Umuze ku Buzima bwawe n’Umusaruro Muke Wawe Ntibyaba Biterwa no Kutaruhuka Bikwiriye?

Muri gahunda ya cyamunara, umucuruzi w’imodoka yiyemeje gutangira amafaranga make cyane imodoka nshya yakozwe n’uruganda rukora imodoka za siporo ku muntu uzashobora guhagarara umwanya muremure kurusha abandi ahanze amaso iyo modoka.

Abantu 34 bahise biyemeza gutangira ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, ariko hashize amasaha 24 benshi batangiye kunanirwa bavamo bitewe no kugira ibitotsi. Ibyo bimenyetso byarimo no kugwa ibinya mu maguru, kuvugishwa, kudakomeza guhanga amaso, guta imitwe n’imyifatire idahwitse. Bamwe bicwaga n’ibitotsi bahagaze maze bakikubita hasi.

Bigeze ku Cyumweru nimugoroba, hari hasigaye abarushanwa babiri gusa, maze nyuma y’amasaha 77 n’iminota 28, umwe na we aragenda, haba hasigaye umwe umwe ari na we wahise yegukana intsinzi. Ibyo kandi byabaye igihe yizihizaga umunsi mukuru wo kuvuka kwe.

Benshi muri twe ntibashobora gukora umwitozo nk’uwo wo guhara ibitotsi. Uko tugenda dutwara igihe cyacu cyo gusinzira, uko iminsi igenda isimburana, ni ko bidutera kugira ibyo dutakaza mu mubiri no mu ntekerezo.

Ikiruhuko kidahagije ni ikibazo giteye inkeke

Igihe tugezemo cyuzuye abantu bishwe n’umunaniro, barwana n’ubuzima, basunikiriza, bagerageza gushaka uko babaho. Niwitegereza aho uba cyangwa ukorera ntuzabura umuntu uzwi wagizweho ingaruka n’umunaniro ukabije niba nawe ubwawe bitarakubaho.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), igihugu gikize kurusha ibindi ku isi, umunaniro ni imwe mu mpamvu 10 kurusha izindi zituma abantu bajya kwa muganga. Mu by’ukuru Abanyamerika bagera kuri miliyoni 3.3 bajya kwisuzumisha ku baganga ku ndwara yo kubura ibitotsi. Mu kigereranyo, 60% z’Abanyamerika bafite ibibazo bifitanye isano no gusinzira, bimeze nk’iby’abandi batuye ku isi.

Ushobora kuvuga uti “Aho ni muri Amerika nyine!!!” Nyamara uko isi iterambere ry’isi n’ikoranabuhanga ryihuta, maze isi ikagenda igena ko imirimo myinshi iba idashingiye ku buhinzi, nta kabuza ubuzima tubayemo usanga budatandatukanye cyane n’ubwo abo muri USA cyane cyane ku byerekeye umurimo no kuruhuka.

Niba ukora [na ho waba udafite akazi wenda, umubiri wawe n’ubwonko birakora], ukeneye kuruhuka kandi bikwiriye, kuko ari bwo buryo butuma imibiri yacu ibona igihe cyo kongera kwiyubaka no gusubirana ibyo yakoresheje.

Uruhuka ute ?

Ubundi habaho ubwoko bubiri bw’ikiruhuko: Ikiruhuko cya buri munsi ndetse n’ikiruhuko kiza nyuma y’igihe runaka.

Mu munsi umwe, ikigereranyo cyo gutera k’umutima kingana n’inshuro ibihumbi 110 (110.000) n’amaraso akiruka umuvuduko ungana na za miliyoni z’amametero agenda anyura mu mitsi ijyana amaraso mu ngingo z’umubiri, mu mitsi ikura amaraso mu ngingo z’umubiri ikayajyana mu mutima no mu yindi mitsi mitoya y’umubiri.

Tuvuga amagambo ibihumbi tugahumeka inshuro amagana kandi imibiri yacu igakoresha ingirabuzima fatizo ziri hagati ya miliyari 15-20 z’ubwonko bwacu. Nta gushidikanya, ibitotsi ni ingenzi mu kutugaruramo imbaraga no gukomeza ubuzima bwacu. Nk’uko umwanditsi w’ikirangirire w’Umwongereza yabyanditse, ibitotsi bisubiza ubuyanja ahazahaye h’umubiri.

Umwana w’uruhinja asinzira ikigereranyo cy’amasaha 20 ku munsi; uw’imyaka 6 agasinzira amasaha 10, uw’imyaka 12 amasaha 9 naho umuntu mukuru agasinzira amasaha agera ku 8. Imihindagurikire y’ibigereranyo by’ayo masaha iterwa na none n’imiterere y’abantu.

Breslow na Belloc berakanye mu bushakashatsi bw’ibyo bagezeho ko abantu basinzira amasaha 8 kugera ku masaha 9 mu ijoro bagaragara ko bagera kuri byinshi kandi bakagira amagara arushijeho kuba meza kurusha abadasinzira ngo bageze kuri ayo masaha cyangwa bakayarenza bikabije.

