Umunya-Ghana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga (social media influencer), yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya urukundo Abanyamerika bageze mu za bukuru maze akabacucura arenga miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika.
Ayo arenga miliyari 11 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu mu ’influencer’ usanzwe wiyita Abu Tricia ariko amazina ye y’ukuri akaba ari Frederick Kumi, yatawe muri yombi n’igipolisi cyo muri Ghana, kugira ngo hagenzurwe ibyo aregwa, byo kwiba abageze mu za bukuru arenga miliyoni umunani z’amadorari, yitwaje urukundo.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu musore yifashishaga ubwenge buhangano (AI) agahimba imyirondoro agamije kureshya abasheshe akanguhe akoresheje imbuga nkoranyambaga, cyane cyane imbuga zihuza abashaka abakunzi, bamara kumwizera akabaka amafaranga, kandi ibyo akabikora ku bantu batandukanye.
Kumi, arashinjwa ibyaha bibiri ari byo :
icyaha cyo kugambirira gukora uburiganya hifashishijwe itumanaho rya interineti (wire fraud) ndetse
n’icyaha cyo kugambirira gukora iyezandonke (money laundering).
Aramutse ahamijwe ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 20.
Uyu mugabo w’imyaka 31 yafatiwe muri Ghana mu gikorwa cyahuriweho n’ibihugu byombi, kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gusaba ko yoherezwa yo (extradition).
Frederick Kumi, kugeza ubu ntaragira icyo avuga ku byaha ashinjwa.
Kumi, usanzwe uzwi kandi nka Emmanuel Kojo Baah Obeng, yakundaga kugaragara afite ibikoresho yaguze bigezweho kandi bihenze, akabikora kenshi abyereka abamukurikira barenga ibihumbi 100 kuri Instagram.
Ibi bikaba byarateye amakenga benshi, batangira kwibaza aho akura amafaranga agura ibyo bintu.
Abashinjacyaha bavuze ko "abagizi ba nabi bubakaga icyizere binyuze mu biganiro byinshi kandi byimbitse bagiranaga n’abahohotewe, bakifashisha telefone, e-mail n’imbuga zinyuranye zinyuzwaho ubutumwa."
"Nyuma yaho basabaga amafaranga cyangwa ibindi bintu by’agaciro bakoresheje impamvu z’ibinyoma, nko kwitwaza uburwayi bukomeye bwihutirwa, amafaranga y’ingendo, cyangwa amahirwe y’ishoramari."
Ayo mafaranga cyangwa ibyo bintu by’agaciro byoherezwaga ku bandi bafatanyacyaha biyitaga nk’abantu ba gatatu. Bivugwa ko Kumi yagabaganyaga ayo mafaranga ayaha abo bafatanyije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Ghana.
Uru rubanza rurimo kuburanishwa hakurikijwe itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryo kurwanya no gukurikirana ihohoterwa rikorerwa abasaza (Elder Abuse Prevention and Prosecution Act).
Mu mezi ashize, inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakajije ingamba zo guhashya imiyoboro y’abagizi ba nabi ikorera muri Amerika no muri Afurika y’Uburengerazuba, ishaka guhuguza Abanyamerika bageze mu zabukuru.
Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, umunya-Ghana ukekwaho uburiganya, uzwi cyane ku izina rya Dada Joe Remix, yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (extradition) akekwaho gukoresha amayeri yo kwiyitirira urukundo n’izungura mu guhuguza Abanyamerika.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi, urukiko rwo muri Amerika rwakatiye Oluwaseun Adekoya, Umunya-Nigeria wari umuyobozi w’itsinda ry’igihugu cyose ry’uburiganya bukorerwa mu mabanki no kweza amafaranga, igifungo cy’imyaka 20 kubera ko yakoze icyaha cy’iyezandonke ku mafaranga arenga miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika.
BBC











/B_ART_COM>