Niba hari abagabo batorohewe n’inshingano z’urugo muri ubu buzima bukomeje kugorana ku isi, umunyacyaro w’i Bugande araza mu b’imbere. Ku myaka 68, bwana Hasahya atunze umuryango we mugari ugizwe n’abagore 12, abana 102 n’abuzukuru 578, icyakora arumva ngo ibi bihagije.
“Bigitangira byari nk’umukino w’urwenya…gusa ubu ibibazo byatangiye kuvuka,” ni uyu musaza w’imyaka 68 yabwiye AFP yamusanze mu cyaro atuyemo ho mu mudugudu wa Bugisa mu Karere ka Butareja, mu kitumvingoma cyo burasirazuba bwa Uganda.
“Uko ngenda ngenda ay’intamire, amagara yanjye ari ko asa n’ancika kubera intege z’ubusaza, n’aka gasambu gato cyane ka hegitari 2 n’uyu muryango munini utya, hari abagore babiri banjye bantaye bajya kwishakira abandi kuko ntari ngishoboye gutanga iby’ibanze birimo ibyo kurya, kwishyura amashuri n’imyambaro kuri bo n’abana babo.”
Hasahya ufatwa nk’imfizi ya komini i Butareja, ubu utagira akazi nyamara akaba yarabaye ubwe nk’agace nyaburanga gakurura ba mukerarugendo mu cyaro atuyemo, avuga ko ubu abagore be bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ngo badakomeza kwagura umuryango.
“Ubu abagore banjye barakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bafata ibinini cyangwa inshinge ariko njye ibyo njye simbikora. Siniteze kubyara abandi bana kuko nigiye amasomo ku inararibonye ryo kubyara abana benshi ntashoboye kwitaho ngo mbabonere ibikenerwa byose.”
Umuryango wa Hasahya utuye mu nzu ikomeje gusenyuka cyangwa mu cyo wakwita ibigonyi bya nyakatsi 12 aho hafi. Iyi nzu batuyemo igisenge cyayo cy’ibyuma kirangirika umunsi ku munsi.
Hasahya yarongoye umugore we wa mbere mu 1972 mu birori gakondo ubwo we n’uwo yakunze bari bafite imyaka 17. Bibarutse imfura yabo Sandra Nabwire wavutse nyuma y’umwaka umwe babana.
“Urumva, kuko twari twaravutse turi babiri twenyine mu rugo, mwene mama rukumbi nagiraga, inshuti n’abavandimwe bangiriye inama yo kurongora abagore benshi kugira ngo mbyare abana benshi kugira ngo twagure umurage n’igisekuru cy’umuryango wacu ntuzazime na rimwe,” ni ko Hasahya avuga.
Nta kurwana cyangwa kurogana
Bakuruwe n’ubukungu bwe yakeshaga kuba yari atunze inka nyinshi kandi ari n’umubazi, Hasahya yavuze ko ababyeyi bo mu cyaro atuyemo batatinyaga kumushyingira abakobwa babo badatindiganije batanatinya kubamuha abari no mu nsi y’imyaka 18.
Kurongora abakiri abana[bo munsi y’imyaka 18] byavanyweho muri Uganda mu mwaka wa 1995, mu gihe gushaka abagore benshi usanga ari ikintu cyemewe muri Uganda hakurikijwe cyane imyemerere y’idini gakondo yo muri iki gihugu gituranyi.
Abana 102 ba Hasahya bafite hagati y’imyaka 50 n’ 10 mu gihe umugore we muto kurusha abandi afite imyaka 35 y’amavuko.
“Ingorane ni uko nibuka gusa izina ry’imfura n’umuhererezi wanjye ariko rwose hari abana banjye ntibuka amazina yabo,” ni Hasahya uvuga ibi ari ko ashakisha mu bitabo bye bya kera ngo amenye itariki buri mwana we yavukiyeho.”
“Ba nyina ni bo bamfasha kumenya amazina n’amatariki bavukiyeho.”
Nyamara ariko, Hasahya ntiyibuka n’amazina ya bamwe mu bagore be, kugira ngo abibuke, arabanza akabaza umuhungu we w’imyaka 30, Shaban Magino, ukora akazi k’ubwalimu mu mashuri abanza akaba ari na we usanga akurikiranira hafi cyane ibibazo bya buri munsi by’uyu muryango kuko ari muri bake mu bawugize babashije kwiga.
Gukemura amakimbirane na za rwaserera zo muri uyu muryango mugari utya, Hasahya avuga ko bagira umuhuro n’inama y’umuryango ibahuriza hamwe buri kwezi.
Uyobora umudugudu wa Bugisa, ugizwe n’abaturage basaga 4000, avuga ko uretse ingorane z’ubuzima zitabura, Hasahya “yareze abana be neza cyane” ku buryo rwose nta bujura cyangwa intambara zo mu muryango byigeze birangwa ku bo yabyaye, ni urugero.
Ni gake barya bagahaga
Abatuye i Bugisa usanga benshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse bw’imyaka nk’umuceri, imyumbati, ikawa cyangwa batunze inka.
Benshi mu bagize umuryango wa Hasahya bagerageza kubona ifaranga cyangwa kubona ibyo kurya baca inshuro mu baturanyi, cyangwa bakirirwa batashya inkwi ari na ko bavoma amazi, usanga rimwe na rimwe bibasaba kugenda ingendo ndende n’amaguru.
Iwe mu rugo uzabasanga bicaye hasi, abagore bamwe baboha imisambi cyangwa basuka imisatsi mu gihe abagabo bahugiye gucanga no gukina amakarita biyicariye mu nsi y’igicucu cy’igiti.
Iyo ibyo kurya byo ku manywa by’imyumbati bihiye, Hasahya arasohoka akajya hanze y’ikigonyi cye aho amara amasaha menshi y’umunsi we, hanyuma agahamagara mu ijwi riranguruye asa nk’utontoma boshye intare abwira umuryango we kuza kurya.
“Icyakora ibiryo kenshi ntibiba bihagije. Usanga biba ngombwa ko abana barya rimwe ku munsi cyangwa zaba zatwereye, bakabona barya kabiri ku munsi,” ni Zabina umugore wa gatatu wa Hasahya uvuga ibi.
Zabina avuga ko iyo amenya ko umugabo we yari afite abandi bagore, atakabaye yaremeye ko amurongora.
Mu gahinda kenshi, Zabina yongeraho ati: “Maze kugera hano yaraye andongoye, nahebeye urwaje…gusa we ntiyarekeye aho, yazanye umugore wa kane, uwa gatanu kugeza aho tubereye 12.”
Abagore babiri ubu bataye Hasahya barigendera, mu gihe abandi batatu batuye ubu mu isantere iri aho hafi nko mu bilometero bibiri kubera kwanga kuba ahantu abantu bacucikiye batyo mu rugo rumwe.
Abajijwe impamvu yumva abagore be benshi bandi batamwanze ngo bamute, Hasahya yagize ati: “Erega bose barankunda, urabibona ko bishimye.”
RFI
/B_ART_COM>