Rimwe na rimwe hariho abantu nka Benjamin Franklin, na Thomas Edison bagiye basinzira amasaha 4 cyangwa 5 nijoro nyamara na none, abo ni abantu badasanzwe mu buryo bunyuranyije n’itegeko ryo kuruhuka.

Ben Franklin ni umwe mu baperezida ba mbere ba USA akaba anazwiho cyane kuba yaranditse imbanzirizamushinga y’itegeko nshinga ry’icyo gihugu mu gihe Thomas Edison ari umucuruzi akaba n’umuvumbuzi w’ikirangirire ufatwa nk’umwe mu b’ibihe byose ku bw’ubuvumbuzi bwe burimo ubw’itara ry’amashanyarazi, icyuma gifotora (camera) ndetse n’ubwagejeje ku mikorere ya telefoni na telegarafu [telegraph] bivuguruye.

Benshi mu basinzira ayo masaha make nijoro, bafata igihe kigufi cyo gusinzira ku manywa.

Albert Einstein yakeneraga gusinzira nibura amasaha 9. Gusinzira bihagije byagombye kurinda umuntu kugira ibitotsi no guhunyiza ku manywa, kandi bigatuma umuntu yumva aguwe neza. Abanyeshuri biga ijoro ryose mbere yo gukora ikizamini kenshi bahura n’ingaruka zo kubura ibitotsi kandi bakagira amanota make. Gahunda z’akazi zidatuma umuntu asinzira bihagije zibasha kugendana no guhora ukora akazi mu buryo butitaweho.

Dore ibintu bimwe na bimwe bituma umuntu asinzira neza

  • Kudahindagurika kw’ibihe byo kuryama no kubyuka, kudahindagura akazi, ingendo zidahinduka kandi zitari ndende, kudahindura ibihe byo kuryama mu mpera z’icyumweru, no gukomeza akamenyero ka gahunda wiyemeje yo gusinzira.
  • Kuryama mu cyumba gituje, kitarimo umucyo mwinshi n’urusaku, gifasha umuntu gusinzira neza.
  • Igihe kibanziriza kujya kuryama kigomba kutarangwamo amagambo y’impaka cyangwa intonganya, gahunda mbi za televiziyo n’ibindi bitera impagarara n’ubwoba . Gikwiriye kuba igihe cy’umutuzo kandi gituma turuhuka ibyo twiriwemo uwo munsi.
  • Imyitozo ngororangingo na siporo ya buri gihe no kurinda umubiri umunaniro ukabije ni ibintu by’ingenzi.
  • Ibyo kurya bya nimugoroba bikwiriye kuba byoroshye kandi bikaribwa hasigaye amasaha make ngo umuntu ajye kuruhuka
  • Gukaraba amazi y’akazuyazi, adashyushye cyane, bifasha umubiri kuruhuka neza mbere yo kujya kuryama
  • Ni ngombwa kwirinda inzoga [wanazinywa ukanywa mu rugero], itabi, kafeyine, n’ibindi bintu bikabura umubiri bigatuma gahunda y’ibitotsi itagenda neza
  • Igihe hari ibibazo by’uburwayi nko kubura ibitotsi, guhumeka nabi, ibibazo by’umutima, ubwoba, n’ibindi bibazo byo mu mutwe, ni ngombwa gushaka inama z’abaganga.

Bibiliya itegeka abantu kuruhuka buri cyumweru.

Ibiruhuko by’igihe runaka bigizwe n’ibiruhuko by’umwaka. Usanga mu mategeko agenga umurimo henshi ku isi ibiruhuko by’umwaka bingana n’iminsi 15 cyangwa 30 iishobora gutangwa mu mezi atandukanye usibye iminsi 2 cyangwa umwe utangwa mu cyumweru bitewe n’umukoresha.

Ibiruhuko nk’ibi cyane cyane iby’umwaka ntibikwiye kutagira icyo umuntu akora, ahubwo ni uguhindura imirimo wari usanzwe ukora, ahubwo ni uguhindura imirimo wari usanzwe ukora n’ahantu wari usanzwe ukorera. Ibi bihe bituma ibitekerezo n’ubwenge bisubwizwamo imbaraga kandi bigafasha mu guhanga ibishya no kugirana ibihe [byiza] n’umushyikirano n’abagize umuryango.

Ku itariki ya 29 Nyakanga 1941, hasigaye amezi atandatu ngo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zinjire mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Winston Churchill yaratangaje ati “Niba tugomba gutsinda intambara dukeneye kuzigama imbaraga. Ni yo mpamvu tugomba kugira umunsi umwe w’ikiruhuko mu cyumweru, n’icyumweru kimwe cy’ikiruhuko mu mwaka. Kandi ibyo byaremejwe bishyirwa mu itegeko.

Ikiruhuko ni impano nzima waha umubiri wawe, ntukakiwime!

Byavanywe mu Gitabo “UZUZA IMIBEREHO YAWE IBYISHIMO N’UMUNEZERO’’ Cyasobanuwe mu Kinyarwanda n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo