Umupilote wa kompanyi ya Turukiya yo gutwara abagenzi mu ndege, Turkish Airlines, yapfuye nyuma yo kurwara atwaye indege mu rugendo ruva mu mujyi wa Seattle muri Amerika rwerekeza mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya.
Kapiteni Ilcehin Pehlivan, wari ufite imyaka 59, mu buryo butunguranye yacitse intege ata n’ubwenge ubwo indege yari iri mu kirere, nuko umupilote wa kabiri n’umupilote utwarana na kapiteni w’indege (umupilote mukuru) baba ari bo batwara indege, nkuko umuvugizi wa Turkish Airlines yabivuze ku rubuga nkoranyambaga X.
Uwo muvugizi, Yahya Ustun, yasobanuye ati: "Ubwo ubutabazi bw’ibanze butagiraga icyo bumarira kapiteni wacu, abo mu cyumba cy’imbere gitwarirwamo indege... bafashe icyemezo cyo kuyigusha ku kibuga mu buryo bwihutirwa, ariko yapfuye mbere yuko igera hasi ku kibuga."
Yongeyeho ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A350 yaguye i New York muri Amerika, nuko hakorwa gahunda zo kujyana abo bagenzi muri Turukiya bakuwe aho.
Iyo ndege, yari ifite nimero y’urugendo ya TK204, yahagurutse i Seattle ku wa kabiri nyuma gato ya saa moya z’ijoro (19:00) ku isaha yaho.
Bigaragara ko umupilote yagize ibibazo hejuru ya teritwari ya Nunavut yo muri Canada, nuko nyuma bagenzi be baba ari bo batwara indege, bayerekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe John F Kennedy, kiri i New York muri Amerika.
Iyo ndege yaguye i New York hashize amasaha hafi umunani ihagurutse i Seattle.
Pehlivan yari yaratangiye gutwara indege muri kompanyi ya Turkish Airlines kuva mu mwaka wa 2007, ndetse mu ntangiriro ya Werurwe (3) uyu mwaka, yari yakorewe isuzuma ry’ubuzima risanzwe ribaho, ryasanze nta kibazo cy’ubuzima yari afite cyashobora kugira ingaruka ku kazi ke, nkuko iyo kompanyi yabivuze.
Ishyirahamwe rya Turukiya rw’abagenzuzi b’ingendo z’indege (TATCA) ryavuze ko yari amaze imyaka myinshi atwara indege, ndetse ryihanganisha umuryango we, inshuti ze n’abo bakoranaga.
Icyateye urupfu rw’uwo mupilote nticyatangajwe. Ubusanzwe abapilote bagomba gukorerwa ibizamini byo kwa muganga buri uko amezi 12 ashize.
Abafite imyaka irenga 40 bo bagomba gufata icyemezo gishya cyo kwa muganga nyuma ya buri mezi atandatu.
Mu mwaka wa 2015, umupilote Michael Johnston wa kompanyi American Airlines, wari ufite imyaka 57, yacitse intege ata n’ubwenge ndetse arapfa ubwo yari ayitwaye mu rugendo rwa nijoro rwavaga mu mujyi wa Phoenix rwerekeza mu mujyi wa Boston muri Amerika.
Umupilote wamwunganiraga mu gutwara iyo ndege ni we wahise ayitwara, ayigusha byihutirwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Syracuse muri Amerika.
Kuri ubu, abapilote babiri basabwa igihe cyose kuba bari mu cyumba cy’imbere gitwarirwamo indege nini ikora ingendo z’ubucuruzi bwo gutwara abagenzi.
Ariko ikigo cy’umutekano wo mu ndege cyo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kivuga ko ikoranabuhanga ririmo gukorwa ryo gutuma umupilote umwe atwara indege nini zitwara abagenzi mu cyiciro cy’urugendo aho indege iba irangije kuzamuka mu kirere iva ku kibuga, igatangira urugendo bya nyabyo.
Icyo kigo kivuga ko ibyo bizatuma abandi bo mu cyumba gitwarirwamo indege bashobora kuruhuka, nubwo icyo kigo cyashimangiye ko hacyenewe ingamba zo gutuma habaho umutekano no gutuma hagira igikorwa igihe bibayeho ko utwaye indege "atakibishoboye".
Ishyirahamwe ry’Uburayi rw’ababa bari mu cyumba gitwarirwamo indege (European Cockpit Association) n’indi miryango ihuza abapilote, bishyize hamwe mu kwamagana iyo gahunda, bavuga ko igihe cyose umubare w’ababa bari muri icyo cyumba cy’imbere wagabanywa, byaba ari ugukina n’umutekano w’abari mu ndege.
BBC
/B_ART_COM>