Umuherwe utunze za miliyari w’umunyamerika George Soros yafashe umwanzuro wo kuraga umuhungu we Alex kuyobora ubutunzi bwe n’ibikorwa bye byo gufasha byose bifite agaciro ka miliyari 25$.
Soros w’imyaka 92, afite inkomoko muri Hungary/Hongrie, umuhungu we yabwiye ikinyamakuru The Wall Street Journal ko se yavuze ko Alex “yabiharaniye”.
Kuva mu myaka ya 1990, igice cy’umutungo w’umuryango we cyagiye mu gufasha gukomeza demokarasi mu bihugu bitandukanye.
Gusa mu myaka ya vuba George Soros yibasiwe n’inkuru mpimbano z’urwango ku Bayahudi z’amatsinda y’abemera politike iheza inguni ku gukunda igihugu, umuco, no kuguma ku bya cyera muri Amerika.
Umuvugizi w’uyu muherwe yemereye BBC ukuri kw’ibyo Alex aheruka kubwira kiriya kinyamakuru Wall Street Journal.
Umuzungura we ni muntu ki ?
Alex Soros, w’imyaka 37, ni umwana wa gatatu mu bana batanu ba George, yize amateka muri kaminuza.
Uyu wahiswemo na se niwe wenyine mu muryango uri muri komite y’ishoramari ya Soros Fund Management, ari yo igenzura umutungo w’uyu muherwe, nk’uko The Wall Street Journal ibivuga.
Mu Ukuboza(12) Alex yagizwe umukuru wa Open Society Foundations (OSF) yari ikuriwe na se.
Uyu mubyeyi we – wavukiye muri Hongrie - yararokotse ubwo Aba-Nazi bari barafashe Hongrie mu ntambara ya kabiri y’isi. Umuryango we wabashije guhisha ko ari Abayahudi babasha kurokoka.
Iyo ntambara irangiye, George yavuye muri Hungary yerekeza i London, nyuma ajya kuba i New York, aho mu bikorwa bye by’ubushabitsi yageze ku mutungo wa za miliyari z’amadorari.
Ubwo Urukuta rwa Berlin rwagushwaga, bigaha inzira kujyaho kwa leta zigendera kuri demokarasi mu bihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyeti, Soros yashinze Open Society Foundations (OSF) ngo ifashe muri ibyo bikorwa.
Uyu umunsi, OSF itanga buri mwaka miliyari 1.5$ ku mpamvu zo gufasha ubwisanzure, imiryango iharanira uburezi, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu bihugu birenga 120.
Ihuriro na politike
George Soros ni umwe mu bantu baha inkunga nini ishyaka ry’Abademokrate muri Amerika.
Umuhungu we Alex, nubwo ku kigero kinini ahuje ibitekerezo bya politike na se, yabwiye The Wall Street Journal ko we ari muri “politike kurushaho” kandi ashobora kwamagana ko Donald Trump yiyamamariza nanone gutegeka Amerika.
Alex kandi niwe ukuriye urwego rw’ibigo bya se bishinzwe kugenera inkunga imitwe ya politike n’abanyapolitike muri Amerika.
Alex avuga ko akiri ku buyobozi bw’ikigo Open Society Foundations kizakomeza intego za se zirimo: ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, amavugurura mu bucamanza ku byaha, gufasha ba nyamucye n’uburenganzira bw’impunzi.
Mu 2018, OSF yavanye ibiro byayo bishinzwe ibikorwa mu murwa mukuru Bucharest wa Hongrie ibyimurira i Berlin, nyuma y’uko leta ya Hongrie ikuriwe na Viktor Orban inenze yeruye Soros ubwe hamwe n’ibikorwa bya ‘foundation’ ye.
Alex Soros ni umukunzi w’injyana ya Hip-hop n’umufana w’ikipe ya New York Jets ya football, azwiho kandi kubaho “ubuzima bwo mu kirere” aho yitabira cyane ibirori by’ibyamamare i Cannes n’i Hamptons.
BBC
/B_ART_COM>