Ibihugu bitarangwamo ikibuga cy’indege

Hafi y’ibihugu byose biri ku isi bigira nibura ikibuga kimwe cy’indege. Nyamara ariko hari ibihugu bitanu bitagira ikibuga cy’indege nibura kimwe. Ni ibihugu byose uko ari bitanu biherereye ku mugabane w’Uburayi.

Ntibyabura gutangaza benshi uburyo igihugu cyo kuri uyu mugabane kitagira ahagwa indege n’uburyo ingendo zifashishije rutemikirere zimaze hafi ikinyejana cyose ari zo zifashishwa kurusha izindink’izihutisha imigenderanire n’ubwikorezi abantu bava ku mugabane umwe bajya ku wundi mu buryo bwihuse ugereranije n’uburyo bw’ingendo zo mu mazi, iz’imodoka n’izo ku maguru zakoreshwaga mbere ndetse zigikoreshwa.

Muri iyi nkuru, turakugezaho ibihugu bitanu bitagira ikibuga cy’indege na kimwe.

Andora

Andora ni igihugu kidakora ku nyanja giherereye hagati ya Esipanye n’Ubufaransa ikaba kandi ari cyo gihugu kinini kurusha ibindi bihugu bine bitagira ikibuga cy’indege.

Ubuso bwa Andora bubarirwa kuri kilometero kare 468 ikaba ituwe n’abaturage bagera ku 100.000. Nushaka kujya muri iki gihugu bizagusaba ko indege uzagendamo yagwa ku kibuga cy’indege cya El Prat cy’i Barcelona muri Esipanye cyangwa icy’i Toulouse mu Bufaransa kuko ari byo bibuga by’indege byegereye igihugu cya Andora kurusha ibindi.

Yaba icya Toulouse cyangwa icy’i Barcelona byombi biri ku ntera y’amasaha atatu kuva muri Andorra kubigeraho.

Liechtenstein

Liechtenstein ni igihugu na cyo kidakora ku nyanja giherereye hagati y’Ubusuwisi na Otirishe (Austria). Ubuso bwacyo ni kilometero kare 160 kikaba gituwe n’ababarirwa ku 35.000.

Nujya muri Liechtenstein, indege izagutwara ikibuga cya hafi kizwi ishobora kuzakugushaho ni icya Zurich mu Busuwisi giherereye mu bilometero 130 uvuye muri Liechtenstein.

Ikindi kibuga cy’indege kiri hafi y’iki gihugu ni icya St. Gallen na cyo cyo mu Busuwisi kiri mu ntera y’ibilometero 50. Icyakora Liechtenstein igira ikibuga cy’indege kimwe gito kigubwaho na za kajugujugu giherereye ahitwa Balzers.

Monaco

Monaco ihana imbibi n’Ubufaransa ku mpande eshatu zayo mu gihe urundi ruhande ruhererana n’inyanja ya Mediterane. Monaco ni cyo gihugu cya kabiri gito ku isi kuko gifite ubuso bw’ibilometero kare 2.02 ikaba ituwe n’ababarirwa ku 36.371.

Ikibuga cy’indege kiri hafi y’i Monaco kurusha ibindi ni icya Côte d’Azur kiri mu mujyi wa Nice mu Bufaransa. Icyakora Monaco ifite akabuga gato k’indege mu karere kayo kirwa Fontvieille.

San Marino

San Marino ni igihugu gito na cyo kidakora ku nyanja kikabagikikikjwe impande zose n’Ubutaliyani. Ubutaka bwa San Marino bungana n’ibilometero kare 61 ikaba ituwe n’abaturage bagera ku 30.000.

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga kiri hafi ya San Marino ni icya Federico Fellini kiri i Rimini mu Butaliyani. San Marino ifite ikibuga cy’indege kimwe cy’umuntu ku giti cye kiri i Torracia ndetse n’ikibuga gito cy’indege kiri ahitwa Borgo Maggiore.

Vatican

Vatican ni cyo gihugu gito kurusha ibindi ku isi kikaba kiri ku buso bwa hegitari 44 n’abakaba 840 bayituyeho.

Izungurutswe n’umurwa mukuru wa Roma w’Ubutaliyani. Nta kibuga cy’indege igira kandi nta n’umuhanda munini igira. Icyakora igira ikibuga cy’indege gito gikoreshwa na Papa Umuyobozi w’idini gatulika ku isi ndetse n’abayobozi bakomeye basura icyo gihugu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo