Yafashwe agiye kugura lisansi yo gushyira muri moto acyekwaho kwiba

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyanza, yafashe umugabo ucyekwaho kwiba moto mugenzi we nyuma yo kumusaba kumugeza aho yari butegere imodoka.

Uwafashwe ni umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Bigega, akagari ka Kivumu mu Murenge wa Busasamana ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro nyuma yo kwiba moto ifite nimero iyiranga RD 265 U.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko yayifatanywe

nyuma y’uko nyir’iyo moto yari ayisize hanze yinjiye mu rugo rw’umuturanyi we ngo aze amutware, we kuko adasanzwe ari umomotari, undi agahita ayikubita ikiboko akayiba.

Yagize ati: “Nyir’iyi moto usanzwe ukora akazi ko gukata amatike y’imodoka mu Isantere ya Bandagure mu Murenge wa Rusatira, inshuti ye yaje iturutse mu Karere ka Huye imusanga aho akorera, imubwira ko yabuze imodoka itwara abagenzi, bityo ko yamufasha akamugeza i Nyanza ku Bigega, akareba ko yayihabonera.”

Akomeza agira ati: “Yemeye kumutwara bageze imbere amubwira ko we adakora akazi k’ubumotari ahubwo ko amushakira umomotari umutwara, undi amubwira ko nta kibazo, akijya mu rugo rw’uwo mumotari moto isigaye ku irembo ahita ayikubita umugeri aragenda.

Nyir’iyo moto yaragarutse ayibuze yahise atabaza Polisi byihuse, hatangira ibikorwa byo kuyishakisha aza gufatirwa ku bigega kuri Sitasiyo aho yari agiye kunyweshereza lisansi.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko yari yayibye mugenzi we basanzwe baziranye nyuma y’uko yari amusabye kumugeza imbere gato kugira ngo arebe ko yabona imodoka.

SP Habiyaremye yashimiye uyu wibwe wahise wihutira gutanga amakuru kuko byoroheje guhita ifatwa uwayibye ataragera kure.

Yasabye abagifite imyumvire yo kumva y’uko bazatungwa n’iby’abandi batavunikiye bishora mu ngeso z’ubujura ko bibeshya, ahubwo ko bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere kuko Polisi yabahagurukiye ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano bazafatwa bakagezwa mu butabera.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusatira kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe Moto yafashwe yasubijwe nyirayo.

Ingingo ya 166 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

Mu ngingo ya 167, ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo