Umunya-Nigeria yaciye umuhigo w’isi w’umusatsi muremure cyane ukozwe n’intoki

Umugore w’Umunya-Nigeria yaciye umuhigo w’isi mushya wa Guinness World Record w’umusatsi wa mbere muremure cyane w’umukorano (wig/perruque) ukoreshejwe intoki.

Helen Williams, wo mu mujyi wa Lagos, yaciye uwo muhigo nyuma yo gukora uwo musatsi w’umukorano ufite uburebure bwa metero 351.28.

Byamutwaye ibirundo 1,000 by’umusatsi, ibikombe (ibikopo) 12 by’umuti wo gutera ku musatsi ngo urambuke, ibikombe 35 bya kore (colle) yo gufatanya umusatsi hamwe n’ibikoresho 6,250 byo gufungisha umusatsi.

Williams, umaze imyaka umunani akora imisatsi nk’uwabigize umwuga, yamaze iminsi 11 ndetse akoresha miliyoni ebyiri z’ama-naira (miliyoni 3Frw) mu gukora uwo musatsi.

Yavuze ko nubwo asanzwe afite ubunararibonye mu gukora imisatsi y’imikorano, gukora uwo musatsi bitamworohoye, harimo no kubona ibikoresho - avuga ko hari ubwo yumvise "ananiwe cyane", nkuko Guinness World Records (GWR) yamusubiyemo abivuga.

Yagize ati: "Ariko inshuti n’umuryango baranshyigikiye. Sinashakaga kubatenguha, rero nakomeje kwibanda ku ntego yanjye. Ikivuyemo ni umusatsi w’umukorano ukozwe n’intoki wa mbere muremure cyane ku isi."

Yavuze ko imbogamizi ikomeye yagize ari ukubona ahantu ho gushyira uwo musatsi w’umukorano ku murongo umwe urambuye no kuwupima indeshyo mu buryo nyakuri.

Nyuma byaje kurangira abikoreye mu muhanda mugari – umuhanda uhuza imijyi ya Lagos na Abeokuta, ku itariki ya 7 Nyakanga (7) uyu mwaka.

Guinness World Records yemeje umuhigo we ku wa kabiri.

Williams ubu yamuritse uwo musatsi we waciye umuhigo w’isi, awushyira aho akorera kugira ngo abantu bashobore kujya kwihera ijisho.

Ibi bibaye nyuma yuko umutetsi w’umwuga w’Umunya-Nigeriakazi Hilda Baci, wari ufite umuhigo w’isi w’umuntu wamaze igihe kirekire cyane atetse ubutaruhuka, ahigitswe mu cyumweru gishize n’Umunya-Ireland Alan Fisher.

Baci yari yaciye uwo muhigo muri Kamena (6) uyu mwaka, bihinduka inkuru ishyushye muri Nigeria.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo