Johann Rupert, umuherwe utunze za miliyari z’amadorari wo muri Afurika y’Epfo yaciye ku munyanigeria Aliko Dangote ku mwanya w’umuntu utunze kurusha abandi muri Afurika, nk’uko biri ku rutonde ruheruka rwa Bloomberg Billionaires Index.
Rupert ni nyiri Richemont, imwe muri kompanyi nini ku isi zicuruza ibintu by’agaciro kanini, ifite ‘brands’ z’imirimbo n’imyambaro ihenze nka Cartier na Montblanc.
Umutungo we warazamutse uva kuri miliyari 1.9$ ugera kuri miliyari 14.3$, ubugeze ku mwanya wa 147 ku rutonde rw’isi, imyanya 12 imbere ya Dangote.
Umutungo wa Dangote wo wagabanutseho miliyari 1.7$ muri uyu mwaka gusa, bituma agira umutungo rusange wa miliyari 13.4$, nk’uko bivugwa na Bloomberg.
Kugabanuka k’umutungo wa Dangote guhuzwa n’ibibazo by’ubukungu Nigeria irimo, aho ibikorwa bye byinshi biherereye.
Kuva umwaka ushize Perezida Bola Tinubu yajya ku butegetsi, yazanye impinduka nyinshi mu bukungu muri iki gihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika, zirimo gukuraho inyunganizi ya leta ku giciro cy’ibitoro, ibyateye izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa mu gihugu ubu riri hejuru ya 30%.
Tinubu yavuze ko ayo mavugurura yari akenewe kugira ngo leta igabanye imari ikoresha maze itegure kuzamura ubukungu mu buryo burambye.
Gutakaza agaciro gukomeye kw’ifaranga rya Naira rya Nigeria kwagize ingaruka ku mutungo wa Dangote, ufite imitungo ahanini muri nigeria kandi agaciro kayo kagenwa ku ifaranga ryaho.
Dangote w’imyaka 66 ni ubushoramari wakuye imari nini mu nganda zikora sima n’isukari – umwaka ushize yafunguye uruganda rutunganya ibitoro mu murwa mukuru w’ubukungu Lagos.
Muri Mutarama(1) uyu mwaka, Forbes magazine yashyize Dangote ku mwanya w’umunyafurika utunze kurusha abandi ku nshuro ya 13 yikurikiranya, nubwo bwose nabwo hari ibibazo mu bukungu bwa Nigeria.
Ariko urutonde rushya rwa Bloomberg rwo kugeza uyu munsi rwamushyize ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku wa 159 ku isi.
Kuzamuka k’umutungo wa Johann Rupert guhuzwa no kuba ubucuruzi bw’ibintu by’agaciro gakomeye buhagaze neza ku isi.
Uretse kompanyi ya Richemont ikorera mu Busuwisi, ibindi afite birimo Remgro, kompanyi yo muri Afurika y’Epfo ifite imigabane muri kompanyi zirenga 30 z’imodoka, nk’uko Bloomberg ibivuga.
Rupert yarazwe umutungo w’umuryango na se, Anton Rupert, arawagura uva ku gushingira ku bucuruzi bw’itabi ujya no mu bucuruzi bw’ibintu by’imirimbo by’agaciro.
Uyu mushabitsi yize ubukungu muri University of Stellenbosch ariko mu 1984 ayivamo atarangije asanga se mu bucuruzi.
Rupert ni umuntu wakunze kuvuga yeruye kuri politike ya Afurika y’Epfo kandi yamaganye ubutegetsi bwa ba nyamucye b’abazungu. Yahawe ibihembo byinshi kubera ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Uyu muherwe atuye i Cape Town, aho afite inzu y’agatangaza, ariko anafite imitungo i Geneva mu Busuwisi n’i London mu Bwongereza.
Nicky Oppenheimer, undi utunze za miliyari z’amadorari wo muri Afurika y’Epfo, ni uwa gatatu ku rutonde rw’abaherwe muri Afurika na miliyari 11.3$, akurikirwa na Nassef Sawiris wo mu Misiri, ubarirwa umutungo wa miliyari 9$.
Kimwe na Forbes, Bloomberg ikurikirana impinduka mu mitungo y’abaherwe ku isi, ikanakora urutonde rwabo.
Umwanya w’umuherwe urusha abandi ubutunzi muri Afurika ushobora gukomeza guhinduka uko isoko n’ubucuruzi bihindagurika kubera ingorane ziriho mu bukungu.
Abaherwe 10 ba mbere ku isi ku rutonde rushya rwa Bloomberg:
- Elon Musk - $236b – Amerika – umutungo we uva mu Ikoranabuhanga
- Bernard Arnault - $198b – Ubufaransa - Ubucuruzi
- Jeff Bezos - $197b – Amerika - Ikoranabuhanga (Amazon)
- Mark Zuckerberg - $185B - Amerika – Ikoranabuhanga (Facebook,Instagram)
- Bill Gates - $160B - Amerika - Ikoranabuhanga (Microsoft corp.)
- Larry Ellison - $153B - Amerika - Ikoranabuhanga (Oracle corp.)
- Larry Page - $149B - Amerika – Ikoranabuhanga (Google/ Alphabet Inc)
- Warren Buffett - $145B – Amerika – Ubushabitsi butandukanye
- Steve Ballmer - $144B – Amerika – Ikoranabuhanga (Yahoze akuriye Microsoft)
- Sergey Brin - $140B - Amerika - Ikoranabuhanga (Google/ Alphabet Inc)
BBC
/B_ART_COM>