Umugabo wiyise umuhanuzi muri Amerika yari afite abagore barenga 20, bamwe muri bo batarageza imyaka 18, nk’uko bivugwa na FBI.
Samuel Rappylee Bateman yavugaga ko ari ubushake bw’Imana ko akorana imibonano mpuzabitsina n’abagore be, nk’uko FBI ibivuga.
Uyu mugabo w’imyaka 46 muri Nzeri(9) yarezwe kwangiza ibimenyetso no gutambamira ubucamanza mu iperereza niba abana baratwarwaga mu zindi leta gukoreshwa imibonano mpuzabitsina.
Ibirambuye kuri iki kirego bikubiye mu nyandiko y’ibimenyetso yagenewe urukiko yatanzwe kuwa gatanu n’ibiro bishinzwe iperereza ku byaha imbere muri Amerika FBI.
Samuel Bateman yahoze ari umwe mu bagize ishami ry’itorero ryitwa Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints (FLDS Church) – mbere y’uko arivamo agahinga ishami ryaryo rye.
FBI ivuga ko Bateman yaterwaga inkunga y’amafaranga n’abagabo bamuyobotse bamuhaye abagore babo n’abana babo babe abagore ba Bateman.
FBI kandi ivuga ko yahanaga abamukurikira batamufataga nk’umuhanuzi.
Muri Kanama(8), Bateman yatawe muri yombi ubwo yavumbuwe atwaye ikamyo irimo abakobwa bato b’imyaka hagati ya 11 na 14.
Yatanze ingwate ariko nyuma yongera gufatwa aregwa kwangiza ibimenyetso no gutambamira ubucamanza.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abakobwa icyenda bakuwe mu nzu ya Bateman n’ibiro bishinzwe abana muri leta ya Arizona, bashyirwa mu nzu rusange. Mu Ugushyingo(11) umunani muri abo bakobwa batorotse izo bari bashyizwemo.
Abategetsi bo muri Leta ya Washington mu burengerazuba bwa Amerika bakurikiranye abo bakobwa baza kuboneka mu modoka itwawe n’umwe mu bagore ba Bateman, nk’uko inyandiko ya FBI ibivuga.
Mu rundi rubanza, umushoferi n’abandi bagore babiri ba Bateman bashinjwe icyaha cyo gushimuta, nk’uko FBI ibivuga.
FBI ivuga ko umugore wari utwaye iyo modoka yavuze ko yabaye umwe mu bagore ba Bateman atarageza imyaka 18.
Avuga kandi ko yabyaye hashize amezi arindwi yujuje imyaka 18, nk’uko inyandiko yahawe urukiko ibivuga.
Mu ibazwa ryakozwe na FBI, nta numwe muri bariya bakobwa icyenda wavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Bateman, ariko mu nyandiko, bavuga ko bagiranye ibikorwa byihariye nawe, nk’uko iyo y’urukiko ibivuga.
Ikigo cy’abanyamategeko cyo muri Amerika kitwa Southern Law Poverty Center cyavuze ko itorero rya FLDS ari itsinda ry’urwango.
Mu 2011, umukuru wa FLDS yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo kwangiza bishingiye ku gitsina abana babiri batarageza imyaka y’ubukure yari yaragize abagore be.
BBC
/B_ART_COM>