Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kamonyi, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira, yagaruje moto yari yibwe umumotari mu ijoro, nyuma yo kumukomeretsa bikomeye.
Yafatanywe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, saa Kumi n’ebyiri za mugitondo, iwe mu rugo mu mudugudu wa Rwabinagu, akagari ka Bibungo mu murenge wa Nyamiyaga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko kugira ngo afatwe na moto igaruzwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa Gatatu ahagana ku isaha ya saa mbiri, nibwo twahamagawe n’abaturage bo mu mudugudu wa Rwabinagu bavuga ko hari umumotari basanze mu muhanda wari watezwe n’abagizi ba nabi bamutwara moto ye, nyuma yo kumukomeretsa mu mutwe, bakamusiga ari intere.”
Yakomeje ati: “Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa, mu gitondo cyo ku wa Kane haza gufatwa umusore usanzwe ari umukanishi muri uriya mudugudu, wahise ajya kwerekana aho yari yabikije iyo moto yari yibwe.”
Yiyemereye ko ari we wambuye nyirayo iriya moto, nyuma yo kumutegera mu nzira ataha akamutera ibuye, ubundi akamukomeretsa akoresheje icyuma, agahita yatsa moto akagenda, ngo akaba yari afite umugambi wo kuyisenya, ibyuma byayo akabibagira mu zindi moto.
Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mugina kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.
SP Habiyaremye yashimiye abaturage bihutiye gutabara no gutangira amakuru ku gihe, yatumye ucyekwa afatwa na moto yibwe ikagaruzwa.
Yihanangirije abakomeje kwishora mu byaha, by’umwihariko ubujura bukoreshejwe kiboko, ko Polisi yabahagurukiye ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bityo ko nta kindi kibategereje uretse kugezwa imbere y’ubutabera bakabiryozwa.
Ingingo ya 168 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
Ingingo ya 170 muri iryo tegeko ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.
/B_ART_COM>