Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Israel yeguye, avuga ko yirengera (ari we wabazwa) ibyo iki gihugu cyananiwe mbere y’igitero cya Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko Jenerali Majoro Aharon Haliva, w’imyaka 56, azava kuri uwo mwanya akajya mu kiruhuko cy’izabukuru igihe umusimbura we azaba amaze gutoranywa.
Mu ibaruwa yanditse, yemeye ko ubuyobozi bwe bw’ubutasi "ntibwakoze neza umurimo twashinzwe".
Ni we mutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru weguye kubera icyo gitero, cyabaye icya mbere cyiciwemo abantu benshi cyane mu mateka ya Israel.
Abategetsi ba gisirikare n’ubutasi ba Israel ntibamenye cyangwa birengagije kuburirwa kwabayeho, mbere yuko abagabo bitwaje imbunda babarirwa mu magana bo mu mutwe wa Hamas bamenera mu ruzitiro rw’umupaka na Gaza kuri uwo munsi, bagatera imidugudu yo muri Israel iwegereye, ibigo bya gisirikare biwegereye hamwe n’iserukiramuco ry’umuziki ryaberaga hafi aho.
Abanya-Israel hamwe n’abanyamahanga hafi 1,200 bose hamwe - biganjemo abasivile - barishwe, naho abandi 253 barashimutwa bajyanwa muri Gaza, nkuko imibare ya Israel ibigaragaza.
Israel yasubije itangiza intambara ya mbere ikaze ikoreye muri Gaza kugeza ubu, igamije gusenya Hamas no kurekura abashimuswe.
Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanye-Palestine barenga 34,000 - biganjemo abana n’abagore - bamaze kwicirwa muri iyo ntambara kugeza ubu.
BBC
/B_ART_COM>