Senateri Mustaq Ahmed wo mu ishyaka Jamaat-e-Islami yabyise “urukozasoni”. Minisititi w’intebe w’agateganyo Anwaar-ul-Haq Kakar we yasabye ko hakorwa iperereza. Naho ku mbuga nkoranyambaga, muri Pakistan, cyane cyane abagabo, barubiye.
Ariko se uwo mujinya urava kuki?
Ku mukobwa w’imyaka 24.
Erica Robin, umukristu wo mu mujyi wa Karachi, agiye guhagararira Pakistan – igihugu gikomeye cyane ku bya kera – mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe.
Erica yatoranyijwe nka Miss Universe Pakistan muri batanu bageze ku cyiciro cya nyuma mu irushanwa ryabereye muri Maldives.
Ni irushanwa ryateguwe n’ikigo Yugen Group cy’i Dubai, ari nacyo gitegura amarushanwa ya Miss Universe Bahrain na Miss Universe Egypt. Iki kigo kivuga ko Miss Universe Pakistan yari yagize umubare “munini cyane” w’abifuza guhatana.
Icyiciro cya nyuma (finals) cya Miss Universe kizabera muri El Salvador mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.
Kwamaganwa no gushyigikirwa
Erica Robin yabwiye BBC ati: "Ni ibyishimo guhagararira Pakistan. Ariko sinzi impamvu hari uburakari. Ntekereza ko ari uko nzatambuka mu mwambaro wo kogana mu cyumba cyuzuyemo abagabo.”
Abamunenga bavuga ko ahagarariye igihugu kidashaka guhagararirwa, cyane cyane ko amarushanwa y’ubwiza atari ikintu gisanzwe muri Pakistan yiganjemo abasilamu.
Miss Pakistan World, irushanwa ry’abakobwa bakomoka muri Pakistan bari ahatandukanye ku isi, birashoboka ko ari ryo rizwi cyane. Ryabereye bwa mbere i Toronto muri Canada mu 2002 ariko ryimukira i Lahore muri Pakistan mu 2020.
Iri rushanwa ryagiye rituma haza n’ayandi nka Miss Pakistan Universal, Mrs Pakistan Universal, yewe na Miss Trans Pakistan.
Mu myaka 72 irushanwa rya Miss Universe rimaze, Pakistan ntabwo yigeze ihagararirwa.
Erica Robin yibuka ko ku cyiciro cya kabiri cyo guhitamo abazaryitabira cyabereye kuri Zoom, yabajijwe ikintu kimwe yifuza gukorera igihugu cye.
Ati: “Nasubije ko nifuza guhindura imyumvire ko Pakistan ari igihugu kikiri inyuma.”
Ibi bishobora kugorana, urebeye ku byavuzwe nyuma y’uko byemejwe ko azayihagararira muri Miss Universe.
Gusa ariko nanone, abamurikamideri, abanditsi, n’abanyamakuru, bashimye Erica, aho kuri X, yahoze ari Twitter, umunyamakuru Mariana Baabar yamutatse nk’ufite “ubwiza n’ubwenge”.
Naho Vaneeza Ahmed, umunyapakistan umurika imideri, wa mbere washishikarije Erica kujya mu kumurika imideri, yabwiye Ijwi rya Amerika ishami ry’ururimi rwa Urdu, ati: “Mu gihe aba bagabo ntacyo amarushanwa mpuzamahanga yitwa ’Mister Pakistan’ abatwaye, kuki bafite ikibazo ku kintu umugore yagezeho?”
Kuva muri ‘rock and roll’ ikaba Repubulika ya Kisilamu
Rafay Mehmood, umwanditsi ukorera mu mujyi wa Karachi muri Pakistan, yabwiye BBC ati: “Turi igihugu cyo kwivuguruza kwinshi kandi abagore n’abandi bahejejwe inyuma tubarebaho cyane.
“Pakistan muri rusange ni igihugu cy’igitugu kandi ibyo bibonekera muri sosiyete iyoborwa n’abagabo. Erica Robin no kumunenga yahuye nako ni ikimenyetso cy’ibi.”
Gusa hariho amateka yerekana ko Pakistan yigeze kuba ari igihugu cy’ubwisanzure.
Impapuro z’ikinyamakuru Dawn cyo mu myaka ya 1950 kugeza mu mpera z’imyaka ya 1970 ziriho kwamamaza utubari n’ababyinnyi bambaye utwenda duto (belly dancers) baceza muri ‘club’ rwagati mu mujyi wa Karachi.
Izo ‘nightclubs’ zajyagamo cyane cyane impirimbanyi, abadiplomate, abanyapolitike, abakozi ba kompanyi z’indege, n’urubyiruko.
Metropole Hotel y’i Karachi ifite amateka ko yakundaga kuberamo ibitaramo bya Jazz.
Ariko mu 1973, Inteko ishingamategeko ya Pakistan yatoye itegeko-nshinga ryatangaje ko igihugu kibaye Repubulika ya Kisilamu kandi Islam ibaye idini ry’igihugu.
Hashize imyaka ine, umutegetsi wa gisirikare Jenerali Zia ul-Haq yahiritse guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Zulfikar Ali Bhutto.
Ibyakurikiyeho mu myaka 10 ni ibyo impirimbanyi zise “igihe cy’ikandamiza” aho itegeko rya Islam ryashyizwe mu ngiro maze sosiyete ya Pakistan irahinduka bigaragara.
Kugeza hagati mu myaka ya 1980, Jenerali Zia yari yaragaruye ibyo gukubita ikiboko ku karubanda mu kwerekana uburyo atsimbaraye ku itegeko rya Islam.
Uyu munsi, za ‘nightclubs’ n’utubari ni ibintu byagiye kera, kandi Metropole Hotel iboneka nk’iri mu kaga ko gufunga imiryango. Hepfo yayo inyubako bivugwa ko yari igiye kujyamo Casino yabaye igihuku (ikizu cyatawe kitarimo abantu).
Gusa kwifuza Pakistan yisanzuye kandi yorohera buri wese byo ntaho byagiye, kandi Erica Robin ni umwe muri abo barimo gusunika imbibi z’ibyemewe n’ibitemewe.
Uyu mukobwa warangije muri kaminuza ya leta ya College of Commerce and Economics, ashimangira ko nta kintu kibi yakoze.
Ati: “Nta tegeko na rimwe ndimo kwica mu guhagararira Pakistan ku rwego rw’isi. Ndimo ndashyiraho akanjye mu kurwanya bene iyo myumvire.”
BBC