigo y’isi, Guinness World Records, ntabwo kiremeza niba hari umuhigo ku kumara igihe umuntu aba mu buvumo ku bushake.

Guinness World Records yatanze umuhigo w’isi wo "kurokoka nyuma yo kumara igihe kirekire baheze mu butaka", iwuha abacukuzi 33 b’amabuye y’agaciro bo muri Chili na Bolivia bamaze iminsi 69 mu kirombe gifite ubujyakuzimu bwa metero 688, nyuma yuko icyo kirombe gicukurwamo umuringa (cuivre/copper) na zahabu gihirimye muri Chili mu 2010.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo