Hari ikintu cyatangaje benshi cyabaye muri leta ya Telangana mu Buhinde, aho umugabo wari urakaye yateye umukobwa urushinge nyuma y’uko yanze ko bashyingiranwa.
Nyuma byamenyekanye ko urushinge uyo mugabo yamuteye rwarimo amaraso yanduye virusi itera SIDA.
Polisi yo muri ako gace ivuga ko uyu mugore ubu arimo kuvurwa.
Mu mezi make ashize, umuryango w’uwo mukobwa w’imyaka 24 utuye mu gace ka Annojiguda, n’umuryango w’umusore w’imyaka 25 bari baturanye, bari bemeye ko abo bombi bashyingiranwa.
Polisi ivuga ko imiryango yabo ubusanzwe ifitanye isano. Ibi bikaba bisanzwe biba mu muco w’Abahinde.
Uwo musore nyari umushoferi w’imodoka z’ubwikorezi.
"Kubera ko ababyeyi b’uyu mugabo bakekwagaho kuba baranduye agakoko gatera SIDA, ababyeyi b’umukobwa bifuzaga ko umuhungu yabanza gupimwa mbere y’uko ubukwe buba.
"Ikizamini cya laboratwari cyagaragaje ko umuhungu yanduye SIDA. Ubukwe bwarahagaritswe," ibi ni ibyatangajwe n’umuryango w’uyu mukobwa kuri sitasiyo ya polisi.
Umupolisi w’i Pocharam yagize ati: "Umusore yararakaye nyuma y’uko ubukwe buhagaritswe."
"Iperereza ryacu ryagaragaje ko uyu musore yateye umukobwa urushinge, kugira ngo amaraso ye ayavange n’ay’umukobwa.
"Yatekerezaga ko aramutse amuteye SIDA, atazashobora gushaka undi muntu uwo ari we wese."
"Yinjiye mu nzu ku ngufu"
Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko ibi byabaye ku ya 11 Werurwe (3).
"Yari azi ko umukobwa wacu ari wenyine mu rugo. Yinjiye mu nzu yongeraho kumusaba ko babana, abyanze akoresha ingufu amutera urushinge rufite amaraso", niko bavuze.
Uwo mukobwa yagize ubwoba bwinshi ku buryo atabibwiye ababyeyi be.
Nyuma y’iminsi mike, yatangiye kumva ubushyuhe bwinshi no kubabara aho yatewe.
Ababyeyi be bamujyanye kwa muganga ari na ho yabashije kubabwira ibyamubayeho, nk’uko babivuga.
Ababyeyi b’uyu mukobwa bagize bati: "Umuhungu yashakaga kwica umukobwa wacu amuteye urushinje rwa SIDA. Hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu mategeko."
Yari azi ko arwaye agakoko gatera SIDA
Polisi yakiriye ikirego ku ya 13 Werurwe(3). Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi, nk’uko byatangajwe n’umupolisi ushinzwe iperereza Vijay Bhaskar Reddy.
Polisi yagize iti: "Turimo gukora iperereza ku buryo yanduye virusi itera SIDA. Hari igihe avuga ko yavukanye iyi virusi, hari n’igihe avuga ko yanduye, turimo gukora iperereza kuri iki kibazo."
Umukobwa wanduye ubu arimo kuvurwa. Nk’uko polisi ibivuga, ibizamini by’amaraso by’ibanze by’uyu mukobwa bigaragaza ko nta virusi itera SIDA afite, ariko ibizamini biracyakomeje.
Nk’uko abaganga babivuga, icyizere cy’uko koko nta virusi afite kizaboneka nyuma y’amezi abiri.
BBC yagerageje kuvugana na se w’umukobwa ariko ntiyashimye gusubiza.
"Ibimenyetso ntibikunze kugaragara ako kanya"
Dr. Pratik Patil Yashwant, inzobere mu ndwara zandura, yabwiye BBC ko nubwo uyu mukobwa nta virusi afite ubu, hakenewe ibindi bipimo mu byiciro bitandukanye.
Dr. Patil yagize ati: "Iyo amaraso y’umuntu wanduye agakoko gatera SIDA atewe mu wundi muntu, amahirwe yo kwandura aba arenga 90%.
"Mu ntangiriro, ibizamini bya PCR na ’serology’ ntibishobora kugaragaza ubwandu. Ibi bizamini bigomba gusubirwamo inshuro nyinshi."
Yongeraho ati: "Hari igihe virusi yihisha mu turemangingo tw’amaraso maze ibizamini ntibigire icyo bigaragaza ako kanya. Ku bw’ibyo, hakenewe igenzura rihoraho no gupimwa buri gihe."
Meena Hariharan, umwalimu mu ishami ry’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya Hyderabad, yavuze ko ibyakozwe n’uwo musore ari imyitwarire idahwitse.
Yagize ati: "Uru rubanza rugaragaza imyitwarire ya ’niba ntabishoboye, nta wundi uzabishobora.’ Biterwa n’ubwikunde no kwikubira ibintu."
BBC











/B_ART_COM>