Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyarugenge yafatiye mu rugo rw’umuturage udupfunyika 2089 tw’urumogi.
Uwarufatanywe ni umugabo w’imyaka 33 y’amavuko,wafatiwe mu mudugudu w’Irembo, akagari ka Mumena mu murenge wa Nyamirambo ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko mu kumufata bamusanganye n’amafaranga y’u Rwanda 263400 yari amaze gucuruza.
Yagize ati:"Gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko bamutundira ibiyobyabwenge akabibika mu rugo iwe, ari naho yabicururizaga. Abapolisi bahise bajya iwe mu rugo bajyanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze basanga abitse mu cyumba udupfunyika tw’urumogi 2089 na Frw263400 yavuye mu rwo yari yagurishije.”
Nyuma yo gufatwa yavuze ko urwo rumogi yaruzaniwe n’imodoka yoherejwe n’umugabo uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikarumugereza mu rugo iwe ngo nawe arushakire isoko bakaba bari bugabane amafaranga yaruvanyemo.”
SP Twajamahoro yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, aboneraho gukangurira abantu muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abijandika mu biyobyabwenge.
Yaburiye abakoresha ibiyobyabwenge baba ababicuruza, ababinywa, ababitunda, ababiranguza, n’ababikwirakwiza ko nta gahenge bazabona kuko bahagurukiwe, bazafatwa bakabiryozwa ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe hagishakishwa abandi bacyekwaho gufatanya nawe.
Mu Rwanda, nk’uko Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ibivuga, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
/B_ART_COM>