Umugore yirutse 2.100 Km mu minsi 20

Umugore wirutse akambukiranya uburebure bwa New Zealand avuga ko ari kwishimira ikiruhuko arimo nyuma yo kwiruka 2.100km mu byumweru bitageze kuri bitatu.

Emma Timmis, ukomoka i Derby mu Bwongereza, yahagurutse i Cape Reinga tariki 18 Ukuboza (12) asoreza i Bluff tariki 07 z’uku kwezi kwa Mutarama.

Ibyo bivuze ko yirukaga hafi cyangwa hejuru ya 100Km ku munsi!

Uyu mugore w’imyaka 37 - uri gukusanya amafaranga yo gufasha imiryango yita ku buzima bwo mu mutwe muri Nouvelle Zelande n’Ubwongereza - yashimye abari gufasha umuhate we.

Yavuze ko yizeye ko ibi yakoze azabyandikamo igitabo cy’abana.

Timmis wimukiye muri icyo gihugu mu myaka itandatu ishize, ibi yabifashijwemo n’abantu batatu b’imbaraga n’imodoka yabugenewe yagendanaga na we.

Avuga ko yashyigikiwe cyane n’inshuti n’umuryango we mu Bwongereza n’abaturage ba New Zealand aho yanyuraga hose mu gihugu.

Ati: "Abantu bavuzaga amahoni, abandi bakava mu nzu zabo. Byari byiza cyane kubona gushyigikirwa nk’uko, n’urukundo."

Timmis usanganywe inararibonye mu guhatana mu kwiruka, mu 2011 yirutse 2.414km muri Africa y’Epfo, hashize imyaka itatu nabwo yambukiranyije uyu mugabane wa Africa.

Ubu muri Nouvelle Zelande yari afite imbogamizi y’ibihe by’ubushyuhe, kuko hari aho bwazamukaga bukagera kuri 43C.

Ati: "Hari hashyushye bikabije, hashyushye cyane kurenza uko twabiteganyaga, nagendaga nisukaho amazi ngo ngumane ubuyanja."

Nyuma y’icyumweru ageze ku ntego ye Timmis aracyaruhuka, nubwo yagize amahirwe ntahavane imvune zikomeye.

Ati: "Ndi kuruhuka cyane no kurya - urebye nta kindi ndi kubasha gukora."

Umuhigo wa Guinness World Record wo kwambukiranya New Zealand mu gihe gito ku maguru waciwe mu 2020 n’umuntu wakoresheje iminsi 35 n’iminota 27.

Timmis yizeye ko ibyo yakoze nibimara kugenzurwa bikemerwa uzaba ari umuhigo mushya.

Uzaba ubaye umuhigo wa kabiri yesheje, uwa mbere yawuciye mu 2017 ubwo yakoraga urugendo rurerure cyane ku igare rizwi nka elliptical.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo