Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryafatiye mu karere ka Rutsiro umusore w’imyaka 19 y’amavuko wari ugiye gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo gikorerwa kuri mudasobwa.
Byabereye mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Kongo Nil mu murenge wa Gihango, kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Kanama, ahagana saa tanu z’amanywa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko yafashwe nyuma y’uko bamusanganye ibyangombwa by’undi muntu yari agiye gukorera.
Yagize ati: "Nk’uko bisanzwe mbere y’uko ikizamini gitangira habanza kugenzurwa neza ibyangombwa bya buri muntu wese winjiye mu cyumba gikorerwamo ikizamini. Muri icyo gikorwa rero nibwo byaje kugaragara ko ifoto iri ku ndangamuntu yerekanye itari iye ndetse n’imyirondoro idahura n’iye niko guhita atabwa muri yombi.
Amaze gufatwa yavuze ko nimero yo gukoreraho ikizamini (code) ari iy’umugabo baturanye usanzwe ukorera ubucuruzi mu mudugudu wa Nduba wari wamwemereye kuzamuha ibihumbi 15Frw nyuma yo gutsinda ikizamini.
SP Karekezi yibukije urubyiruko kureka kwishora mu bikorwa nk’ibyo nabo ubwabo bazi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kugira ngo birinde ingaruka nyinshi zabyo zirimo gufungwa, kudindira mu ishuri no mu zindi gahunda z’iterambere.
Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gihango kugira ngo hakomeze iperereza akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
/B_ART_COM>