Uwaburabujwe mu irushanwa ry’ubwiza muri Afurika y’Epfo yatsinze iryo muri Nigeria

Nyuma yo kuburabuzwa ku bwenegihugu bwe no guhatirwa kuva mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo, Chidimma Adetshina yegukanye ikamba rya Nyampinga w’ikindi gihugu.

Adetshina yasutse amarira y’ibyishimo ubwo yatangazwaga ku wa gatandatu ko ari we ’Miss Universe’ wa Nigeria.

Nyuma y’ibyumweru agarukwaho cyane mu bitangazamakuru, uyu munyeshuri w’imyaka 23 wiga amategeko kuri kaminuza yagize ati: "Iri kamba si iry’ubwiza gusa; ni ubusabe bwo kunga ubumwe."

Yatumiwe kwitabira irushanwa rya ’Miss Universe Nigeria’ nyuma yuko umwanya we nk’uwageze ku rutonde rwa nyuma rw’abahataniraga kuba Nyampinga w’Afurika y’Epfo ubaye intandaro yo kunengwa.

Abantu bamwe bo muri Afurika y’Epfo bari bashidikanyije niba yujuje ibisabwa ngo ahatanire kuba Nyampinga kuko nubwo ari Umunyafurika y’Epfo, se wa Adetshina ni Umunya-Nigeria naho nyina afite inkomoko muri Mozambique.

Mu biganiro n’itangazamakuru, Adetshina yavuze ko yavukiye i Soweto – umujyi wegeranye n’umujyi wa Johannesburg – akurira i Cape Town.

Impaka ku bwenegihugu bwe zatumye haba iperereza. Abateguye irushanwa rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo basabye minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yaho gusuzuma niba yujuje ibisabwa.

Nyuma y’iperereza ry’ibanze, iyo minisiteri yatangaje ko nyina wa Adetshina ashobora kuba yarakoze "ubujura bw’umwirondoro" (w’undi muntu) kugira ngo abe Umunyafurika y’Epfo.

Ariko itangazo ry’iyo minisiteri ryongeyeho ko Adetshina "ashobora kuba ataragize uruhare muri ibyo bikorwa bicyekwa ko binyuranyije n’amategeko bya nyina kuko icyo gihe yari uruhinja".

Umunsi umwe nyuma y’iryo tangazo, Adetshina yavuye mu irushanwa, avuga ko yafashe icyo cyemezo ku bw’umutekano n’imibereho myiza ye n’iby’umuryango we.

Kugeza icyo gihe, akaga yahuye na ko kari kamaze kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.

Nyuma yo kumva inkuru ya Adetshina, abategura irushanwa rya ’Miss Universe Nigeria’ baramutumiye ngo arijyemo.

Bavuze ko azashobora "guhagararira igihugu cy’amavuko cya se ku rwego mpuzamahanga".

Nyuma yo gutsinda iryo rushanwa ku wa gatandatu, Adetshina azahagararira Nigeria mu irushanwa ryo mu Gushyingo (11) uyu mwaka rya ’Miss Universe’.

Ibyo yagezeho byishimiwe ku mbuga nkoranyambaga.

Umugore w’Umunyafurika y’Epfo yanditse kuri Instagram ati: "Inkuru yawe ni intangarugero - uri umunyembaraga cyane kurusha uko ubitekereza kandi turagukunda muvandimwe wacu w’Umunyafurika."

Undi umushyigikiye yagize ati: "... twebwe Abanya-Nigeria dutewe ishema na we... ni mushiki wacu bwite, umukobwa w’umunyabwenge cyane, amaraso yacu y’Abanya-Nigeria atemba mu mitsi ye."

Ariko abandi bavuze ko iryo rushanwa ryari "rififitse" rigamije kubogamira kuri Adetshina – ikirego abategura ’Miss Nigeria’ batarasubizaho.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram yagize ati: "Ntabikwiriye."

"Ntiyigeze na rimwe aba muri Nigeria ndetse yatumiwe gusa kurushanwa nyuma yuko abahatana ba nyuma bamaze gutoranywa... yageze muri Nigeria bwa mbere nyuma y’imyaka 20 mu cyumweru gishize, kugira ngo gusa ahabwe ikamba ryacu. Aba babiteguye baranuka cyane ibogama gusa."

Undi yanditse ati: "Mvugishije ukuri kose watsinze ku bw’impuhwe... mbabajwe cyane n’abandi bahatanaga bari bahari mbere cyane yuko uza."

Mu irushanwa rya ’Miss Universe’ ryo mu Gushyingo, Adetshina azaba ahatanye n’abarimo Mia le Roux, watsinze irushanwa rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo ry’uyu mwaka nyuma yuko Adetshina arivuyemo.

Mia le Roux yabaye umugore wa mbere mu mateka ubana n’ubumuga bwo kutumva utsindiye iryo kamba.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo