Umukecuru w’imyaka 98 yimukiye mu kigo cy’abakuze ngo yite ku muhungu we w’imyaka 80

Uko twasaza kose, abatubyaye ntibazareka kutwitaho no kuduha urukundo rwa kibyeyi. Urukundo rwabo kuri twe rwo ntiruzasaza. Tuzahora turi ibibondo byabo mu maso yabo, iyi ni imyumvire abagore bose babyaye bananiwe kurenga no kureka.

Ada Keating afite imyaka 98 y’amavuko ariko Tom, umuhungu we w’imyaka 80 aracyari ka kana ke gato mu mutima, kamwe yabonye kavuka, kagakambakamba, kakiga guhagarara no kugenda, kagakura akareba. Igihe Tom yari akeneye ubufasha bwe (nyina), ni bwo yagaragaje ugukomera k’urukundo akunda umuhungu we.

Nta watinya kuvuga ko Tom ari umuhungu wa nyina [mama’s boy] kandi nta n’ikosa ririmo kubivuga kuko Tom we nta soni bimutera. Ashimira nyina buri kintu cyose yamukoreye n’ibyo akomeje kumukorera. Iteka yamuhoze hafi kandi yamaze igihe kinini cyane abana na we kuko [Tom] atigeze ashaka umugore.

Ubwo Tom wakoraga umwuga wo gusiga amarangi no gutaka yabonaga ko akeneye ubufasha bwo kwitabwaho kuko yari akuze, yijyanye muri Moss View, urugo rwita ku bakuze ruherereye mu mujyi wa Liverpool ho mu Bwongereza. Ada we yahoze ari umuforomo.

Uko abishobojwe yazaga muri uru rugo gusura umuhungu we akamwitaho ariko uku gusurana bombi babonye bitabahagije nk’umwana na nyina kandi barakumburanaga cyane.

Ibi byatumye uyu mukecuru Ada yimukira muri Miss View ngo abe biruseho hafi y’umuhungu we Tom mu minsi yabo ya nyuma. Ubu, bashobora kumarana igihe kinini uko babishaka kandi birabanyura!!! Baba bari kumwe kuva mu gitondo kugeza nijoro bigatuma Ada baramukanya mu gitondo bukeye bakanasezeranaho ku mugoroba bwije mbere yo kujya kuryama.

Ngo iyo atari aho hafi, nk’iyo urugero yagiye gukoresha umusatsi we, Tom yirirwa azenguruka urwo rugo abaririza nyina [Ati “Mama ari he?”].

Nkuko mukecuru Ada abivuga, nta na rimwe nyoko areka kuba nyoko. Kandi umuhungu we yishimira kuba amubona hafi ye buri munsi. Abandi bagize umuryango wabo babibona nk’ikintu cyiza, kuko bazi uko bombi babanye hafi kuva kera n’akamaro bibagirirana bombi mu buzima bwabo.

Ada n’umuhungu we Tom bitabwaho mu rugo rw’abakuze rwa Moss View ariko na bo ubwabo bitanaho hagati yabo. Biba bishimishije cyane kubona uko buri wese agize undi, ni n’ibintu bigaragaza umutima mwiza warangaga Ada igihe yari umuganga.

Barashaje cyane bombi nyamara Ada abona Tom nka ka gahungu ke yateruraga akonsa kakamukurira mu maso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo