Uwahataniraga ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo, wari wabaye ipfundo ry’impaka zishingiye ku bwenegihugu, yikuye mu irushanwa, avuga ko yafashe icyo cyemezo ku bw’umutekano n’imibereho myiza ye n’iby’umuryango we.
Chidimma Adetshina yatangaje icyo cyemezo cye ku wa kane ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’umunsi iperereza ry’ibanze rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu risanze ko nyina ashobora kuba yarakoze icyaha cyo "kwiba umwirondoro" (w’undi muntu) kugira ngo abe Umunyafurika y’Epfo.
Adetshina, umunyeshuri w’imyaka 23 wiga amategeko muri kaminuza, yavuze ko yavukiye i Soweto, umudugudu wegeranye n’umujyi wa Johannesburg, akurira i Cape Town.
Mu biganiro yagiranye n’ibitangazamakuru, yasobanuye ko se ari Umunya-Nigeria, naho nyina akaba ari Umunyafurika y’Epfo ufite inkomoko muri Mozambique.
Mu gihe cy’ibyumweru bishize, inkomoko ye yabaye izingiro ry’impaka z’urudaca ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu Banyafurika y’Epfo bibaza niba ari Umunyafurika y’Epfo.
Nyuma yuko izo mpaka zifashe indi ntera, abateguye irushanwa rya ’Miss South Africa’ basabye minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gukora iperereza mbere yuko ’finale’ y’iri rushanwa iba ku wa gatandatu.
Mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko kugeza icyo gihe yari yamaze gusanga umwirondoro w’umubyeyi (umugore) w’Umunyafurika y’Epfo w’"inzirakarengane [utazi ibyabaga]" "ushobora kuba waribwe" na nyina wa Adetshina.
Ariko iyo minisiteri yavuze ko Adetshina "ashobora kuba ataragize uruhare muri ibyo bikorwa bicyekwa ko binyuranyije n’amategeko bya nyina kuko icyo gihe yari uruhinja".
Iyo minisiteri yongeyeho ko irimo gukora ayandi maperereza agamije gushyiraho ibirego, ari na ko igirwa inama yo mu rwego rw’amategeko "ku ngaruka z’igikorwa gicyekwa ko ari icy’uburiganya ku bwenegihugu bwa Adetshina".
Mu butumwa bwo kuri Instagram, Adetshina ntiyasubije kuri ibyo byavuye mu iperereza ry’ibanze, ariko yavuze ko yafashe "icyemezo kigoye" cyo kwikura mu irushanwa.
Yavuze ko ashimira "urukundo rwose no gushyigikirwa" abantu bamugaragarije, ndetse yifuriza amahirwe masa abasigaye mu irushanwa.
Adetshina yongeyeho ati: "Uzambara ikamba uwo ari we wese, araduhagarariye twese."
BBC
/B_ART_COM>