Umukobwa wo muri Ethiopia "wagurishwaga nk’umucakara" muri Libya yarekuwe nyuma yo kwishyura

Umukobwa wo muri Ethiopia wari "umucakara ugurishwa" muri Libya mu byumweru bishize, yabwiye BBC ko yarekuwe nyuma yo kwishyura 700,000 by’ama-birr (amafaranga akoreshwa muri Ethiopia), agera ku 5,500$.

Naima Jamal yabonetse mu mafoto na video byakwirakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga, aboshye kandi aziritse igitambaro mu kanwa nk’urimo gukorerwa iyicarubozo.

Yabwiye BBC ko mu minsi ibiri ishize abari bamufashe bamujyanye mu mujyi maze bakamurekura nyuma y’uko umuryango we utanze amafaranga yakusanyirijwe muri Ethiopia.

Avuga ko mu gihe hari benshi bafashwe muri ubu buryo kimwe na we, "bacye cyane" ari bo babashije kurekurwa nyuma yo kwishyura.

Naima ubu ukiri muri Libya mu ijwi rishengutse ati: "Ndananiwe kandi ndarwaye. Sinzi ikigiye gukurikiraho, ibintu byose biteye ubwoba, yewe no guhamagara kuri telephone".

Refugees in Libya, ikigo gikurikirana iby’impunzi n’abimukira bari muri Libya, uvuga ku rubuga rwawo ko Naima n’abo bari kumwe bashimuswe bari bari mu ntara ya Kufra, igenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Abamushimuse basabaga ibihumbi bitandatu by’amadorari ngo arekurwe. Amashusho yohererejwe umuryango we yerekana abandi bimukira bafashwe mu buryo buteye ubwoba.

Abashimuta abimukira muri Libya basaba imiryango yabo amafaranga ngo babarekure cyangwa bakabagurisha nk’abacakara.

Naima yabonetse aboshye amaguru n’amaboko n’umunwa ufungishije igitambaro. Hari andi mashusho barimo kumukorera iyicarubozo yuzuye amaraso.

Muri ayo mafoto na video byatanzwe n’uriya muryango, si Naima gusa ahubwo n’abandi bantu bagera kuri 50 bari bashimuswe bari inyuma ye.

Naima, wari umunyeshuri, yavuye ahitwa Shashamane mu karere ka Oromia muri Ethiopia aca i Addis Ababa yerekeza Gondar mu majyaruguru ya Ethiopia agana muri Libya mu ngendo z’imodoka ahandi n’amaguru.

Yoherejwe muri Libya n’umuntu yari azi muri Ethiopia wamubwiye ko hariyo akazi. Yagiye kugera muri Libya yaburanye na bamwe mu bo bajyanye.

Avuga ko abagabo babiri bo muri Ethiopia mu bo bari kumwe bapfiriye mu butayu bwa Sahara mu rugendo bishwe n’inyota. Avuga ko na bo nta ntege bari bafite ku buryo babuze imbaraga zo kubahamba.

Naima yicuza kuva muri Ethiopia, ariko nta migambi afite yo gutaha nyuma y’ako kababaro kose.

Ati: "Ndatekereza kujya mu kindi gihugu, Imana nibishaka."

Gusa ku bantu batekereza kuva iwabo gushakira muri iyo nzira, yagize ati: "Byaba byiza bagumye iwabo. Hari akaga mu nzira, hari urupfu. Benshi mu nshuti zanjye bapfiriye ku nzira".

Mbere ubwo BBC yavuganaga n’umuryango wa Naima, bavuze ko bohererejwe za video n’amafoto babasaba kwishyura ngo arekurwe.

Iftu Jamal, umuvandimwe wa Naima, yabwiye BBC ko hari hashize amezi umunani ataye amashuri akajya muri Libya.

Ati: "Batwoherereje amafoto na za video. Bamutweretse arimo kubabazwa. N’amajwi yumvikana avuga ngo ’Nutohereza amafaranga, baranyica’."

Abamushimuse kandi bavugaga ko nibatamwica bazamugurisha nk’umucakara umuryango we ntuzongere kumubona.

Ikigo Refugees in Libya kivuga ko Naima Jamal w’imyaka 20 yaguye mu gico cy’abitwaje intwaro nyuma yo kwinjira muri Libya mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inenga amahanga kwirengagiza ubucuruzi bw’abantu nk’abacakara burimo gukorwa muri Libya.

Iyi miryango ivuga ko Libya yabaye irimbi ry’abimukira b’abirabura, cyane abahunga ibihugu byabo.

Benshi mu bava mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika berekeza muri Libya bafite intego yo kuzambuka inyanja ya Mediterane bakagera Iburayi gushakirayo ubuzima bushya.

Bamwe mu baheze mu nkambi ziri muri Libya bagiye bavanwayo boherezwa mu Rwanda, ku bufatanye n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi n’Ubumwe bwa Afurika.

Iyo nkambi y’agateganyo yubatswe mu 2019, kugeza mu mwaka ushize yagejejwemo abarenga 2, 200, kugeza mu mwaka ushize hari harimo abasaga 700, abandi bagiye boherezwa mu bihugu byemeye kubakira.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo