Ya mirimbo y’amateka yibwe muri Musée du Louvre i Paris yahawe agaciro ka Miliyari 150 FRW

Imirimbo yibwe mu nzu ndangamurage ya Louvre i Paris ku cyumweru mu gitondo yabariwe agaciro ka miliyoni 88 z’ama-euros (miliyari hafi 150 Frw), nk’uko umushinjacyaha mu Bufaransa yabitangaje abikesha umukozi ushinzwe iriya nzu.

Laure Beccuau yabwiye ikinyamakuru RTL radio ko ako ari "agaciro kadasanzwe" ariko ko igihombo kinini kiri ku gutakaza umurage w’amateka y’Ubufaransa.

Amakamba yo ku mutwe n’indi mirimbo ba Napoleon babiri bahaye abagore babo biri mu bintu byibwe.

Abajura bitwaje ibyuma kabuhariwe mu byo gukata ibirahure bucece bibye iyi nzu ndangamurage mu minota itarenze irindwi gusa baba barandurutse, hari ku cyumweru mu gitondo iyi nzu ikimara gufungura imiryango ku bayisura.

Mu gihe hashize iminsi itatu aba bajura nta n’umwe urafatwa, inzobere zifite ubwoba ko iyo mirimbo ubu yamaze kugera kure.

Laure Beccuau yavuze ko gutangaza agaciro k’iyi mirimbo bishobora wenda gutuma abo ’benengango’ (abajura) batekereza kabiri maze ntibangize ibi bibye.

Yongeyeho ko abo bajura batabona ako kayabo k’amafaranga mu gihe bagira "igitekerezo kibi cyane cyo gushongesha iyi mirimbo".

Iyi mirimbo yibwe yari yabanje gutangazwa nk’ifite agaciro katabarika, irimo umukufi wa diyama n’ibuye ry’agaciro rya emerald Umwami Napoleon yahaye umugore we, ikamba ryambawe n’Umwamikazi Eugénie, umugore wa Napoleon III, n’indi mirimbo myinshi mbere yari iy’umwamikazi Marie-Amelie.

Abakora iperereza babashije kubona irindi kamba ryahoze ari iry’Umwamikazi Eugenie aba bajura bataye barimo basohoka muri iyi nzu ndangamurage iri mu zisurwa cyane kurusha izindi ku isi.

Aba ’benengango’ bane bakoresheje imodoka iriho urwego rwabazamuye bakagera ku ibaraza ry’igorofa ya mbere ahazwi nka Galerie d’Apollon.

Babiri muri bo binjiye bakase ikirahure cy’idirishya bakoresheje icyuma gikoresha ’disc’ maze binjira imbere mu nzu. Bagezemo bakanze abaharinda barahunga.

Aba bajura barangije umugambi wabo bagerageje gutwika imodoka bakoresheje ariko babibuzwa n’umukozi w’iyi nzu ndangamurage washakaga kubatesha. Nuko bafata ’scooters’ bari bateguye baranduruka.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko ubu bujura ari igitero ku murage w’Ubufaransa

Minisitiri w’ubutabera Gérald Darmanin yavuze ko uburyo bwo gucunga umutekano "bwananiwe", yinubira uburyo aba bajura bashoboye kwinjiza imodoka yahinduwe kugera kuri iyi nzu ari ibintu byasize "isura mbi cyane" ku Bufaransa

Abategetsi bazi ko barimo guhiga itsinda ry’abajura kabuhariwe, bakurikije uburyo bari bateguye umugambi wabo n’uburyo bawukoze mu kanya gato cyane.

Inzobere mu guhiga ibyabuze mbere zabwiye BBC ko abakora iperereza bari bafite umunsi umwe cyangwa ibiri yo guhiga ibi byibwe batabibona muri icyo gihe bigafatwa nk’aho byabuze burundu.

Birashoboka cyane ko byacagaguwemo uduce duto duto tw’amabuye y’agaciro ahenze cyane, tugasohorwa hanze y’igihugu, tukagurishwa buri kamwe ukwako mu gaciro kako, nk’uko indi nzobere ibivuga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo